ISANGANO-FPP Abajyarugamba iramagana ku mugaragaro iterwa n’iyicwa ry’impunzi z’abanyarwanda i Kanyabayonga

JMV Minani, umukuru wa ISANGANO FPP

Itangazo No 007/OP.F/05/15

ISANGANO-FPP Abajyarugamba iramagana kumugaragaro iterwa n’iyicwa ry’impunzi z’abanyarwanda b’Abahutu riherutse kubera mu nkambi y’agateganyo ya Kanyabayonga muri Kivu y’amajyaruguru, Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.

ISANGANO-FPP Abajyarugamba irasaba umuryango mpuzamahanga, akanama ka LONI gashinzwe umutekano kw’isi, imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu nka Amnesty international, Human Rights Watch, International Federation for Human Rights nayo kwamaganira kure ibikorwa bya kinyamaswa bikorerwa impunzi z’Abahutu muri Kongo ndetse bakamagana n’umugambi mubisha wa Leta ya Kigali wo gutsembatsemba mu ibanga  ba Bantu batuye mu biyaga bigari.

ISANGANO-FPP Abajyarugamba irongera kwibutsa umuryango  w’abibumbye (LONI) gukora inshingano zawo zo kubungabunga umutekano w’impunzi zarokotse ubwicanyi ndengakamere bubibasira mu mashyamba y’inzitane ya Kongo.

Bikozwe tariki 26/05/2015

Mw’izina ry’ISANGANO-FPP Abajyarugamba

Jean Marie V. MINANI

Umuyobozi Mukuru

 

Contacts: [email protected],

www.isanganoarrdc.org , Tel: 004915216127584

 

Bimenyeshejwe:

– Nyakubahwa Ban KI-MOON, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye;

– Akanama ka LONI gashinzwe umutekano kw’isi;

– Ishami rya LONI ryita ku Mpunzi (UNHCR)

– Umuryango Mpuzamahanga w’abimukira (IOM)

– Ishami rya LONI ryita ku Burenganzira bw’Abantu(UNHCHR)

– Amnesty International

– Human Rights Watch

– International Federation for Human Rights

– Ba Ambasaderi b’ibihugu bitanu bihoraho mu kanama gashinzwe umutekano kwisi (Bose)