Inyandiko zahishuwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu mu Bufaransa kuri Jenoside: Abiteguye kubona ibitangaza bazumirwa

    Amakuru ajyanye n’inyandiko zahishuwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu mu Bufaransa (Elysée) byatangiye kujya ahagaragara.

    Izo nyandiko zivuga ku mubano ndetse n’ubutwererane hagati ya za Leta z’u Rwanda n’U Bufaransa hagati ya 1990 na 1995, ni ukuvuga mbere ya Genocide, mu gihe cya Genocide , na nyuma ya Genocide.

    Leta y’u Rwanda yakirinanye iyi nkuru mu buryo bugaragara nko kutizera ko hari igishya kizashyirwa ahagaragara n’izi nyandiko dore ko umubano w’u Rwanda n’U Bufaransa uhoramo igitotsi kuko Perezida Kagame igihe cyose abonye akanya ashinja U Bufaransa kugira uruhare mu Genocide, ibyo Leta y’U Bufaransa ihakana yivuye inyuma.

    Ministre w’Ubutabera mu Rwanda, Bwana Johnston Busingye avuga kuri iyi ngingo yavuze ko yizere ko inyandiko zose zizashyirwa ahagaragara ntazizasigara inyuma.

    Umuryango IBUKA uravuga ko wishimiye ikintu cyiza u Bufaransa bwakoze cyo kwemera gutanga ayo madosiye mu gihe nk’iki u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside, ariko ukanagaragaza ko utizeye ko amakuru yose yatanzwe. Perezida wa IBUKA, Dr Jean Pierre Dusingizemungu, yavuze ko bafite amakenga ko inyandiko u Bufaransa yatanze zaba atari zose nk’uko u Rwanda rubyifuza.

    Ku ruhande rw’u Bufaransa ho umuyobozi uri hafi ya Perezida François Hollande yabwiye Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ko inyandiko zose zijyanye n’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1995 zari zibitswe n’ibiro by’umukuru w’igihugu mu Bufaransa (Elysée) zashyizwe ahagaragara.

    Igihe izi nyandiko zashyirwaga ahagaragara ntabwo Leta y’u Rwanda yabimenyeshejwe. Ku ruhande rw’u Bufaransa ngo iki cyemezo ntaho gihuriye na Leta y’u Rwanda, ngo yewe si n’igikorwa cyo mu rwego rwa diplomasi. Ngo iki gikorwa kijyanye n’amateka n’ibijyanye na Perezida w’u Bufaransa.

    Abari hafi ya Perezida w’u Bufaransa bashimangiye kandi ko nta kintu na kimwe bakuyemo byose byashyizwe ahagaragara, ariko ngo hari hashize amezi agera kuri 12 icyemezo cyo gushyira izo mpapuro ahagaragara gifashwe na Perezida w’u Bufaransa. Ibiro by’umukuru w’igihugu mu Bufaransa bisobanura ko izo nyandiko zabanje kugenzurwa mu rwego rwo gukingira abantu n’ubuzima bwabo bwite.

    Izi nyandiko zivugwa ngo zishobora kuba zigera ku majana cyangwa zikabakaba igihumbi. Harimo ibyacaga mu itangazamakuru icyo gihe, ariko igishishikaje abanyamateka cyane ni inyandiko z’umujyanama wa Perezida w’u Bufaransa ku bibazo by’Afrika, n’iza chef d’état-major wihariye wa Perezida François Mitterrand.

    Izi nyandiko zose ngo ziri mu bubiko w’impapuro bw’igihugu cy’u Bufaransa (archives nationales). Ikigo kitiriwe François Mitterrand (Institut François Mitterrand) ngo nta rwandiko na rumwe gifite rutashyizwe ahagaragara.

    Muri izi nyandiko hagaragaramo ngo inyandikomvugo z’inama aho rimwe na rimwe abaministre bamwe na bamwe batavugaga rumwe ku ngingo runaka, ariko nk’uko ibiro by’umukuru mu Bufaransa bikomeza bibivuga ngo nta kirimo gishinja cyangwa kigaragaza uruhare runaka rw’u Bufaransa nyuma cyangwa mbere ya Genocide.

    Ngo ibi bizakuraho ibyo abantu bamwe batekereza bibwira ko hazavumburwa imipango runaka ihambaye yari ihishe igaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Genocide nk’uko bitangazwa n’umwe bantu ba hafi ba Perezida François Hollande.

    Hari inyandiko nke zivuga ku gikorwa cy’ingabo z’u Bufaransa mu Rwanda kiswe Opération Turquoise, kuko inyinshi mu nyandiko ziri mu bubiko bwa Ministeri y’ingabo mu Bufaransa. Ngo nazo ubu ziri mu gikorwa cyo gushyirwa ahagaragara kimwe n’za Ministeri y’ububanyi n’amahanga ariko ngo ni igikorwa kirimo akazi kenshi gishobora gutwara igihe.

    Ubwanditsi

    09.04.2015