Inyeshyamba za M23 zafashe Rutshuru kuri Centre na Kiwanja

Amakuru atangazwa na Radio Okapi aravuga ko kuri icyi cyumweru tariki ya 8 Nyakanga 2012 inyeshyamba za M23 zigenzura Rutshuru kuri Centre muri Kivu y’amajyaruguru.

Amakuru atangwa n’abantu bari muri ako gace baravuga ko icyicaro cya Territoire ya Rutshuru cyaguye mu maboko y’inyeshyamba za M23 nta mirwano ibaye, abasirikare b’ingabo za Congo (FARDC) zari zahavuye mbere y’uko inyeshyamba za M23 zihagera. Izo nyeshyamba kandi zigenzura Kiwanja iri nko mu birometero 5 uvuye i Rutshuru kuri Centre. Abaturage benshi bahungiye iruhande rw’ikigo cy’ingabo za MONUSCO aho i Kiwanja. Abandi bakomeje bahunga berekeza i Butembo na Ishasha.

Ababibonye bavuga ko inyeshyamba za M23 zinjiye i Rutshuru kuri Centre ahagana mu ma saa tanu y’amanywa ku isaha yaho. Ingabo za Congo (FARDC) zari aho ngo zahunze zerekeza inzira ya Butembo nyuma yo gukora ibikorwa by’ubusahuzi.

Radio Okapi dukesha aya makuru ntabwo yashoboye kugira umuyobozi wa Leta wo muri Kivu y’amajyaruguru bavugana yaba uwa gisivire cyangwa uwa gisirikare.

Umusirikare wa Congo wagute ku rugamba muri Rutshuru

Imiryango itegamiye kuri Leta muri Kivu y’amajyaruguru yo irasaba ingabo za MONUSCO kubahiriza inshingano zahawe zikarinda abasivire kugira ngo hatagira ibikorwa byibasira uburenganzira bw’ikiremwamuntu byakorwa na bamwe mu barwana.

Mbere yo gufata Rutshuru kuri Centre, inyeshyamba za M23 zari zafashe uduce twa Kalengera, Kako na Rubale nta mirwano ibaye. Twabibutsa ko ku wa Kane tariki ya 5 Nyakanga 2012, M23 yari yafashe Jomba kuri Paruwasi, ku wa gatanu tariki ya 6 Nyakanga 2012 mu rukerera, izo nyeshyamba zari zafashe agace ka Bunagana kari ku mupaka na Uganda ahagana mu birometero 100 uvuye i Rutshuru nyuma y’imirwano ikomeye yatumye abantu benshi bahungira mu gihugu cya Uganda barimo n’abasirikare basaga 600 ba Leta ya Congo.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Nyakanga 2012, i Kinshasa hateraniye inama idasanzwe y’abaministres ba Leta ya Congo yari iyobowe na Perezida Joseph Kabila, hakaba hatangajwe igikorwa cyo gusaba ko abaturage ba Congo bose bahaguruka bakaburizamo kiriya gikorwa ngo cyo gushaka guhungabanya ubusugire bw’igihugu.

Kuri Leta ya Congo ngo ifatwa rya turiya duce rigaragaza inkunga y’igihugu cy’abaturanyi ihabwa inyeshyamba za M23. Muri iyo nama kandi Leta ya Congo yafashe icyemezo cyo kwirukana mu ngabo za Congo abasirikare bose bari muri M23 ndetse no gutangira ibikorwa byo kubakurikirana mu butabera no gufatira imitungo yabo. Abavugwa b’ingenzi bazakurikiranwa ni aba: Gen Bosco Ntanganda, ba Col Ruzandiza alias Makenga Sultani ,  Col Kahasha , Col Vianney Kazarama , Col Sabimana , Col Saddam Ringo , Col Bernard Byamungu , Col Innocent Kahina , Col Zimurinda , Col Biyoyo, Col Beaudouin Ngaruye , Col Ngabo alias « Zaïrois» , Lt Col Douglas na Lt Col Mboneza.

Marc Matabaro