INYANDIKO IGENEWE PEREZIDA WA REPUBULIKA Y’U RWANDA KU NKEKE Y’IKIBAZO CY’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA N’UBURYO CYAKEMURWA

Nyakubahwa Prezida wa Repubulika y’u Rwanda

Binyujijwe kuri Ambassade y’u Rwanda i Buruseli mu BUBILIGI

Bimenyeshejwe:

UNHCR n’indi Miryango yita ku mpunzi Ibihugu bicumbikiye impunzi z’Abanyarwanda Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika Nyakubahwa Prezida,

Mw’izina ry’Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, bibaye ngombwa ko mbagezaho inyandiko isesengura uburyo ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda gikomeje gutera inkeke, ikanerekana inzira ziboneye zo kugishakira umuti uhamye.

Impamvu nyamukuru itumye tubandikira, ni ukubasaba gukora ibishoboka byose, kugira ngo mbere y’uko uyu mwaka w’2016 urangira, icyo kibazo cy’impunzi kibe cyakemuwe mu buryo budasubirwaho. Rwose ni ngombwa ko Leta muyobora igihagurukira, dore ko kimaze imyaka irenga 50 kizahaza bamwe mu bana b’u Rwanda, badashobora gutaha mu gihugu cyabo, kubera ko batahizeye umutekano n’ubundi burenganzira bw’ibanze.

Ikindi ni uko ari ngombwa gutsindagira igitekerezo cy’uko hakwiye impinduka yimbitse mu miyoborere y’igihugu, kugira ngo impunzi zigire icyizere cy’uko uburenganzira bwazo bwakubahirizwa, mu gihe zaba zatahutse mu Rwanda. Kuri iyo ngingo, dusanga ishyirwaho rya Leta y’inzibacyuho igizwe n’amashyaka menshi, ariyo ntambwe ya mbere y’iyo mpinduka yatuma impunzi zitahuka ari nyinshi kandi ku bushake bwazo.

Turasanga kandi bikwiye kuburira Ubutegetsi bwanyu, ko niba ibintu bikomeje kuba uko biri, mu Rwanda hashobora kuzarota indi ntambara igambiriye itahuka ry’impunzi, nk’uko byagenze mu mwaka w’1990, ubwo Ingabo za RPF-Inkotanyi, zibifashijwemo n’Ubugande, zashozaga intambara yaje kuzigeza ku butegetsi muri Nyakanga 1994.

Nyakubahwa Prezida, twizeye ko muzafata ibyemezo bikwiriye nta kuzuyaza, bigusha ku nzira zose zatuma ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda gikemurwa bwangu kandi ku neza. Tubaye tubibashimiye, kandi turabashuhuje mu cyubahiro cyibakwiriye.

Inyandiko igenewe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku Nkeke y’ikibazo Cy’impunzi z’abanyarwanda n’uburyo cyakemurwa

Prezida w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza Faustin Twagiramungu