Inzego z’iperereza zahengereye abantu barangariye ibyo kwiyamamaza zita muri yombi abantu benshi barimo abasirikare bakuru.

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru akomeza kugera kuri The Rwandan muri uru rukerera rwo ku wa mbere tariki ya 17 Nyakanga 2017 aravuga ko inzego z’iperereza za Leta y’u Rwanda zahengereye abantu barangariye ibyo kwiyamamaza zita muri yombi abantu benshi barimo abasirikare bakuru.

Nk’uko amakuru akomeza kutugeraho abivuga mu mperera z’ukwezi kwa 6 n’intangiriro z’ukwezi ka 7 ubwo abantu bari bahugiye mu bikorwa by’abakandida bashakaga ibyangombwa byo gutuma bemererwa guhatana ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ndetse n’iminsi mikuru yo kwibohoza yakurikiye, habaye ibikorwa byo guta muri yombi abantu benshi batandukanye biganjemo abasirikare bakuru ndetse n’abandi bafite icyo bapfana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi biganjemo abafite icyo bapfana n’umuryango wa Nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya.

Abenshi mu bafashwe imiryango yabo ntizi aho baherereye hagiye gushira ibyumweru bigera kuri 3 kuri bamwe baraburiwe irengero dore ko ngo bagiye bafatwa urusorongo!

Urutonde ni rurerure hari benshi tutashoboye kumenya ariko abashoboye kumenyekana dore bamwe muri bo duhereye ku basirikare:

-Colonel Emmanuel Rugazora,

-Colonel Joseph Gishaija,

-Colonel Mugabo

-Colonel Kalimba (rtd)

Hari n’amakuru tugikorera igenzura avuga ko na Gen Augustin Gashaija nawe yaba afunze.

Uretse bamwe mu basirikare bagiye ku rugerero bamwe muri aba bari mu bayoboraga imitwe y’ingabo ndetse harimo n’abayoboraga abashinwe kurinda Perezida Kagame

Tugiye mu basivire dore bamwe twashoboye kumenya:

-Goretti Kabuto akaba ava inda imwe na Leah Karegeya, umugore wa Nyakwigendera Col Patrick Karegeya

-Uwitwa Amos wakoraga mu nzego z’abinjira n’abasohoka

-Umu ofisiye muri Polisi y’u Rwanda witwa Mutsinzi akaba umuvandimwe wa Amos twavuze haruguru.

-Mubyara wa Col Parick Karegeya witwa Jotham Gashayija wakoraga mu bitaro King Faysal ku Kacyiru

-Kalisa wakoraga muri Rwanda revenue authority.

N’abandi benshi tutari twashobora kubonera imyirondoro yabo dore ko benshi mu miryamngo y’aba bantu isa nk’iyabigize ibanga kubera gutinya ko yagirirwa nabi cya ababo bafunzwe bakaba bagirirwa nabi.

Nta makuru yimbitse avuga icyo aba bantu baba bazira dore ko n’uburyo bafunzwe bunyuranyije n’amategeko ariko icyakomeje guhwihwiswa n’uko baba bashinjwa gukorana n’Ihuriro nyarwanda RNC.

 

8 COMMENTS

  1. Mwice…..Mufunge…..Murigise..Mwice urubozo…Mwibe imitungo y abandi..Musenye amazu..Mwibe ibya Rubanda…Murenganye…
    Ariko iminsi iba myinshi I gahimwa n umwe….

  2. ariko jye mbona Abanyarwanda turwaye, umuntu umwe azae atumarire ku icumu koko? Narangiza ashyireho n’ingabo koko?? ubwo se akoze mu biki, ko byibura umarira abantu kw’icumu ufite ingabo, iyo n’ingabo uzimariye ku icumu ubwo uba ufite iki?? Abaturage turarwaye pe!! Uyu mwaka nusiga ntacyo dukoze ngo dushyire Kagome aho agomba kuba, muzareke atwice ntakindi kizaba kidukwiye!

  3. Muraho?
    Turabasuhuje yemwe bene wacu ntitaye ku bwoko cyane ko nta n’icyo bumaze nubwo aribwo dupfa.Kagame na Leta ye barahemutse.Ibyo bisobanura ko bo batakiriho.Ahubwo mwe munyumva ndabasaba gusenyera umugozi umwe n’urukundo.
    Mugire amahoro.

  4. Comment:mwe ubwanyu murivugirango ntimuzi aho aba bavuzwe haruguru bagiye.mwarangiza ngo Kagame yarabafunze?ubwo mwe ntimurabasazi koko?

Comments are closed.