Iraswa ry’umuhungu w’umucuruzi Mathias Myasiro witwa Barthez rikomeje kwibazwaho cyane

Niyitanga Jean Claude bakunda kwita Barthez

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 6 Nzeri 2018, abasirikare bari ku irondo barashe umugabo bivugwa ko ari “umujura” ngo wari umaze kwiba mu rugo rw’umuntu mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge, uwarashwe akaba yarahise apfa.

Ibijyanye n’iraswa ry’uyu mugabo byemejwe na Lt Col Innocent Munyengango, umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com. Yavuze ko umugabo warashwe yashatse kurwanya abasirikare bari bari ku irondo.

Lt Col Munyengango ati: “Byabaye nka saa tanu na 40 za ninjoro muri Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge. Abasirikare bari ku irondo batabajwe babwirwa ko uwitwa Musanabera Saadah yibwe amafaranga ibihumbi 60 n’icyuma cy’umuziki kizwi nka amplificateur,ni uko irondo riratabara, risanga ni umujura witwa Niyitanga Jean Claude bakunda kwita Barthez w’imyaka 40, ni umujura usanzwe azwi cyane muri ako gace nk’uko binemezwa n’abaturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze.”

Uyu muvugizi w’Ingabo z’u Rwanda akomeza agira ati: “Uwo mujura wafashwe rero, yahise akora nk’ibyo abantu bamaze iminsi bakora byo gushaka kurwanya inzego z’umutekano, aho kwemera gutabwa muri yombi arwanya abasirikare, ubwo nabo mu kwirwanaho baramurasa arapfa”.

Abazi uyu Nyakwigendera bavuga ko ari umuhungu w’umwe mu bacuruzi bari bakomeye mu myaka ya mbere ya 1994 witwaga Mathias Myasiro wakomokaga mu karere ka Rulindo, uyu Nyakwigendera Myasiro nawe akaba yarishwe mu 1995 benshi bakana bemeza ko yazize imitungo ye yari yiganjemo amafaranga yari ku ma konti mu mabanki ndetse n’ibibanza n’amazu menshi mu mpande zitandukanye z’umujyi wa Kigali. Abari batuye muri Kigali intambara ikirangira ntabwo bazibagirwa uburyo amaferabeto n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi bya Myasiro byasahuwe na bamwe mu bacuruzi baje guhinduka no kwitwa abakire barimo ba Rubangura, Ruterana n’abandi….

Iraswa ry’uyu mugabo yitwa “umujura” rikaba ryababaje benshi baribonamo ikindi kibyihishe inyuma kitatangajwe.

1 COMMENT

Comments are closed.