Inzira mu ntambara simusiga y’akarere

    Muri iyi minsi hari ibimenyetso byinshi byerekana ko intambara y’akarere irimo kwitegurwa n’ibihugu ku buryo mu minsi mike ishobora kuba yarose.

    Dore bimwe mu bimenyetso bigaragarira amaso uretse ko hari n’ibindi byinshi:

    -Ibisasu bigwa mu mujyi wa Goma n’ibisasu bigwa mu Rwanda: iyo witegereje ibi bisasu n’uburyo biraswa usanga biba bifite intumbero yo gukongeza umuriro dore ko ibyaguye i Goma uretse guhitana abantu byateye imyigaragambyo y’abaturage bamaganaga MONUSCO ko itabatabara ndetse iyo myigaragambyo yaguyemo n’abandi bantu.

    Ibisasu byaguye mu Rwanda byo byateye Leta y’u Rwanda kwiyama Leta ya Congo aho umuvugizi w’ingabo z’U Rwanda, Brig Gen Nzabamwita yabyise ibikorwa by’ubushotoranyi.

    Ibisasu byaguye i Goma byo ku ruhande rwa Leta ya Congo bavuze ko byarashwe na M23 ndetse ngo bimwe birasirwa ku butaka bw’u Rwanda naho M23 uvuga ko ari ingabo za Congo zirasa zigahusha bikagwa mu baturage.

    Ibisasu byo bigwa ku butaka bw’u Rwanda hari benshi bemeza ko byaba biraswa n’ingabo za Congo akenshi bikurikiranye abasirikare b’u Rwanda baba binjira basohoka muri Congo ariko hari n’ababona ko ibyo bisasu biraswa n’abasirikare ba Congo baba bagamije gushotora u Rwanda ngo rwinjire mu mirwano bityo bitume ibihugu by’Afrika y’Epfo na Tanzaniya byinjira nabyo mu ntambara. Ikindi kivugwa kandi gishoboka cyane n’ibisasu biraswa n’ingabo z’u Rwanda ubwazo ku butaka bw’u Rwanda kugira ngo zerekane ko Congo irimo kurutera bityo rwijire mu ntambara rufashe M23 ku mugaragaro rutagombye kwihishahisha.

    Uburyo ibi bisasu biraswamo muri iyi minsi biragaragaza ko ababirasa bafite gahunda y’uko intambara yakomera ku buryo bwihuse.

    -Amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare hagati ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Angola na Afrika y’Epfo: Aya masezerano n’ubwo Tanzaniya itayarimo ariko ntawashidikanya aho ihagaze, uko bigaragara n’uko aya masezerano asa n’aho ahishe izindi nyungu zishobora kuba zirimo iz’ubukungu ariko bikaba nko gusubiza ubufatanye burimo kwigaragaza hagati ya Kenya, Uganda n’u Rwanda.

    -Iyinjiza mu gisirikare ry’abasirikare bashya mu Rwanda: Ubundi ukuntu abantu binjira mu gisirikare cy’u Rwanda bikorwa ku buryo bw’ibanga busa nk’aho budasobanutse, ntabwo bimenyerewe kubona itangazo nk’iri riri hano risaba abantu kwinjira mu ngabo z’igihugu. Kuba Leta y’u Rwanda yaba ishaka kwinjiza abasirikare benshi mu gisirikare biyongera ku basanzwe, ndetse inkeragutabara ntawabura kuvuga ko ari igikorwa cyo kwitegura intambara.

    -Uburyo Museveni na Kagame  basa nk’abiyegereza Perezida Kenyatta: Perezida Kenyatta wa Kenya ubu ntabwo yorohewe n’igitutu cya ba Perezida Museveni na Kagame basa nk’aho barimo kumwiyegereza ku ngufu. Mu minsi mike ishize hamaze kubaho imibonano hagati y’aba bakuru b’ibihugu inshuro nyinshi mu mezi make cyane.

    Kuba Perezida Kenyatta akenewe ntabwo twavuga ko ari ukugira ngo ajye mu ntambara, ariko arakenewe kubera cyane cyane icyambu cya Mombasa gishobora gukoreshwa n’u Rwanda na Uganda mu gihe habaho intambara ku buryo Tanzaniya yafunga icyambu cya Dar es salaam kuri ibyo bihugu. Ikindi kuba Kenyatta ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC bituma atakwitesha ubucuti n’abamushyigikira mu gihe hari bamwe basa nk’abamuhaye akato.

    Kwirukana abanyarwanda muri Tanzaniya: Leta ya Tanzaniya izi neza ko intambara muri Congo akenshi Leta y’u Rwanda ikunze gukoresha abavuga ikinyarwanda batuye muri Congo, uretse igitutu cyashyirwa ku Rwanda, abategetsi ba Tanzaniya basa nk’abashaka gufungira leta y’u Rwanda uburyo yakwinjiza abamaneko n’abacengezi muri Tanzaniya yirukana abashobora kubafasha no gutera ubwoba abasigaye ngo ntibazabitinyuke mu gihe intambara yaba irose.

    Gusohoka mu manama y’inteko ishingamategeko y’Afrika y’Uburasirazuba kw’abadepite: Iki gikorwa akenshi kirimo gukorwa n’abadepite b’u Rwanda na Uganda ndetse na bamwe bo muri Kenya usanga kigamije akenshi gusa nko guha akato igihugu cya Tanzaniya mu buryo bw’amayeri ndetse no guteza akavuyo n’urwikekwe mu nzego z’umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba. N’ubwo abadepite ba Tanzaniya nabo basubije bagenzi babo bagasohoka ariko basa nk’abaguye mu mutego rw’abadepite b’u Rwanda bayobowe na Abdulkarim Harelimana, umwe mu bambari bakomeye ba FPR na Kagame aho icyari kigamijwe ari uguteza akajagari no guheza Tanzaniya igasigara yonyine.

    Ikibazo cyazamuwe cy’uko inama zajya zibera mu bihugu bitandukanye ni nk’uburyo bwo gushyira mu gihirahiro abadepite ba Tanzaniya kukobizwi neza ko muri ibi bihe batapfa kuza mu Rwanda bizeye umuekano wabo ijana ku ijana.

    -Ibibazo by’imbibi hagati ya Uganda na Congo:Kuba Uganda isa nk’aho itagaragara cyane mu kibazo cya M23 aho yigira nk’umuhuza bituma hari abibeshya ko ishobora kuba ntaho ibogamiye ariko kubera ibi bibazo by’imbibi binajyanye n’ubukungu kubera Peteroli yo mu kiyaga Albert biragaragara ko Leta ya Uganda ifite inyungu z’uko Leta ya Congo yagira intege nke kugira ngo nayo ibonereho ifate uturere twose yifuza dukungahaye ku mutungo kamere.

    Iyirukanwa na Leta ya Congo rya Gen Muheesi wari ukuriye ingabo ziva mu bihugu 11 byo mu karere zagenzuraga umupaka w’u Rwanda na Congo mu cyo bise Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) azira kugirana ubucuti na M23 na Leta y’u Rwanda bisa nk’aho nabyo bigenda bituma ibintu bikomera. Bigaragare ko Leta ya Congo itapfa gutinyuka kwirukana umusirikare wo muri ruriya rwego nta mpamvu dore ko bivugwa ngo byarakaje cyane Perezida Museveni.

    -Guhindanya isura ya FDLR: Ibikorwa byo gutera za Grenade mu Rwanda byabaye muri iyi minsi ahagana Nyabugogo, iyo urebye byari igikorwa cyo gutesha agaciro ibyavugwaga ko FDLR igizwe n’abari abana muri 1994 cyangwa abavukiye muri Congo bityo bakaba nta ruhare bagize muri Genocide. Kwerekana abafashe bafite imyaka mike bigaragara ko byari bigamije kwerekana ko n’abavukiye muri Congo cyangwa bahunze ari abana nabo ari abicanyi bityo haboneke urwitwazo rwo kubangisha abanyarwanda n’amahanga.

    Ntawabura kuvuga ko mu bivugwa na M23 ndetse n’ibitangazamakuru byegamiye kuri Leta y’u Rwanda usanga buri gihe haba hagamijwe kwinjiza FDLR mu mirwano n’ibibazo birimo kubera muri Kivu y’amajyaruguru ubu n’iyo nta gihamya ihara yerekana ko FDLR hari aho ihuriye nabyo. Ikigamijwe mu by’ukuri ni uguha urwitwazo Leta ya Kagame ngo ijye muri Congo noneho ku mugaragaro.

    -Ishimutwa ry’abanyarwanda muri Uganda: Kuba Leta ya Uganda ireka abanyarwanda bagahungira muri Uganda akenshini uburyo Perezida Museveni akoresha kuri Kagame kugira ngo amwereke ko amukeneye bityo Kagame ajye yubaha Museveni nk’umuntu icyo ashobora kumutwara bibaye ngombwa.

    Kuba harimo gushimutwa abantu muri Uganda bigaragara n’uburyo bwo gutera ubwoba abayarwanda bari mu gihugu cyane cyane abasirikare bashaka gufata iy’ubuhungiro mu gihe urugamba rwaba rushyushye, ikindi biragaragaza ko Leta ya Uganda isa nk’aho ifatanije na Leta y’u Rwanda muri aka kagambane ariko na none ikaba idashaka ko isura yayo yangirika mu rwego mpuzamahanga, uretse ko ntawabura kuvuga ko Perezida Museveni mu bwenge bwe bwinshi aruma ahuha adashaka kwiteranya na opozisiyo nyarwanda kugira ngo mu gihe yahirika Kagame, azabe yizeye ko ntawe bafasha cyangwa ngo bamuhe inzira yo guhumgabanya umutegetsi bwe.

    Umwanzuro: kuba Perezida Kagame akomeje guhabwa akato mu mahanga no gushyirwaho igitutu ngo afungure urubuga rwa politiki bisa n’aho ashaka kubikemura yishora mu ntambara yatuma noneho amahanga amwumva agatangira kumwinginga kugira ngo intambara ihagarare bityo nawe akayategeka gukemura ibibazo ku buryo we yifuza nk’uko byagenze mu ntambara ya Congo ya 2 yarimo ibihugu byinshi by’akarere.

    Ikibazo gikomereye Perezida Kagame ni opozisiyo gusa kuko irimo gutuma habaho ubwumvikane bucye hagati mu Rwanda byaba mu nzego z’ubuyobozi ndetse n’igisirikare ku buryo hari benshi bahunga tutaretse n’abadahunga ariko bagahindura imyumvire ku buryo kurwana iyi ntambara bishobora kugorana mu gihe ingabo zitahita zigaragaza intsinzi ku rugamba.

    Mu rwego rw’ubukungu naho harimo ikibazo gituma biba ngombwa ko Leta yitabaza intambara kugira ngo abashomeri badasiba kwiyongera bashorwe mu gisirikare aho batazahembwa, ndetse n’ubusahuzibwa Congo bwongere bufate intera yo hejuru nk’uko byari bimeze kera mu gihe Leta y’u Rwanda yashobora kwigarurira igice kinini cya Congo nka kera.

    N’ubwo bwose tutabifitiye gihamya ntawabura gukeka ko urugendo Bill Clinton wigeze gutegeka Amerika aherutse kugira mu Rwanda rufite aho ruhuriye na Congo dore ko iyo bikomeye buri gihe atabura ikimuzana mu Rwanda.

    Ikigaragara n’uko Leta y’u Rwanda ibangamiwe bikomeye n’ingabo za MONUSCO kuko ari zo ziyibuza gukora ibyo zishaka nko gufata Goma n’ibindi, ariko cyane cyane kuva aho haziye uri mutwe udasanzwe. Kuba MONUSCO ibangamiye Leta y’u Rwanda si ku rugamba gusa, ahubwo ni no mu rwego rwa diplomasi mpuzamahanga aho ibibera i Goma no hafi yaho bihita bisakara ku isi yose bityo bigatuma Leta y’u Rwanda na M23 bigira isura mbi mu gihe mu myaka yashize byari bihagije kugura abanyamakuru n’abanyapolitiki bamwe na bamwe ikibazo kigakemuka. Kuba u Rwanda rwafata Goma rwikinze inyuma ya M23 byatuma MONUSCO iseba bikomeye bigatuma benshi bibaza icyo yaje gukora kuza aho byakwihutisha n’iva ryayo muri Congo bityo rya jambo Kagame ashaka akaribona kuko bizwi ko igihe cyose yifuza ko ushaka kugira icyo avuga cyangwa akora muri Congo agomba kubanza kumucaho.

    Tubitege amaso

    Marc Matabaro

    The Rwandan

    Comments are closed.