INZIBUTSO ZA JENOSIDE NI IKIMASA KIDAKAMWA KIGOMBA KUJYANWA MW’IBAGIRO.

Gallican Gasana

Leta y’u Rwanda iri ku isonga ry’abapfobya jenoside yakorewe abatutsi.

Ntangiye iyi nyandiko mpereye ku cyemezo cyafashwe n’abadepite kubirebana n’ingingo ya 11 mu mushinga w’itegeko nshinga rigenga umuhango wo kwibuka n’inzibutso z’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yavugaga ku micungire yazo.

Icyo cyemezo kikaba ari uko Inzibutso ziri mu mutungo rusange wa Leta, naho iziri mu bigo byigenga zibarirwa mu mutungo rusange w’ibyo bigo.

Ngasanga iki cyemezo cyafashwe kigaragaza uguhunga inshingano kwa leta yakagombye kugira mu gucunga inzibutso za jenoside.

Byatumye nsubiza amaso inyuma ku byemezo, imivugire n’imyitwarire leta yagiye igira ku birebana na jenocide yakorewe abatutsi.

Nsanga leta iri ku isonga ry’abapfobya jenocide.

1.Kwibuka kuva taliki 1 kugeza taliki 7 Mata

Bijya gutangira byahereye muri 1995 aho hagombaga kwibukwa jenoside yakorewe abatutsi ku ncuro ya mbere. Leta icyo gihe yemeje ko kwibuka byajya biba kuva ku italiki ya 01 kugeza ku ya 07 Mata. Ku buryo byaje no kuviramo bamwe mu banyamuryango ba ibuka guhura n’ibibazo ndetse baranahunga bitewe ni uko batemeraga kwibuka kuri ayo mataliki kandi ariko leta yabitegetse.

2.Gufungira sentiments mu kabati

Ngira ngo muribuka mwese perezida Kagame asaba abarokotse ngo bafungire sentiments zabo mu kabati, bamwe bagira ngo yacitswe; hadateye kabili arongera ku munsi w’icyunamo avugira mu ruhame ngo hari abamushinja ko acuruza jenoside! Abasaba kuza kwinukiriza utwo duhanga nayo magufwa ngo barebe ko hari ikintu kirimo usibye umunuko gusa!

3.Abayoboye ibuka

Iyo usubije amaso inyuma ukareba abayoboye ibuka, usanga benshi baragiye bananiranwa na leta kubera gushyira imbere inyungu z’abacitse kw’icumu hafi ya bose bibaviramo guhunga ubu ikaba iyoborwa n’abemeye gukurikiza gahunda ya leta batitaye ku nyungu zirengera abacikacumu. Aha wanakwibaza impanvu Ibuka yagejeje muri 2001 yarimwe ubuzima gatozi!

4.kwibukira mu midugudu

Guhera mu mwaka wa 2013, ibikorwa byo kwibuka jenoside byatangiye kujya bikorerwa mu midugudu aho kuba ku rwego rw’igihugu; ni byiza ko kwibuka bikwirakwizwa hose bityo bikabasha kugera kuri benshi, ariko ku bacikacumu benshi nubwo batabasha kubivuga, bigaragara nko gupfobya igikorwa cyo kwibuka jenoside, aho batangiye no kuvuga ko bitinze bitebuke, no kwibukira mu midugudu bizagera aho bivanwaho basabwe kwibukira mu mitima yabo.

5.kwegurira inzibutso za jenoside ibigo byigenga

Imiryango yose yari yarashyinguye abayo mu ma sambu yabo, yasabwe na leta kubataburura ngo maze bajyanwe mu nzibutso hirya no hino mu gihugu, nubwo abenshi babikoze batabishaka biraza kurushaho kubashengura kubera iki cyemezo cyafashwe na leta cyo kwegurira ibigo byigenga izo nzibutso… Bigaragara ko leta irimo itezuka kandi ihunga inshingano zayo, binashimangira ya nvugo yavuzwe kenshi yo gucuruza jenoside.

Aka wa mugani “So ukwanga akuraga ibyamunaniye”

Leta isanze biyigoye gukomeza kwitaho izo nzibutso kandi ntacyo izibonamo, none izeguriye ngo ibigo byigenga.

Nyuma y’ibi byose murabona ko leta mbere yo kunenga abandi ngo bapfobya jenoside, yakagombye kwisubiraho mu mivugire no mu ngiro.

Abacikacumu bo icyo nababwira, nagira nti; Uburenganzira buraharanirwa ntibuhabwa.

Gallican Gasana