INZIRA 6 ZO GUHANGANA N'IKIBAZO CY'AGATSIKO KIGARURIYE U RWANDA.

Naricaye ndatekereza, nsanga hariho inzira 6 gusa zo guhangana n’ikibazo cya kariya Gatsiko kigaruriye Urwanda guhera mu 1994 kugeza uyu munsi (2016).

N.B: Twibukiranye ko agatsiko tuvuga atari Abatutsi cyangwa Abahutu nkuko abantu bakunze kubyita nabi, ahubwo ni agatsiko kabasirikare bavuye Uganda kuva ubwo kajujubije abaturage ubu imyaka 22 ikaba yihiritse.

Inzira 3 za mbere ni izo kwirindwa kuko zidakemura ikibazo ahubwo zikaba zicyongerera ubukana ; zirahenze zikagerekaho no gufata igihe kirekire cyane. Nkaba ngira inama Abarwanashyaka, yo kuzibukira izi nzira eshatu za mbere, ahubwo tukagerageza ziriya eshatu zindi, kuko byanze bikunze, imwe muri zo izatugeza ku ntego.

INZIRA YA 1: Inzira yo kwituramira

Hari Abanyarwanda benshi twaganiriye, bo bakambwira ko kariya Gatsiko dukwiye kukareka kakazisenya ubwako, biturutse ku mahari kazibyaramo, imbere muri ko. Abo bavandimwe bashingira igitekerezo cyabo ku kuri gusanzwe kuzi ko « nta gahora gahanze….Ntawe utura nk’umusozi….Imana ihora ihoze ».

Impamvu bashyira imbere ni ubwoba, bagatinya ko kariya gatsiko kakwica abaturage kakabamarira ku icumu baramutse batinyutse guhaguruka bakakarwanya !

Iyi nzira yo kwituramira ni yo benshi mu Banyarwanda basa n’abahisemo, atari uko bakunze uko babayeho ahubwo ari bya bindi by’amaburakindi, ngo kubabara biruta gupfa. Abafite uko babayeho bo baratobora bakabyerura bati «aho gupfa none napfa ejo».

Bene abo gushaka kubumvisha ko no «hakurya y’imva hari ubugingo» ntacyo bibabwira cyane : barakanzwe, babonye urupfu mu maso, barusimbutse hamana, ntibifuza kongera kurwigemurira ! Umuntu yabumva, ariko ataretse no kwibuka ijambo ry’umusizi wagize ati « Nanze kubaho ntariho ». Ahari uwabibutsa umugani wa kinyarwanda nabyo byabafasha, koko ngo «wanga guha igihugu amaraso, imbwa zikayarigatira ubusa » !

Mu by’ukuri inzira yo kwituramira ni yo mbi cyane mu zindi zose kuko itiza umurindi umwanzi, ugasa n’umuha inkoni agukubitisha, ukamugabira inkota yo kukwahuranya.

Kwituramira Agatsiko gaca ibintu, bigatera ingufu zo gukomeza kwikorera ibyo kishakiye byose birimo no kwica abaturage urubozo, kubafungira akamama, kubambura udusambu twabo, kubasenyera amazu, gukona abagabo ngo batabyara, guca abaturage amakoro y’ikirenga, imisoro ya hato na hato, gusahura umutungo w’igihugu uko babyumva, bakabaho mu murengwe mu gihe abarimu bahembwa urusenda kandi aribo bashinzwe gusigasira uburere bw’Urwanda rwejo, n’ibindi bibi byinshi.

Kwituramira ni uguhitamo kuba umu collaborateur w’Agatsiko gategereje kuzabona umwanya ukwiye ngo nawe kakwambure ubuzima ! Agatsiko nta mpuhwe kagirira abantu, “BINTU” niyo Mana gasenga yonyine. Singiye guheka impyisi nyireba, njye nahisemo guhaguruka ngafatanya n’abandi kurwanya Agatsiko ntizigama ! Kandi tuzagatsinda, ni IHAME.

Ndabyumva kimwe n’Umusaza w’umuhindi witwa Mahatma Gandi, uzwi cyane mu byo guharanira amahoro, wigeze kuvuga ngo «Hagati y’Uwituramira n’Umurwanyi umena amaraso, nahitamo umurwanyi umena amaraso kuko we nibura aba yafashe icyemezo cyo kugira icyo akora ngo arwanye akarengane».

INZIRA YA 2