INTWARI FÉLICIEN GATABAZI MU NGORANE Z’AKAZI KA LETA (1992 – 1994) 2/4 (lnkuru Nyayo)

Yanditswe na Victor Manege Gakoko

Victor Manege Gakoko

Ministre Gatabazi aza gusimbura Ministre Ntagerura muri MINITRAPE yazanye n’abakozi b’ibyegera bye batatu : 1) Hyacinthe Rafiki (PSD), umuyobozi w’ibiro bya Ministre, 2) Cyprien Ndagijimana (MRNDD), umunyamabanga ushinzwe ibibazo bya politiki, 3) umujyanama ushinzwe ibibazo bya tekiniki (Émile Nyungura – PSD). Nyuma Charles Ntakirutinka PSD), inama ya gouvernement iza kumuha umwanya w’umuyobozi mukuru wa Ministère (ni we wari umukozi mukuru kuko urwego rw’umunyamabanga mukuru bari bararukuyeho). Usibye rero Ntakirutinka, bariya bakozi bandi ntaho bari bahuriye n’akazi n’imicungire ya Ministère.

Ingorane ya mbere, Ntakirutinka yahise ajya guhagararira ishyaka PSD mu mishyikirano y’Arusha maze Ministère ibura umuhuzabikorwa mu rwego rw’abayobozi. Ni ukuvuga ko umuyobozi w’Ibiraro n’imihanda, (Alphonse Ntirivamunda – MRNDD), umuyobozi w’amazu ya Leta, gutuza abantu n’imitunganyirize y’imijyi, (Félicien Libanje – MRNDD), umuyobozi w’amazu (Léopold Mugabo – MRNDD) n’umuyobozi w’ingufu (Marcel Nsabimana – PSD) bakoranaga na Ministre batanyuze ku muyobozi mukuru kuko atari ahari. Byaje kuvamo ko abakozi bakuru bamwe bakoraga baseta ibirenge ndetse amadosiye amwe n’amwe bakayahisha Ministre (urugero ni Fonds Routier). Naho mu buyobozi w’ingufu aho umuntu yakwibwira ko ahari byari kugenda neza kubera directeur waturukaga muri PSD, umuyobozi wa ELECTROGAZ (Donat Munyanganizi – MRNDD) twari dufatanyije gucunga imishinga mu rwego rwo gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda yatubereye imbogamizi yo mu rwego rwo hejuru. We rwose yaranabyerekanaga ku mugaragaro.

Ingorane ya kabiri, bimaze igihe gito bimeze gutyo, Émile Nyungura utaragombaga kwivanga mu mikorere ya Ministère, aba yishyize mu mwanya w’umuyobozi mukuru wa Ministère , asaba ko dosiye zose zigomba kumunyuraho mbere yo kujya kwa Ministre. Ishyano riba riraguye, abakozi bakuru bo muri Ministère bava muri MRNDD-CDR bandika ibaruwa ko Nyungura yivanga mu milimo yabo kandi ko yaka ruswa yitwaje Ministre Gatabazi.

Nkimara kubona iyo baruwa, nagiye kureba Nyungura, ndamubwira nti urarikoze. Mugira inama ko twandika natwe ibaruwa isubiza iyo. Nyuma tukayisinyisha abakozi bakuru b’abayoboke ba MDR, PSD na PL. Nsobanurira neza Nyungura ko ibaruwa tugiye kwandika atari iyo kumushyigikira, ahubwo ari ukugira ngo scandale idafata Ministre Gatabazi ikanduza na PSD. Yarabyemeye turayandika tuyisinyisha abakozi bakuru bari muri opposition maze tugize Imana bisa nk’aho bihoshesheje.

Ministre yanze kubyivangamo maze aratureka aba ari twe twikorera uwo musaraba. Ntibyamaze kabiri noneho Nyungura yiga amayeri yo kumvikana n’abo bayobozi bavaga muri MRNDD-CDR, ko ibintu bumvikanyeho azajya abisinyisha Ministre Gatabazi bikihuta. Bigeze aho Nyungura aba ameze amababa pe, atangira gukwiza ko agomba gusimbura Gatabazi noneho abakozi Ministre Gatabazi yashakaga ko bahindundwa akabagumisha mu myanya yabo. 

Félicien Gatabazi

Ingorane ya kane, ibintu byaje gukomera kuko noneho Nyungura yaje gukoresha inama rwihishwa. Iyo nama yabereye hanze ya Minisiteri (mu nzu yo muri caisse hypothécaire) atumiramo abo bayobozi n’abandi bakozi bakuru b’abayoboke ba MRNDD, usibye Léopold Mugabo abandi bose bari bayijemo. Ubwo rero Nyungura yarantumiye nanjye ariko ntiyambwira impamvu. Tuhageze yasobanuye neza ukuntu Ministre Gatabazi agomba kuvaho bwangu, maze akamusimbura. Ati kugirango tubyihutishe tugomba gukora imyigaragambyo tuvuga ko tutamushaka ko adindiza akazi. Ati ariko kugirango bishoboke dukeneye inkunga ikomeye ya Victor. Yongeraho ko ariyo mpamvu yatumiye muri iyo nama ngo mbemerere ko nzabafasha. Nabyumviye aho ngwa mu kantu. Mu gihe nkibaza ibyo ari byo, bati igihembo cyawe n’uko uzabona umwanya w’ubuyobozi bw’ingufu. Mbonye bose babyemeye nta mpaka zigiwe bituma numva ko uwo mugambi bawuteguye kuva kera. Nabateze amatwi ku mutima nti ntimuzabishora tu! Nyuma twatashye twumvikanye ko duhura mu gitondo tukajya gutegerereza Ministre Gatabazi muri Ponts & Chaussées ngo imyigaragambyo itangire. Umunsi ukurikiyeho jye nigiriye i Butare, ngaruka ni mugoroba. Naje kumenya ko umutwe wabo wapfubye ngo barambuze bakeka ko nabibwiye Gatabazi noneho bahitamo kubireka. Kuva ubwo ntawongeye kumvugisha amafuti. Muti ese koko waburiye Gatabazi ? Sinigeze mbimubwira kuko MRNDD atari yo yahitagamo abaministre bava muri opposition. Iyo nza kubimubwira kandi hari kuba crise ikomeye muri ministère kuko Gatabazi atari kubyihanganira. Naramuretse ngo azabyimenyere ku bundi buryo byararangiye. Kandi koko niko byagenze, yaje kubimenya.

Icyemezo Ministre Gatabazi yafashe amaze kumenya ibintu byose. Umunsi umwe nyuma y’akazi yagiye kwa Nyungura ari kumwe na Docteur Gafaranga. Hagati ya saa moya na saa mbiri, umushoferi we ansanga kuri bar ahantu nakundaga kujya kuganira n’inshuti. Mbona anshyize iruhande arambwira ngo Ministre Gatabazi aranshaka byihutirwa. Nti ese ari he? Ati ari kwa Nyungura ariko yarakaye cyane. Ngeze kwa Nyungura, Ndabaramutsa. Madame Nyungura ati tukuzimanire iki, nti Primus, arayizana bati “santé”. Ndebye indoro ya Gatabazi ndibwira nti Nyungura bimurangiriyeho, dore ko yigenje. Ntagutegereza Ministre Gatabazi arambwira ati Nyungura ni umugambanyi. Asobanura ukuntu ibintu byose Nyungura bamuvuzeho atigeze abyemera. Ariko ko byabaye ngombwa ko akoresha anketi, nyuma aza kumenya ukuri. Ati niyo mpamvu nagutumyo ngo ubyemeze kuko byose nzi ko ubizi. Ministre Gatabazi yagiye avuga ingingo ku yindi, nyuma agahagarika ati Victor natange ibisobanuro. Nanjye nkavuga uko mbizi cyangwa uko nabibonye n’inama nagiye mpa Nyungura ku myifatire ye. Twarakomeje, biba nk’urubanza. Iyo namaraga kuvuga Gatabazi yahaga ijambo Nyungura ngo yiregure ariko ntacyo yongeraho. Aho Gatabazi yerekanye akababaro nyuma kagahindukamo umujinya ni aho yambajije ati nibyo koko uyu Nyungura yaka ruswa za sociétés akavuga ko ari jye uba namutumye. Nti ni byo rwose Monsieur le Ministre. Nti si rimwe, si kabiri gusa. Azunguza umutwe, areba Docteur Gafaranga, ariyamirira ati muri PSD ntibizanyorohere kuvuga ko ibi bintu atari byo. Docteur Gafaranga yafashe ijambo, agaya Nyungura cyane. Yongeraho amagambo prémonitoires (asa n’uhanura) ati :“Kandi ibi twigira Inkotanyi zizadufatana igihugu musange imirambo yacu igaramye mu mihanda nk’imbwa”. Twabaye ducecetse gato nyuma y’ayo magambo. Nyuma twakomeje iyo nama tugeza saa munani z’ijoro. Mu gutaha Ministre Gatabazi yaranshimiye noneho abwira Nyungura ko amukuyeho ikizere kandi ko amuhagaritse kumubera umujyanama. Umunsi ukurikiyeho, nka saa yine, Ministre Gatabazi yasinye ibaruwa ikuraho abajyanama be bombi. Nyuma agenda ahamagara umuyobozi umwe umwe amwumvisha ko akorera Leta adakorera Gatabazi. Icyo cyemezo Gatabazi yafashe n’ibiganiro yagiranye n’abayobozi byaje gutuma muri Ministère hagaruka umwuka mwiza noneho iby’amashyaka tubishyira twese iruhande: tugendera rwose kuri “compromis professionnel” (inyungu z’akazi).

Ukwigomeka kw’umuyobozi wa ELECTROGAZ kuri Ministre Gatabazi, n’icyo gice cya 3/4 ndangirizaho.