Inzu ya Pasteur Bizimungu yafashwe n'inkongi y'umuriro!

Igice cy’inyubako ya Pasteur Bizimungu iherereye ku Kacyiru munsi ya Ambasade y’Abaholandi ahazwi nka KBC cyarimo ububiko bw’ikigo mpuzamahanga IFDC cyafashwe n’inkongi, bikekwa ko yaba yatewe n’amashanyarazi y’aho bari mu bikorwa byo gusudira ibyuma.

Iyi nzu yafashwe n’inkongi ahagana saa tatu n’igice z’igitondo kuri uyu wa kane tariki ya 11 Kanama 2016 ikoreramo isomero rizwi nka Librarie Ikirezi, gusa ryo ntiryagezweho n’iyi nkongi kuko ishami rya polisi rishinzwe kuzimya umuriro rikaba ryahise rigoboka.

BizimunguPasteur Bizimungu wigeze kuyobora u Rwanda, ny’ir’inzu yafashwe n’iyo nkongi yatangarije IGIHE ko ahuye n’igihombo, ariko ko ashimira polisi uburyo yamugobotse.

Yagize ati “ Byadutunguye kuko ntabwo twakekaga ko impanuka nk’iyi yashoboraga kuba, twabyakiriye nabi kuko tutari tubyiteze, ariko polisi yashoboye kuza vuba vuba, ifatanya n’ubushobozi twari dufite. Hari imodoka zirenze eshatu za polisi kandi bamaze igihe kirenze isaba barimo kurwana n’uyu muriro. Badutabaye rero vuba vuba, ngira ngo biri buze gutungana.”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali,Supt. Hitayezu Emmanuel yavuze ko bakimara kumenyeshwa amakuru bihutiye gutabara, umuriro utaragera ku yindi ntera.

Supt. Hitayezu yavuze ko igikekwa kuba nyirabayazana w’iyo nkongi ari ibikorwa byo gusana iyo nzu byakorerwagamo birimo gusudira, nubwo igiye gutangira iperereza ngo imenye icyayiteye.

Inkuru irambuye>>>