INYAMASWA YAKOMERETSE NI IYO KWITONDERWA

Yanditswe na Jean Damascéne Neretse

Mu minsi ishize nibwo twumvise ko umuhungu wa Ngeze Hassan witwaga Thomas Ngeze yitabye Imana muri Afrika y’ epfo aho bikekwa ko yahotowe.

Thomas Ngeze yari umusore wize iby’ amategeko araminuza. Akaba yari yarahisemo gukorera muri Afrika y’ Epfo by’ amaburakindi dore ko we kubwe yifuzaga gutaha mu Rwanda.

Nyuma y’ uko ababyeyi n’ inshuti bamugiriye inama bakamwibutsa imiterere y’ubutegetsi bwari bwariyemeje mu nshingano zabwo gucyura impunzi, none ahubwo ubwo butegetsi bukaba bwarateje abantu benshi guhunga. Ubu abantu bahunze u Rwanda cyangwa bagikomeje kuruhunga bakaba bakubye inshuro nyinshi impunzi zariho mbere.

Ntabwo ari mu Rwanda gusa, aho ubutegetsi bwa Fpr bwateje ibibazo bitera ihunga ry’abaturage benshi. Muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo hamaze gupfa abantu barenga miliyoni 10 abenshi barahunga abandi bakaba baragiye bahura n’insanganya z’akataraboneka. Nk’ ababyeyi guterwa ibyuma mu nda ibyara, cyangwa gufomozwa kw’ababyeyi batwite. Abanyekongo benshi, kimwe n’ abanyarwanda batabarika ubu bagiye bandura indwara nyinshi batari basanganywe (nka SIDA) zagiye zizanwa n’abo ba gashozantambara.

Ni muri ibi bihe kandi ingabo za Kagame zitangiye kujya zikubitwa n’abasore ba FLN maze zikabura cyangwa zikananirwa kwerekana uko zishobora guhangana.

Mu by’ukuri mu kinyarwanda bavuga ko «uwicishije inkware ukwaha ahora akumanitse». Ibi nibyo koko kuko Kagame n’agatsiko ke ubona bakora ibyo bamenyereye gukora kuva kera, bakibwira ko bizahora bibahira. Ejobundi nibwo twabonye ku mbuga nkoranyambaga, aho abafaransa baburijemo umugambi mubisha Kagame n’agatsiko ke bari bafite ko kwivugana Yoweri Kaguta Musaveni wa Uganda.

Turibuka neza ukuntu igihe Kagame yivuganaga abantu banyuranye i Burundi harimo General Adolphe, yagize gutya akinubira ukuntu President Petero NKURUNZIZA ategekera mu nzu ngo atajya atembera ngo atambagire igihugu. Umusaza duturanye w’inararibonye mu maperereza yariyamiriya arambwira ati mujye mwumva ikinyarwanda neza. Ati Kagame ntawe aba atabwiye. Kuba yinubiye ko NKURUNZIZA adatambagira igihugu ni uko yamuteze akamubura. Ariko ubu abakurikira amakuru y’ i Burundi bose barabibona ko NKURUNZIZA asigaye atambagira igihugu kurusha uko Paul atambagira amahanga. Ni ukuvuga ko icyo gihe NKURUNZIZA nawe yari azi neza ko yari ageramiwe, ahigwa. Mu gihe amaze kwizera no guhashya abari bamutumwe ntibyamubuza kongera kugenda igihugu cye nk’ibisanzwe nk’ugenda mu murima we.

Paul Kagame yafashe ubutegetsi binyuze mu nzira y’ amaraso, ubwo yari amaze kwivugana umugabo bari bamaze gusinyana amasezerano y’ amahoro. Kagame yinjije, abasirikare mu gihugu bacuza imiborogo bambaye imyenda y’interahamwe yatangirwaga ubuntu. Mu mijyi nka Kigali aho wabazaga uti ni inde wishe kanaka koko, barakubwiraga ngo ni interahamwe zaturutse aha n’aha. Hari abavuga ko urupfu rwa Ndadaye w’uburundi ariwe waruteguye akanarushyira mu bikorwa. Urupfu rwa Kabila wa Kongo, bivugwa ko Kagame arufitemo uruhare rw’ibanze.

Abantu benshi bumiwe igihe Paul Kagame we ubwe yavugaga ko ashobora kuzivugana Prezida wa Tanzania Bwana Jakaya Mrisho Kikwete. Ibyo ariko byamuteje isoni abura n’uko abisobanura mu makoraniro y’abandi bakuru b’ibihugu. Nyuma y’aho igihe abwira NKURUNZIZA ko ngo hari umurongo ntarengwa ariko uwo murongo na n’ubu ukaba utaramenyekana neza aho Kagame yawuciye kuko ibyabaye hagati aho ari byinshi. Hibazwa niba uwo murongo uciwe haruguru y’i Nyabimata gato cyangwa niba uri kuri feux-rouge za nyuma ugana ku Rugwiro.

Kagame rero njye ndabona ameze nka ya nyamaswa imaze gukomereka. Ni inyamaswa yo kwirinda cyane kuko ubu yabonye ko kumanika kwa kwaha kwishe inkware (gufata ubutegetsi abinyujije mu nzira nk’izo yakoresheje abuhinduza i Burundi agasiga ateranyije amoko agasubiranamo, uko yabufashe mu Rwanda amaze guteranya amoko yari abanye neza imyaka myinshi kugeza igihe abenshi dutangiye kumenya ukuri kw’abatumariye abacu nyuma y’imyaka 20, uko yadurumbanyije Kongo yose ababeshya ibitandukanye bitewe n’aho yabaga ageze kugeza igihe Mobutu arundukiye, uko yari yibasiye Uburundi kugeza igihe abasirikare bakuru barasirwaga mu bigo byabo, uko yari amaze kujogoroza igihugu cy’Ubugande aho umuntu yakwita mu ndaro ye ….. muri ibyo byose rero bimaze kumushobera atangiye kubona ko ukwaha kwe kutakica inkware.

Njye ndabona ari yo mpamvu yiyemeje guhitana umuhisi n’umugenzi muri iyi minsi imeze nk’itangira iya nyuma y’ubutegetsi bwe. Ndabivuga gutyo kuko mbona bariya bahungu biyemeje kumuhangura batazashirwa intego yabo batayigezeho. Ubu rero nibwo abazi ubwenge bagombye gushyira amasaha ku gihe bagafata izindi ngamba z’ubuzima cyane cyane abazi ko bajya bitsirita ku ntore ze. Kagame n’agatsiko ke ubu bameze nka ya nyamaswa y’inkazi yakomeretse. Agapfa kaburiwe ni impongo.