INZU YA RWIGARA: Abakwiye kubabarirwa si umuryango wa Rwigara ahubwo abakwiye kubabarirwa ni bariya. Bariya bande?

“Bavandimwe banyabugingo namwe mwese bacikacumu,

Nimureke mbabwire,

Abakwiye kubabarirwa si umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara,

Ahubwo abakwiye kubabarirwa ni bariya ;

Bariya bande?

Ni abamusenyera se ? Wenda nabo sibo!

Ni abamwishe se? Wenda nabo sibo!

Ni abishe Richard se ? Wenda nabo sibo!

Ni abishe Kabera se ? Wenda nabo sibo!

Ni abishe Nyungura se? Wenda nabo sibo!

Ni abishe Gatabazi se? Wenda nabo sibo!

Ni abishe Bucyana se ? Wenda nabo sibo!

Ni abishe Gapyisi se ? Wenda nabo sibo!

Ni abishe Rwendeye se ? Wenda nabo sibo!

Ni abishe Rwigema se ? Wenda nabo sibo!

Ni abishe Habyarimana se ? Wenda nabo sibo!

Ni abishe Kayibanda se ? Wenda nabo sibo!

Ni abishe Nkubito y’Imanzi se?Wenda nabo sibo

Ni abazica undi ejo se? Wenda nabo ntazi abalibo

NI TWIHANANUGIRE AMARIRA TUBAHE IMBABAZI KUKO DUKENEYE AMAHORO

Uwanyu utabanga kandi udafite inshingano zo ku bakunda.

Yohani Mbanda