Inzego z’iperereza zatwaye amatelefone y’abo mu muryango wa Boniface Twagilimana

Boniface Twagilimana, Visi Perezida wa mbere wa FDU-Inkingi

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri iki cyumweru tariki ya 11 Ugushyingo 2018 aravuga ko abo mu muryango wa Boniface Twagilimana batswe amatelefone yabo n’inzego z’iperereza akajyanwa ahantu hataramenyekana.

Ibi byabereye mu Kagari ka Gasharu, Umurenge wa Kibangu, Akarere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo, ahatuye umuryango wa Boniface Twagirimana, aho abashinzwe iperereza bari kumwe n’inzego z’ibanze batwaye telefone ya Nyina wa Boniface Twagilimana n’iya Murumuna we.

Gitifu w’umurenge wa Kibangu, Nshimiyimana Jean Claude yagiye ku mukecuru ubyara Boniface Twagilimana ari kumwe n’abandi bagabo batazi barababwira ngo Mutuelle zabo zarapfuye ngo nibazane telephone bajye kubarebera. N’uko babashyira mu modokaka barabajyana ku kagari barangije babaza umukecuru ngo umuhungu wawe muheruka kuvugana ryari?

Umukecuru ati: “kuva bamufunga sinongeye kuvugana nawe” Abo bayobozi bati: “none se kuki atakuvugishaga kandi muri gereza harimo telephone” Umukecuru ati: “simbizi”. Barongera bati: “message yaje muri telephone yawe yavugaga ibiki?” Undi ati: “message nabonye n’iyo nohererejwe n’umuntu atubwira ko Boniface bamubuze” .

Abo bayobozi barangije bati: “ubwo telephone zanyu turazigumana tuzijyane mu byuma bizatwereka ibyo mwavuganye.” 

Nabibutsa ko Bwana Boniface Twagilimana, Visi Perezida wa Mbere w’ishyaka FDU-Inkingi yaburiwe irengero ku itariki ya 8 Ukwakira 2018, ubwo yari afungiye muri Gereza ya Mpanga I Nyanza, ubuyobozi bwa Gereza bwo bwatangaje ko Boniface Twagilimana yatorokanye n’undi mugororwa witwa Aimable Murenzi wahoze ari umupolisi. Uwo Aimable Murenzi wari usanzwe unatoteza abandi bagororwa cyane cyane abafungiye politiki twaje kubona amakuru y’uko we yageze mu gihugu cya Tanzaniya dore ko ari nato yaturutse atahuka mu Rwanda mu 1994.

Umwe mu bantu bakoze mu nzego z’iperereza z’u Rwanda waganiriye na The Rwandan, yatubwiye ko abantu bagombye kugira impungenge z’itwarwa z’ariya matelefone y’abo mu muryango wa Boniface Twagilimana.

Yagize ati: “Ariya matelefone batwaye bashobora kuyakoresha byinshi bitari byiza. Nk’ubu hari igitutu kuri Leta ngo ivuge aho Twagirimana ari, ibintu buageze muri za Human Rights watch n’ahandi. Ntibibatangaze rero bariya bazitwaye bakoresheje indi Telefone bakohereza ubutumwa kuri ziriya Telefone biyise Twagilimana urimo kuvugana n’umuryango we. Ndetse ahubwo bakanisubiza bakoresheje izo telefone kugira ngo berekene ko abo mu muryango we bavuganye nawe nyuma yo gutoroka. Ibi bikaba byakoreshwa mu kwerekana ko Twagilimana atari mu maboko ya Leta ahubwo yatorotse. Kuva ibi byamenyekanye rero abatekinika nibashake ubundi buryo kuko kuva abantu bose bazi ko ari bo bafite izi telefone ntabwo ejo bundi bazahindukira ngo batuzanire ubutumwa ngo bafashe Boniface yohererezanyaga na Nyina. Igitangaje ni uko ibi bikozwe nyuma y’ukwezi Boniface abuze, byerekane ko abatekinika ubu barimo kugerageza imivuno yose ishoboka muri iki kibazo, ntimuzatangazwe n’abantu bazerekanwa na Police mu minsi iri imbere bavuga ko bahuye na Boniface mu nzira cyangwa ko yabahamagaye bakavugana.”