Inyandiko Yuvenali Uwiringiyimana yandikiye ubushinjacyaha bw'urukiko rw'Arusha mbere y'uko yicwa.

Bwana Mushinjacyaha,

Nagiranye imibonano myinshi n’abahagarariye urukiko rw’Arusha  wohereje aribo: Richard Renaud, umuyobozi ushinzwe amaperereza, Stephen Rapp, ukuriye abashinzwe gukurikirana, Rejean Tremblay, umupererezi, André Delvaux, umupererezi ; nawe ubwawe waranyakiriye muri Kwakira 2005.

Mu ikubitiro nabajijwe niba natanga umuganda wanjye kugira ngo ukuri ku byabaye mu Rwanda kujye ahagaragara, nasubizanyije ibyishimo ko mbyemeye ariko nyuma y’aho bigeze igihe cyo kwinjira mu kibazo nyirizina, Bwana Tremblay yabanje kunsomera inyandiko nshinjacyaha mwankoreye, sinshatse gusubiramo birambuye amagambo yakurikiyeho reka mvuge gusa ibyo wansabaga: Ngomba kugufasha gushwanyaguza (aya ni amagambo nibwiriwe n’umupererezi) Bwana  Zigiranyirazo Protais n’abagize akazu barimo mushiki we Madame Agatha Habyalimana, gushwanyaguza abakuru ba MRND ari bo Ngirumpatse Mathieu, Karemera Edouard na Nzirorera Joseph nk’uk0 Bagaragaza Michel amaze kubikora, umugabo abapererezi b’urukiko badasiba kurata ubutwari n’ubunyangamugayo!

Ntabwo nshaka kubeshya kugira ngo nshimishe abapererezi nanahe agaciro uko wowe wumva ibintu ko Genocide nyarwanda yateguwe na MRND n’akazu gato cyangwa kagari. Niteguye guhangana n’ingaruka nk’uko nabibwiwe n’abapererezi Tremblay na Delvaux : nzahondagurwa, nzahonyorwa, umurambo wanjye uzakandagirirwa mu muhanda ngo n’imbwa zizanyara hejuru (aya magambo yivugiwe n’abapererezi b’urukiko rw’Arusha.)

Bwana Mushinjacyaha, abateguye bakanashyira mu bikorwa guhera ku ya mbere Ukwakira 1990 Genocide y’abaturage b’u Rwanda barazwi, abishe Perezida Habyalimana bagatuma u Rwanda rugwa mu kangaratetete barazwi  abo ni nabo bateguye bakanashyira mu bikorwa Genocide y’abaturage ba Congo.

Mu ibaruwa yanjye yo ku ya 6 Mata 2005, nibutsa bwa kabiri ikirego cyanjye, nagerageje kukwereka ko kudahana byabaye bizanaba igihe cyose imwe mu  isoko y’akaduruvayo, kudahana  ntabwo byigeze nta na rimwe bizigera biba imwe mu isoko y’ubwiyunge byaba mu Rwanda cyangwa ahandi.

Bwana Mushinjacyaha, ibyavuzwe na Bagaragaza Michel bikakirwa n’umupererezi Tremblay bigaragaza imiterere y’umuntu utakiri uwo yari we kuva yagira ibibazo by’ubukungu mu 1998, wemera kuvuga ibisubizo byose yateguriwe na Bwana Tremblay  bigamije guhindanya abantu bahiswemo kuva mbere.Ndagira ngo nkumenyeshe ko Ingabo z’u Rwanda zari zifite kuva mu myaka ya 1960, ikigo cya gisirikare n’aho abasirikare bitoreza muri Pariki yAkagera, Ingabo z’u Rwanda ntabwo zari zikeneye uruhushya rw’ikigo gishinzwe ubukerarugendo na za pariki (ORTPN) kugirango zikore imyitozo cyangwa ngo zitoze uwo zishaka. Nk’uko na FPR itigeze ikenera uruhushya rw’ikigo gishinzwe ubukerarugendo ngo itangize intambara ndetse inace indaro muri pariki y’Akagera.

Mu nyandiko y’ikirego nasomewe n’umupererezi Delvaux intiza ububasha ntigeze ngira bwo kuba ahantu habiri icyarimwe, abasirikare babiri MINUAR bashobora kwemeza ko nari muri hôtel Ituze i Cyangugu muri Mata 994 ; reka mvuge abo babiri gusa kuko ku bw’abapererezi bawe nta mutangabuhamya w’umuhutu ukwiye kwizerwa.

Kubwa Bwana Tremblay,  ndi ikimara kuko ntazi ko Bwana Nyandwi Charles yari Perezida w’Interahamwe muri Kigali-Ngari, ndi ikimara kuko ntazi imikoranire yaba yarabayeho hagati ya Karera François, Renzaho Tharcisse na Charles Nyandwi mu gihe cya Genocide, ndi ikimara kuko ntazi ko Karera François n’interahamwe za Nyandwi bagenzuraga Kigali Ngari yose mu gihe cya Genocide, ndi ikimara  kuko ntinyuka kuvuga ko ntari i Kayove, muri Komini mvukamo mu minsi 20 ya mbere y’ukwezi kwa Mata 2015, ndi ikimara kuko natinyutse kurega abakuru b’abasirikare ba FPR kubera uburyo batsembye igice kimwe cy’umuryango wanjye. N’ubwo nabyibukije inshuro ebyiri zose icyo kirego ntabwo kitaweho hagiye gushira imyaka 10.

Ntabwo ari iterabwoba, cyangwa amasomo yafashwe mu mutwe ya ba Nkubito na Serushago, cyangwa ibyatangajwe na Bagaragaza Michel yashyizweho igitutu cyangwa umwirondoro muremure wa Zigiranyirazo Protais bizatuma muvumbura ukuri n’ubundi ukuri murakuzi ariko kubangamiye ababahemba. Umunsi umwe abantu bazatinyuka bavuge, amateka ntabwo azabibagirwa mwebwe n’abo mukorana.

Reka mpfe kwizera Bwana Mushinjacyaha ko iyi ntabaza yanjye izagukomanga ku mutima maze amadosiye yose ukayakurikirana utabogamye, kandi n’abapererezi bawe bakikubita agashyi ntibahugire gusa ku bivugwa n’abanyabinyoma baguzwe na Leta ya FPR.

Uwilingiyimana Juvénal / Sé”