Inzego z’iperereza z’u Rwanda mu bikorwa by’urugomo mu Buhorandi zitwaje Rwanda Day!

    Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 Ukwakira 2015 mu gihe habaga Rwanda Day i Amsterdam mu gihugu cy’u Buhorandi inzego z’iperereza z’u Rwanda zihishe inyuma y’iki gikorwa kugira ngo zihohotetere abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

    Amakuru twashoboye kumenya n’uko abakorera Leta ya Kigali biganjemo abarinda Perezida Kagame bari bavuye mu Rwanda, abakozi ba za Ambasade ndetse n’insoresore zaje i Burayi zigize impunzi bahohoteye bidasubirwaho abantu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, igitagaje n’uko ibyo bikorwa byagaragaraga nk’ibiteguye neza, bitunguranye, bikamara igihe gito, icyagaragaye muri ibyo bikorwa n’uko abahohotewe bose batwawe za Telefone zabo zigendanwa!

    Bamwe mu bahohotewe twashoboye kumenya harimo:

    -Abanyamakuru b’ikinyamakuru Jambo News 

    -Umunyamakuru Serge Ndayizeye wa Radio Itahuka, Ijwi ry’ihuriro Nyarwanda RNC

    -Umunyamakuru wo mu gihugu cy’u Buhorandi, Anneke Verbraeken

    Nabibutsa ko uburyo bwo gutwara Telefone zigendanwa ndetse n’ibindi byuma by’itumanaho ari uburyo bukunze gukoreshwa n’abamaneko ba Leta ya Kigali kugira ngo bashobore kumenya amakuru kuri ba nyiri za Telefone ndetse n’abo bavugana nabo.

    Tutagiye kure nabibutsa ko igihe Col Karegeya yicwaga batwaye za Telefone ze, igihe bateraga kwa Lt Gen Kayumba batwaye I pad yaje gufatirwa ku kibuga cy’indege muri Afrika y’Epfo mu isanduka y’ambasade y’u Rwanda i Pretoria irimo koherezwa mu Rwanda.

    Marc Matabaro