Inyeshyamba za M23 zafashe Bunagana

Col Makenga

Amakuru ava ku bantu batandukanye bari mu burasirazuba bwa Congo ndetse no mu gihugu cya Uganda hafi y’umupaka wa Bunagana, baremeza ko inyeshyamba za M23 zafashe ako gace ka Bunagana muri iki gitondo cyo ku wa gatanu tariki 6 Nyakanga 2012. Imirwano ikomeye yatangiye muri Bunagana mu ma saa mbiri za ni joro ku wa kane cyane cyane ahitwa kuri Antenne i Bunagana. Ako gace kari mu majyaruguru y’umujyi wa Goma.

Nk’uko umuvugizi wa M23, Lt Col Kazarama yabibwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP, ngo inyeshyamba zafashe ako gace ka Bunagana ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Ngo abaturage bahatuye ndetse n’abasirikare ba Congo bagera kuri 600 nk’uko bitangazwa na BBC Gahuza Miryango, bahungiye mu gihugu cya Uganda. Ngo M23 nta gahunda ifite yo kuguma muri Bunagana ahubwo ngo ni uburyo bwo gushyira igitutu kuri Leta ya Perezida Kabila ngo yemere imishyikirano.

umusirikare wa M23 arimo gukoresha mortier 82mm

Iyo mirwano yari yatangiye ku wa kane tariki ya 5 Nyakanga 2012, ubwo ingabo za Congo zateraga zishaka kwisubiza uduce twari mu maboko ya M23, ariko siko byagenze kuko iyo mirwano yatumye inyeshyamba zifata utundi duce turimo Jomba. Kugira ngo inyeshyamba zishobore gufata Bunagana, hari amakuru ava mu nzego z’ibanze muri Congo avuga ko ingabo za M23 zahinjiye zihishe mu mpunzi zari zivuye mu duce twa Jomba na Tchengero.
Ingabo za MONUSCO zitarangaza kandi ko hari umusirikare wazo ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde waguye muri iyo mirwano y’i Bunagana ahitanywe n’igice cy’igisasu cyamukomerekeje cyane.

Hari amakuru atarabona gihamya yemeza ko ingabo z’u Rwanda zirimo kwinjira muri Congo ku bwinshi mu rwego rwo gufasha M23, ngo ibi bigamije gutuma M23 ifata ahantu hanini mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo gutangira imishyikirano na Leta ya Congo.

Marc Matabaro