INYOTA Y’UBUTEGETSI IGITUGU N’ IRONDABWOKO BITUMYE ISHYAKA RNC RIBYARA RNC POWER!!

    abakurambere baciye umugani ngo akabaye icwende ntikoga mubikabyo n’ibinyoma byinshi abashinze ishyaka RNC bari bamaze gushwana na FPR bayishinja ko yataye umurongo ndetse ko urwanda ruyobowe n’umunyagitugu KAGAME batari bagishoboye kumwihanganira ,bageze mubuhungiro batangira politiki y’iyozabwonko no kwigira nyoninyinshi cyane cyane kubahutu bari basanzwe muri opposition murwego rwo kubareshya no kubiyegereza ngo babashyire mukwaha ngo babone uko batera ubwoba KAGAME na FPR umugambi wabo uko waruteye kwari ukubanza kubatera icyuhagiro babumvisha ko habaye na genocide hutu bityo bikaba kimwe kimwe bakabona uko basesera mumfuruka za opposition hutu ubundi bakayigarurira bari bafite stratégies nyinshi ariko iyingenzi kwari ugushyira impuha nyinshi kubahutu doreko baziko zibashobora ko bagiye gufata igihugu mukanya gato ubundi bakagabana ubutegetsi 50/50 munzego zose abahutu ntacyo byari bibatwaye kuko nabo bumvaga byazabasubiza ubutegetsi biciye muri demokarasi ya rubanda nyamwinshi

    ISENYUKA RYA RNC RYEREKANYE KO IMUNGU IRI MUBIGUGU BYAYO

    ikibazo nyamukuru cyaranzwe mw’ishyaka RNC ni ukutubahiriza amahame ya demokarasi,igitugu ,n’irondako ariko bikomeza kugirwa ubwiru. Byatangiye kugaragara mumwaka 2012 ubwo DR RUDASINGWA THEOGENE yazaga mububiligi asaba abayobozi baho gutegura amatora ntibyatinze icyifuzo cy’ubuyobozi cyahise cyubahirizwa amatora ahera kuri comite ya bruxelles akorwa mumucyo hatorwa bwana RUBINGISA PROTOGENE ariko ntiyamazeho na masaha 24 kubera ya virus yari mubuyobozi hejuru aho RUDASINGWA afatanyije na MICOMBERO NA MUSONERA bakoze za nama zabo z’ubwiru zidakurikije amategeko basesa ibyavuye mumatora ndetse bahita bahindura n’ubuyobozi bwose mububiligi bashyiraho abandi badakora munyungu z’ishyaka ahubwo bakorera inyungu zabo ,mw’itangazo ryasohowe n’umuhuzabikorwa rudasingwa rikuraho bwana KAZUNGU NYIRINKWAYA agasimburwa na MICOMBERO J MARIE kuri coordinateur belgique ndetse nirikuraho bwana RUBINGISA PROTOGENE kuri coordinateur wa bruxelles agasimburwa na DR MURAYI PAULIN aha niho igitugu cyatangiye kwigaragaza kinesha demokrasi igitangaje nuko aba bantu bahawe imyanya bakayemera kandi bari mumatora banayishimiye,aya ni amakuru yimvaho kuko aba democrate benshi bananiwe kwihanganira icyo gitugu bandikira amabaruwa abiri ba membres fondateurs babasaba gukemura ibibazo bavunira ibiti mumatwi kugeza aho imizinga ivuyemo imyibano none yamungu ikaba itumye ishyaka RNC rishyingurwa mucyubahiro.tugarutse kugutabaza kw’abayoboke bo mububiligi ntibabone igisubizo bishyize hamwe bashinga ishyaka ryabo PPR-IMENA ibyo bateye imboni cyera abandi bayoboke ba RNC bibagwiriye nk’ijuru bakaba basigaye bibaza RNC icyo aricyo,ndetse abenshi
    bakaba bibaza aho berekeza .igitangaje cyane mubuyobozi bwa RNC uburyo barimo gushinjanya ivanguramoko kuburyo wakwibaza itandukaniro riri hagati ya KAYUMBA NYAMWASA,RUDASINGWA THEOGENE,NA MICOMBERO JEAN MARIE ukibaza uku gushinjanya icyo guhatse .

    Iyi nigihamya ko basaritswe n’irondakoko ndetse bakaba barivuyemo nk’inopfu bigatuma abafatanyabikorwa babo nka FDU INKINGI ibatahura ndetse ikaba imaze kwibonera ko bamaranye imyaka itandatu babeshyana ubu urwicyekwe akaba ari rwose.

    ABAHOZE MURI RNC BASHINJANYA GUKORANA NA KIGALI

    RNC YA KAYUMBA, NEW RNC YA RUDASINGWA NA PPR-IMENA NINDE UKORANA NA KIGALI?

    Iki nikibazo abantu benshi bakomeza kwibaza bitewe nuko batigeze bamenya amakuru ahishwe ya RNC byatangiye muri 2013 mububiligi no muri france aho abagabo 13 bavuye muri RNC Bashinga ishyaka ryitwa PPR-IMENA ariko byabaye ikibazo gikomeye kuri RNC babakoraho chantage zitagira uko zingana nyamara bari bazi neza ko ari ugusebanya kuko ukuri bari bakuzi

    Ikibabaje ni ukuntu abagabo 10 b’inararibonye muri politiki babwirwa gukemura ibibazo mumaguru mashya bakinangira ahubwo bagakomeza kwisenyeraho nk’ihene.ahubwo intero igakomeza kuba imwe ngo bariya baraguzwe,none ibyo bashinjaga abandi nabo barimo kubishinjanya,ihurizo rikomeye n’ukuzamenya uwaguzwe ninde? Utaraguzwe nde? Amateka azabitwereka uretse ko akenshi kigali baranayibeshyera ahubwo iyo umwe akubise undi ishoti kwitabara nukwirukira mw’itangazamakuru ngo FPR yabahaye cash uretse ko iryo gura n’igurisha ntahandi riba uretse muri RNC .

    Ikindi abantu bari bakwiye kwitondera cyane n’abantu bavuye mubuyobozi bwa FPR bakaza muri opposition ntawashidikanya ko badafite ibyo bahunze ariko bahunganye ingengabitekerezo yayo ikaba idateze kubavamo arinayo mpamvu abayihozemo gukorana n’abandi muri opposition bigorana kereka iyo aribo bayobora.ikindi kandi baba bumva amaherezo bazasubira muri FPR arinayo mpamvu bazanye slogan yo kujijisha ngo bararwanya KAGAME n’agatsiko ke, uretse ko noneho ngo twabaye twinshi no hanze turahari.

    UMWANZURO

    abanyarwanda barambiwe na muzunga babyinishwa n’abanyapolitiki babanyabinyoma ndetse basaritswe n’ivanguramoko doreko bene abo aribo banyirabayazana b’ibibazo urwanda rufite ndetse ari nabo baruhekesheje inyonjo ya genocide.abanyepolitiki babanyarwanda wagirango amateka ntacyo abigisha kuva mu 1894 kurucunshu 1959 revolution ya MDR parmehutu, 1973 cout d’etat ya les 11camarades 1990 inkotanyi zitera 1994 genocide abanyarwanda barababaye bihagije ahasigaye mwikubite agashyi umwana w’urwanda aruhuke.
    Harakabaho urwanda n,abanyarwanda

    BAKUNDUKIZE HASSAN

    UMUVUGIZI WA PPR-IMENA