Inzu ya Feu Rwigara: Leta yakoze amahano, " inararibonye" zimaze iki?

“Bavandimwe,

Ntawatumenyera igituma rya tsinda ryitwa Comission y`abakuru baribonye bagira inama Leta (ndavuga imwe iyobowe na Dr Augustin Iyamuremye, irimo Colonel Dr Karemera n`abandi), idahanura Leta kandi ariko kazi kayo?. Bishoboka bite ko Leta yakora ikizira bareba, ntibayimurikire ngo itayoba.

Gusenya inzu y`umulyango wa Rwigara Assinapol byitwa ngo ni ugukora prévention ngo itazavaho igwira abantu kandi aho kuyisenya byashobokaga kuyikorera renforcement niba koko hari ikibazo yari ifite, ni igikorwa gishingiye kuzindi mpamvu zitari ugukora prévention y`isenyuka.

Gusenya byitwa ko ari ugukora prévention y`isenyuka, ni ukubeshya kandi ni igikorwa kiri criminel, ni icyaha gikozwe na Leta.

Gusenya ngo kuko inzu yubatse nta byangombwa byo kubaka ifite, nabyo ni ikinyoma kuko Leta isanzwe izi neza ko solution ku nyubako zidafite ibyagombwa, atari ukuzisenya ahubwo ari ukuziha ibyangombwa zitaragira.

Ni byiza gusuzuma no kugereranya inyungu Leta itekereza kunguka muri iki gikorwa n`igihombo itewe nacyo, kimwe no kugereranya agaciro k`ibyari gukoreshwa mu kubungabunga (renforcement y`inyubako niba koko yari ifite ikibazo cyo kudakomera) uyu mutungo n`igihombo gitewe no kuwusenya.

Inyungu: Leta iravuga ko ikoze igikorwa cyo kurinda umutekano w`abantu bashoboraga kuzazira iyi hotel ngo yashoboraga guhirima kubera kudakomera.

Igihombo: Kubera ko umutungo/ibyiza/ubukungu bw`igihugu, ari igiteranyo (somme) cy`umutungo/ubukungu by`abatuye icyo gihugu, ni ukuvuga ko Leta ihombye agaciro nk`iyi nyubako isenywe kangana na za milliyari z`amanyarwada, ihombye kandi inyungu uyu mutungo wari kuzabyara. Birumvikana ko umulyango wa Rwigara nawo uhombye umutungo wawo n`inyungu wari kuzicungura, uhombye kandi by`umwihariko kimwe mu biranga, kimwe mu byari kuzahora byibutsa abanyanyarwnda, Rwigara n`ibikorwa bye kuri iyi si.

Leta kandi yo inahataye ibaba, igikundiro cyayo mu banyarwanda n`abanyamahanga bagaya igikorwa kibi cyo gusenya umutungo no guhemukira umulyango wasenyewe, gifite icyo kigabanutseho.

Kubyerekeye gukora renforcement, kuvugurura no kwagura amazu, haba mu Rwanda, haba no mu mahanga, ni imikorere yamamaye cyane cyane mu bihugu bya occident aho inyubako zo mu bihe byo mu myaka nka magana atatu ishize, aho gusenywa ahubwo zikorewa renforcement, bivuze ko inyubako ya Feu Rwigara byari bidahenze kuyibungabunga hakoreshejwe amafaranga make aho kuyisenya no guteza igihombo kinini kandi giteye inkeke.

Mw`ijambo rimwe, igihombo gikubye inshuro nyinshi icyitwa inyungu.

Inzu irimo irasenywa naho ababireba, baruciye bararumira, hari ndetse abatinyutse gushima Leta mu gikorwa cyo gusenya irimo ikora.

Iyi cwe, iri ceceka rirasa n`imyitwarire y`abahigwaga muri génocide, kiriya gihe iyo abagenosideri bicaga abawe ureba ubunze mu bwihisho, wafungaga umwuka ngo udahumeka abishi bakakuvumbura, wagira amahirwe ukarusimbuka. Binjiraga mu gipangu, ubabonye agahunga adatekereje kubanza kuburira abo asize mu nzu, bakicwa maze we yagira amahirwe akarokoka. Iyi cwe abanyarwanda barimo kandi iruhande rwabo hakorwa amahano/ubukunguzi, ni cwe igaragaza ko abanyarwanda twapfuye duhagaze, turi abantu nako utumashini tutakigira ubumuntu, insensibles à tout.

Ndangije nibuka ko hari abajya bavuga ngo iki cg kiriya kiratoneka abarescape, ndibwira ko baba babeshya kuko abarescape kimwe n`abandi banyarwanda, nta émotion, nta sensibilité ku kibi bakigira, nta gutonekara bakigira, bahindutse ba ntibindeba, bahindutse ntacyo bintwaye, bahindutse ba ntacyo bimbwiye.

Uwibeshya ni uwakwibwira ko abanyarwanda bamuri inyuma mubyo akora.

Mboneyeho gushimangira, ko commission y`abakuru baribonye, igayitse cyane kubona ntacyo yakoze ngo igire inama Leta idakora ibidakorwa.

Tatien NDOLIMANA MIHETO