Inusu y’ukuri irutwa n’ikinyoma cyambaye ubusa

Ambrose Nzeyimana

Iyo umuntu avuze ukuri – akoresheje uburyo ubwaribwo bwose -, yumva afite umutima ukeye kuberako nyine aba yerekanye ikiri mu mutima we kubyerekeye ibyo atangaje. Nubwiwe uko kuri akumva nawe anezerewe kuko uko kuri abwiwe wenda kugira icyo kumumarira.

Iyo urebye iki kibazo cyo gutangaza ukuri usanga gifite ibintu byinshi kijyana nabyo mu mibereho y’abantu muri rusange, n’Abanyarwanda by’umwihariko. Haba mu muco, muri politiki, mu mibanire y’abantu n’abandi, yewe no mw’itangazamakuru.

Impamvu y’iyi nyandiko ikaba yaraturutse ku nkuru nasanze ahantu habiri, ariko ukuntu umwe mubayanditse yayitangaje bikaba byerekana ko hari icyo yaragamije kutavugaho uwambere yari yavuze. Bityo inkuru uwakabiri yatangaje igahindura isura kuberako hari ibitaratangajwemo bigambiriwe.

Nkaba rero aha ngamije kwerekana ukuntu inusu y’ukuri irutwa n’ikinyoma cyambaye ubusa, mpereye kur’iyo nkuru ivuga ku bategetsi b’Abanyafrika badafite amashuli menshi, nkaza no kugira icyo mvuga gito kubyerekeye ku bibazo biterwa no kudatangaza ukuri kose mu byerekeye ibyago byahekuye Abanyarwanda kuva muri 90 kugeza ubu.

Inusu y’ukuri yatangajwe na Itangishatse Theoneste

Umunyamakuru Itangishatse Theoneste w’ikinyamakuru gitangazwa kuri murandasi cyitwa Bwiza,com yatangaje mu nyandiko yeamazina y’abaprezida b’Abanyafrika ngo bafashe ubutegetsi bafite amashuli abarirwa ku ntoki.

Hari ilisiti aduha mur’iyo nyandiko ye. Umuntu yamwemererako ari ubushakashatsi yakoze, uwaba adafite igihe akabyemera gutyo uko abivuga.

Ubushakashatsi yakoze bwatumye ageza ku basomyi be umwirondoro w’abo yashatseko bamenya amashuli yabo mu gihe bafataga ubutegetsi mu bihugu byabo binyuranye. Ikigaragara cyari kigamijwe akaba kwari ugushimangira ubuke bw’amashuli abo bategetsi bafite.

Mu kwandika ariko yibagiweko mu basomyi be bose hari abatari abanebwe cyane mu gusoma, kuko baba basoma n’izindi nyandiko zitari ize gusa, cyangwa iz’abandika nkawe bagamije kujijisha, guhakwa k’ubutegetsi runaka, cyangwa kubusingiza babuvuga uko butari kubera impamvu zabo zihariye.

Ukuri kuri mu nyandiko umunyamakuru yifashishije

Ndemeza 95% ko Itangishatse Theoneste yifashishije inyandiko iri mu gifaransa iboneka nayo kuri murandasi yanditswe n’abashinzwe urubuga rutanga amakuru rwitwa africalife.com.

Aba mvuzeho, bo baduha amazina y’abaprezida b’Abanyafrika 7 harimo na prezida Paul Kagame w’u Rwanda badafite amashuli ahambaye. Ariko Itangishatse we araduha amazina 6 gusa, akavanamo nkana iry’umuyobozi w’u Rwanda.

Nibura yavugako wenda hari n’abandi ba prezida bakagera bose hamwe nko kw’icumi niba bahari koko cyangwa akavugako ari nka 3 gusa, byarikwerekanako ubushakashatsi bwe mugutara inkuru ntaho buhuriye n’iriya yatangajwe na africalife.com.

Sinirirwa mvuga ku mashuli ya prezida Paul Kagame, nubwo amashuli ahambaye njye mbona atariyo shingiro ryangombwa ry’ubutegetsi bwiza. Ubumuntu bubona agaciro mu bandi mbona ariyo kamara mu mitegekere iboneye.

Iyo umunyamakuru atangaje inkuru y’inusu kandi azi neza ukuri kose, aba agamije iki? Si ukubeshya gusa biba bigamijwe, ahubwo no kuyobya biba bigeretse.

Inusu y’ukuri mu mitegekere yose y’u Rwanda kuva muri 94

Iyo umuntu avuzeko ubutegetsi bwa FPR bwubakiye, bukoresha kandi bubeshejweho n’ikinyoma biba ari ukwaya. Ni nko kuvuga uti: abantu bahumeka umwuka. Kuvuga inkuru buri wese azi bikaba ari nko guta igihe.

Nkuko abantu badafite umwuka batabaho, na FPR nta kinyoma ntiyamara kabiri. Bivugako imisingi yose yubakiyeho yatangira kugegajega, maze mu muryango FPR bidatinze tukabona byose byikubise hasi.

Hari inusu y’ukuri imaze imyaka yarashimangiwe na FPR mu banyarwanda igira iti: genoside yakorewe abatutsi. Iyo uvuze genoside yakorewe abatutsi maze ugashyiraho akadomo, nubwo aribyo, uba urutwa nuvugako ntabantu bapfuye mu Rwanda, nubwo ibi byo ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Kuvuga gusako habayeho genoside ikorewe abatutsi, kandi ukuri kose aruko habaye genocide n’ubundi bwicanyi bw’intambara, n’ubwibasiye inyoko muntu, byose bikorerwa Abanyarwanda barimo abahutu, abatutsi n’abatwa, ndetse abahutu bakayigwamo aribo benshi kurusha andi moko nkuko Rwanda Untold Story, filimi yakozwe na BBC ibivuga, byerekanako ushyira imbere iriya mvugo wese aba agamije kujijisha yerekanako abatutsi batareshya n’abandi banyarwanda n’imbere y’urupfu.

Uwavuga ku binyoma bya FPR kuva yaremwa muri Uganda muri 1987 kugeza none iyoboye u Rwanda yakwandika ibitabo bitabarika. Kubera iyo mpamvu, reka mvuge gato no ku kinyoma ubu kigezweho kivuga ngo abanyarwanda milioni 2 banditse bashyigikira ihinduka ry’itegekonshinga kugirango Kagame azakomeze ategeke nyuma ya 2017.

Mu gihe inteko ishingamategeko ibitangaza, izi nezako hari abandi banyarwanda benshi batabishyigikiye (ariko babujijwe kubigaragaza kubera ingaruka z’ugaragaje wese ko adashyigikiye FPR), irutwa nuvugako itegekonshinga ry’u Rwanda ariryo rigenya ayandi mategeko yose mu gihugu, nanone kandi bizwi nezako ari ikinyoma cyambaye ubusa. Ni ikinyoma kuberako FPR na prezida wayo Kagame batajya barigenderaho buri gihe bakurikiranye inyungu zabo bwite n’udutsiko bakorana natwo.

Bikagaragara rero ko kuvuga ukuri kutari kose – kuba hari abifuzako Kagame yategeka ubuziraherezo bo barahari – birutwa no kuvugako nko mu Rwanda hari amategeko agenderwaho, kandi prezida n’ibyifuzo bye aribyo mategeko, ibindi bikaba ari ibipapuro gusa byitwazwa mu kubeshya abanyarwanda n’amahanga ko igihugu gifite amategeko kigenderaho, cyangwa demokarasi.

Ukuri kose iyo kudatangajwe nkana, – nukuvugako hari umugambi uzwi n’abakora gutyo -, abari bakeneye kumva uko kuri bagira ipfunwe rishobora kugira ingaruka mbi kuri bose.

Umwanzuro

Niba inusu y’ukuri irutwa n’ikinyoma, ikibazo umuntu yakwibaza ni iki: Ni ryari ukuri kuba ari kose kuzuye?

Iyo umuntu avuze ati kiriya ni igiti, ni ryari ibyo biba bihagije cyangwa bidahagije? Cyangwa ati: twapfushije abantu benshi. Ni ryari iyo nkuru iba ivuze ukuri kose? Umuntu se agomba kuvuga umubare wabo yapfushije, amazina yabo, aho bapfiriye, cyangwa se uko bapfuye n’icyabishe, cyane cyane mu gihe icyabishe cyaba kizwi?

Uvuga cyangwa uwandika inkuru, bitewe n’ibintu binyuranye birimo aho inkuru irigutangirwa, icyo igamije, n’abayibwirwa, afite uruhari rukomeye mugutangaza inkuru itari inusu y’ukuri ari kugerageza gushyira hanze.

Aha akaba ariho abahanga ba propaganda berekana ubuhanga bwabo, bagatekinika bikahava bitewe nibyo bagamije. Wareba inkuru nk’iyerekeranye n’ingabo z’u Rwanda zasubiye vuba aha muri Congo ariko Kigali igatangazako aho zageze ahubwo ngo ni FDLR iriguteza umutekano muke yirara mu baturage ba Congo, bigahita byerekana ugenzwa n’inusu y’ukuri agamije kujijisha mu migambi ye mibisha.

Nanone kandi bizwi na bose ko ingabo za FDLR zari zatangiye gushyira imbunda hasi mu gihe cyashize, ubu zikaba zarongeye guhungira mu mashyamba ya Congo rwagati kuva zigabweho ibitero na FARDC m’ugushyingo k’umwaka ushije (mucyo bise Operation Sukola 1).

Ababishoboye twese niduhaguruke turwanye ukuri kw’inusu, kurutwa n’ikinyoma cyambaye ubusa, kuberako cyo nibura kitihishira. Inusu y’ukuri ishobora kukugirira nabi utabibonye hakiri kare ngo ubyamagane, ariko ikinyoma nyakinyoma cyo ushobora kukitaza ukikicyumva unacyamagana nta mususu.

Ambrose Nzeyimana

Political Analyst/ Activist
Organising for Africa, Coordinator
The Rising Continent, Blog editor

London, UK
Email: [email protected]