Inzu ya Rwigara yatangiye gusenywa!

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Kigali mu Rwanda aravuga ko inzu iri mu Kiyovu y’umunyemari Assinapol Rwigara umaze iminsi yitabye Imana ubu yatangiye gusenywa muri iki gitondo cyo ku wa gatandatu tariki ya 12 Nzeli 2015!

Mu minsi ishize ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwari bwategetse abasigaye bo mu muryango wa Rwigara kwisenyera iyo nzu y’igorofa buvuga ko yubatswe nta byangombwa ndetse ngo idakomeye ishobora guteza impanuka!

Biravugwa ko imihanda yerekeza aho iyo nyubako iri yari yafunzwe ndetse hitabajwe mu gusenya bya bimodoka bya tingatinga ubundi biharura imihanda cyangwa bigasiza ibibanza!

inzu ya RwigaraUmuryango wa Rwigara wakomeje kubihakana ndetse ukemeza ko iyo nzu yubastwe ifite ibyangombwa ngo ahubwo Leta irimo kubiyenzaho nyuma yo kubatwarira ibibanza bindi bari bafite mu mujyi wa Kigali.

Uwo muryango kandi ukomeje kwemeza ko iri totezwa rifite aho rihuriye n’urupfu rwa Rwigara ngo kuko ngo imitungo yabo ngo Leta yayishatse kuva kera ndetse ngo na mbere y’uko Rwigara yitaba Imana ngo ntako Leta itari yaragize ngo imusubize kw’isuka.

Nabibutsa ko ibi bije mu minsi ishize umufasha wa Rwigara yari yagiye kubazwa n’inzego z’ubugenzacyaha bwa polisi (CID) zimushinja ngo gukangurira abantu kwivumbura ku butegetsi buriho.

The Rwandan

Email: [email protected]