Inyota y'ubutegetsi, ubwoba n'inyungu z'abantu ku giti cyabo bibangamiye bikomeye ukwishyira hamwe kwa opposition nyarwanda

Amakuru aturuka i Bruxelles mu Bubiligi aho amashyaka ya opposition nyarwanda arimo ashaka kwishyira hamwe aravuga ko ibintu bigikomeye ku buryo kwishyira hamwe biri kure nk’ukwezi.

Uko bigaragara hari ibibazo bine by’ibanze bibangamiye uko kwishyira hamwe:

1. Inyota y’ubutegetsi:

Mu gihe buri wese akurura yishyira ntawe ushaka guharira undi biragaragara ko hari abahanganye b’ibanze babiri:

-Bwana Faustin Twagiramungu, Perezida w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, uvuga ko yahiswemo n’amahanga ndetse akaba yararangije kwifatanya na FDLR. Muri iyi minsi biragaragara ko hari benshi basa nk’abamufitiye icyizere kandi nk’umuntu w’inararibonye muri politiki kandi w’umuhanga mu kuvuga aboneka nk’uwakora ubuvugizi bukomeye mu mahanga akumvikanisha ikibazo cy’u Rwanda n’ubwo hari bamwe batamushira amakenga badatinya kumurega igitugu, ubugambanyi (kuba yarakoranye na FPR), no gukunda ubutegetsi.

-Bwana Paul Rusesabagina, Perezida w’ishyaka PDP Ihumure, nawe arashaka kuba ari we uyobora iyo mpuzamashyaka. Iyo nyota ye y’ubutegetsi bivugwa ko iri mu byatumye afata icyemezo cyo kutazashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye. Mu gushaka kuyobora bivugwa ko Bwana Rusesabagina arimo gushaka gucamo ibice mu buyobozi bwa FDLR. Kuri we ngo kugirango ashyire umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’amashyaka ya opposition yifuza ko Gen Mudacumura yakwishyikiriza urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC kubera ko ari we umubangamiye mu kwigarurira FDLR, ibyo kandi ngo bikajyana n’uko ngo FDLR yahindura izina kugira ngo abazungu bamuha amafaranga ngo yo gufasha imfubyi n’abarokotse jenoside batamuhagarikira imfashanyo kubera gufatanya n’abantu bakekwaho kuba barakoze jenoside.

Tugarutse kuri Bwana Rusesabagina, hari benshi mu banyarwanda batamuzi uretse abazungu bamuzi muri film Hotel Rwanda yatumye amenyekana, ari abatutsi uburyo yakijije abantu barabukemanga naho ku ruhande rw’abahutu bo ntacyo avuze na gato kuko mu bikorwa bye nta gikorwa azwiho ndetse hari n’abavuga ko atari umuntu w’umuhanga ahubwo ari umuntu wagaragaje inyota y’ifaranga akaba intyoza n’inyaryenge mu guharanira inyungu ze.

Mu gushaka guhigika Bwana Twagiramungu, bivugwa ko Bwana Rusesabagina agenda abwira abahutu ko we yari muri MDR power naho Bwana Twagiramungu akaba yarafatanije n’inkotanyi bikaba byaratumye zifata igihugu.

2.Inyungu z’abantu ku giti cyabo n’ubwoba:

Uretse bamwe bafite inyungu zabo ku giti cyabo wenda ntibabigaragaze cyane twaje kumenya ko nk’ishyaka PDP-Imanzi naryo rishobora kutazashyira umukono ku masezerano ahuza amashyaka kubera ubwoba n’impungenge bigaragazwa na Bwana Jean Damascène Munyampeta, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa PDP-Imanzi kuko agaragaza ko atizeye Bwana Twagiramungu ndetse atizeye ko hari n’ibihugu byiteguye kubafasha.

Bwana Munyampeta we asaba ko FDLR yashyira intwaro hasi ku mugaragaro kandi ikemerera amahanga ko itazayabangamira mu kugira uwo ata muri yombi mu bayobozi ba FDLR bakekwaho ibyaha. Ikindi kivugwa n’uko yaba yifuza ko FDLR ihindura izina, akanasaba ko habaho kugenda gahoro ku buryo habaho ubwizerane urwikekwe rukavaho dore ko adatinya no gutanga urugero rwa Bwana Karangwa Semushi Gérard wari Visi Perezida wa PDP-Imanzi nyuma bikaza kugaragara ko yakoreraga FPR.

Abanenga Bwana Munyampeta siko babibona bo bemeza ko Bwana Munyampeta ashyize inyungu ze imbere ngo bitewe n’akazi afite mu muryango w’ibihugu by’i Burayi (EU). Bwana Munyampeta bivugwa ko afite kontaro y’imyaka myinshi n’umuryango w’ibihugu by’i Burayi (EU) rero akaba atifuza gutakaza icyo kiraka gishyushye mu gihe yaregwa gufatanya na FDLR. Abamunenga kandi basanga yagombye gufata urugero rwa Perezida w’ishyaka rye Bwana Déogratias Mushayidi wemeye kwitanga no kugirana amasezerano na FDLR nta mananiza ashyizeho cyangwa akareka politiki akikomereza akazi ke.

Umwanzuro

Uretse amashyaka PS Imberakuri, FDLR, RDI Rwanda Rwiza bigaragara ko azashyira umukono kuri buriya bufatanye haravugwa ko na UDR ya Dr Paulin Murayi nayo yaba ivuga rumwe n’aya mashyaka tuvuze haruguru.

PDP-Imanzi na PDR-Ihumure bivugwa ko ashobora kutitabira inama yo gushyiraho iriya mpuzamashyaka.

Ishyaka rindi naryo ritaragira icyo ritangaza ni FDU-Inkingi ngo ritegereje ibyemezo bizava muri kongere y’iryo shyaka. Bikaba bivugwa ko harimo ubwumvikane buke hagati y’abashaka gufatanya na Bwana Twagiramungu n’abashaka kugendera mu murongo wa Dr Nkiko Nsengimana bivugwa ko agendera ku mategeko avuye mu ihuriro Nyarwanda RNC bigaragara ko ritifuza ubufatanye bw’amashyaka ritayoboye ubwo bufatanye.

Amakuru atugeraho avuga ko ngo ishyaka FDU-Inkingi ubu ririmo gutegura Kongere igomba kwiga kuri icyo kibazo, ibyo bikaba byarateye benshi kwibaza impamvu gufatanya na FDLR n’andi mashyaka bisaba Kongere mu gihe FDU-Inkingi yagirabye ubufatanye na RNC ndetse n’ishyaka Amahoro nta Kongere ibanje guterana.

 Ubwanditsi 

The Rwandan

Â