ISANGANO FPP ntabwo izitabira sit-in izabera i Bruxelles tariki 29/11/2016

JMV Minani, umukuru wa ISANGANO FPP

Banyarwanda banyarwandakazi,

Bavandimwe mwibumbiye mu Ishema,

Twabonye ubutumire muri sit-in izabera i Bruxelles tariki 29/11/2016 mwagejeje ku banyarwanda b’ingeri zitadukanye cyane cyane abayobozi b’amashyirahamwe n’imiryango ikora n’idakora politiki iri mu

buhungiro.

Turabashimira ku bw‘icyo igitekerezo mwagize, ariko ku bw’impamvu zitandukanye ntabwo abayobozi bacu bazabasha kwitabira ubwo butumire.

Twifuzaga kandi kugira icyo tuvuga k’urugendo rw’ubwitange Umuyobozi w’ishyaka ISHEMA Bwana Nahimana Thomas na bagenzi be barimo n’uruhinja ruziranenge baherutse gukora.

Turashima kwigomwa kwinshi kwabaye kubakoze urugendo n’ababateye inkunga

Birababaje kuba mwarasanze ikigwari cyarabujije abasare bose kubambutsa mugahera ku nkombe z’uruzi. Birababaje, ariko ntibibace intege!

Nyine ntawabatera ibuye ngo avuge ko urugendo mwaruteguranye ubuswa cyangwa ukwiyemeza kudashyitse. Rwose ntako mutagize kuko kami ka muntu ni mu mutima we!

Ariko nk’uko namwe mubizi hari Abanyarwanda batari bake basabye Kagame inzira y‘amahoro, ariko akomeza kuvunira ibiti mu matwi: Faustin TWAGIRAMUNGU yaragerageje mu 2003, Victoire INGABIRE na bagenzi mu 2010 bagiye mu Rwanda kwandikisha ishyaka ryabo, basaba amahoro, no guhatanira umwanya wa Perezida, aho kubaha ayo mahoro batabwa mu gihome kugeza magingo aya, Me Bernard NTAGANDA mu 2010 nawe yaragerageje biranga atabwa mu gihome, Kizito MIHIGO yasabye ayo mahoro akoresheje inganzo ye atabwa mu gihome, Kigeli V NDAHINDURWA wigeze kuba Umwami w’u Rwanda yasabye ayo mahoro mu nzira z’amahoro asaba ko u Rwanda rwakingura amarembo agatahukana n’impunzi zose  none aherutse kwitahukira iwabo wa twese ayo mahoro atayabonye.! Hari n’abandi benshi bagisaba ayo mahoro.

Imyaka 26 irashize guhera mu Kwakira 1990 kugeza magingo aya, Kagame amaze kwica Abanyarwanda bangahe?  Kandi n’ubu aracyakomeje kwica. Ibi birazwi kandi ntawabisubiramo!

Abanyarwanda mu moko yose Gahutu, Gatwa na Gatutsi baramburwa uburenganzira bwo kubaho, bagateshwa icyubahiro n’agaciro ka muntu ku buryo budasubirwaho. Ibyo ntakubisubiraho kuko ntawe utabizi.

Muri iyi myaka yose ishize FPR-Inkotanyi itegeka u Rwanda abanyarwanda utarabaye impunzi hanze y’uRwanda cyangwa ngo ashyirwe mu gihome, yahinduwe imfungwa y’imbere mu gihugu, yabaye umucakara w’agatsiko cyangwa imbohe itegereje gusogotwa igihe icyo ari cyo cyose. Ibyo ntawe utabibona.

Kagame yirirwa yigamba kurasa abantu ku karubanda, abenshi mu bana b’u Rwanda baguye mu munyururu, abandi barahohoterwa, bararogwa,  cyangwa batabwa ku ka ndoyi bakajugunywa mu nzuzi, abandi bambuwe imitungo bavunikiye barakubitwa kurinda gupfa, cyangwa bakarandurirwa imyaka yakabatunze kugira ngo bicwe na ‘nzaramba’ imaze kuyogoza igihugu cyose.

Banyarwanda banyarwandakazi, dukore iki ko tugeze ku rukuta?

AMAHORO NTASABWA AHUBWO AMAHORO ARARWANIRIRWA: uriya mwaka  wa 2017 uhatse byinshi kandi kugirango impinduka ishoboke byanze bikunze ibitambo bizabaho haba muri politiki haba mu gisirikare.

Niyo mpamvu nko mu rwego rwa politiki twe mu ISANGANO FPP dushyigikiye uwo ariwe wese wagerageza kotsa igitutu cya politiki ubutegetsi bwa FPR bugakingura imiryango y’urubuga rwa politiki. Biryo rero umwe mu migambi y’ishyaka ISHEMA wo kujya kwandikisha ishyaka mu gihugu baramutse babigezeho ntako byaba bisa kandi nyine bakaniyemeza ko nibagera mu gihugu bazakomeza kavuga nk’uko babikora ubu mu buhungiro. Kuri iyo ngingo turi kumwe.

Gusa umuryango ISANGANO FPP kuva kera wanenze igitecyerezo cya Nahimana n’ishyaka rye ISHEMA cyo kujya kwiyamamazanya na Kagame mu mwanya wa Perezida mu 2017. Nkuko twabisobanuye kenshi hari benshi babigerageje biranga kandi ishyaka Ishema nta gishyashya rigaragaza ko amatora ya 2017 azaba mu mucyo n’ubwisanzure.  Twe  ISANGANO FPP tubona ko umwanya wa Perezida ataricyo kintu kihutirwa.  Ikingenzi ni ukubohora abenegihugu batsikamiwe hanyuma hagakorwa amatora mu bwisanzure.

Banyarwanda Banyarwandakazi Gahutu Gatutsi na Gatwa  dukore iki ko itabaro rigeze?

Nta kindi twakora uretse kugira icyo dukora! Ibi ntitugomba kubitekerezaho kabiri, kuko abavandimwe bacu bagiye gushira kandi umuvuno usigaye akaba ari umwe rukumbi. Urukundo dukunda u Rwanda  n’abanyarwanda nirutuyobore maze buri wese yihine mu mfuruka yegetsemo umutana we. Buri wese muri twe ni Ingabo kandi urugamba si ukumasha gusa!

Kapiteni na Kaporari ku rugamba baritanga, ariko bakeneye ubatera ingabo mu bitugu : wowe mu curuzi imyambi yawe ihora ku mufuka urabizi, wowe wize ukaminuza ukaba uri umuganga, umunyamategeko, cyangwa inzobere kuri murandasi umuganda wawe urakenewe. Wowe muhinzi mworozi, mwarimu mu mashuri, munyeshuri muri kaminuza cyangwa ayisumbuye fata umutana wawe tujye gutabara u Rwatubyaye!

Banyarwanda bavandimwe, byumwihariko bayoboke bo mu ISHEMA iriya  sit-in yanyu mushaka gukora i Bruxelles tariki 29/11/2016 niba ari iyo kugamburuza abayobozi b’u Rwanda ngo basinyire Nahimana ibipapuro by’inzira byerekeza politiki mu Rwatubyaye hatagamijwe kureba umwanya umwe wa perezida gusa, aho turi kumwe  namwe  kuko mu ISANGANO FPP dushyigikiye umugambi wo kotsa igitutu Kagame n’agatsiko no gufunguza urwo rubuga mu buryo bwa Politiki. Ariko  niba mu ISHEMA mukomeje kwirebera umwanya umwe w’ibyubahiro wa Perezida muzabage mwifashe.

Nimwibuke ko  Kagame yigeze kudushinyagurira atwigambaho atubaza uburyo tuzamukuraho. Igihe kigeze ngo dushyire hamwe tubwire Kagame na FPR-Inkotanyi ko tutagishoboye kwihanganira amabi bakora na gato kandi ko byange bikunde tugomba kwirwanaho.

Muri rwo rwego umuryango  mugari  ISANGANO-FPP uraguhamagarira buri munyarwanda wese kw’isi hose n’incuti z’u Rwanda kuwushyigikira no kwifatanya nawo kwambarira urugamba rwo gutabara no kurengera Abanyarwanda bose.

Harakabaho  u Rwanda n’Abanyarwanda.

Murakoze, murakarama.

Bikorewe mu Budagi tariki ya 25 Ugushyingo 2016

Jean Marie V. Minani

Umuyobozi Mukuru w’ISANGANO FPP

3 COMMENTS

  1. Urugamba rwa gisirikare rugira uko rukorwa. Rujyana cyane na politiki kandi ibyo nibyo Nahimana yari atangiye. Nkaba numva mwari mukwiriye kwitabira iyo sit-in , maze mugatangamo ibyo bitekerezo nu uburyo byakorwa. Guhamagarira buri wese kwambara umutana nta buryo bwo guhza bao bambaye iyo mitana(co-ordination), byaza mo akajyagari no kuzamura umuntu kugiti cye aho kugirira societe akamaro muri rusange. Ntabwo igisirikare gikora nki igisivire, hagombye kubako concertation mwi banga hagati yaba kwiyemeza , ndetse bikaba byakorwa bitunguranye. Uko niko FPR yakoze igihe cyose yamaze itegura intambara harimo na za infiltration mubuyobozi bwa politiki bunyuranye. Ntabwo dukeneye amatangazo yanditse neza turashaka ibikorwa ,bitera buri wese kumva ari concerne nu urwo rugamba muvuga.

  2. Muraho Mina! longtime bro,
    Iyo mbonye article yawe ngira amatsiko yo kureba ibyo wanditse,kuko nkuzi kera. Hari ka gahunda wigeze kuvuga mbere aha nabonaga gafite ingufu, ariko sinonjyeye kukumva!! niba wamugani arukwandika ama articles aryoheye amatwi gusa, njye kabisa maze kubirambirwa, ngirango namwe mu ishyaka ryanyu nicyo mwashatse kuvuga. Ariko rero, ntabwo wakwanga kujya aho abandi bari cyane ko bavuga ko barahura bakungurana ibitekerezo, hariya ushobora kuhahurira n’abo ubona mwagira icyo mugeraho muhuje (networking); hanyuma watambutsa n’igitekerezo cyawe ukareka abandi nabo bakagira ibyo bavugaho, kuko njye nziko abenshi amagambo twayahaze, we need action now! the lunatic has to be removed! TUBABARIRE USANGE ABANDI UREBE KO HARI ICYO MWAGANIRA, kuba tukiri aha nuko nta gukorera hamwe bihari, nicyo cyambere kigomba gukosorwa. Naho ibyo gushinja ISHEMA gushaka umwanya wa president, ushobora kuba ufite ukuri, ariko wibuke ko gushaka kuba president bya RUKOKOMA aribyo byatesheje umutwe Habyarimana inyenzi zikamwadukira! Reka atange umusanzu we ubwo nuwo, agende niba abishoboye, nagerayo ndakubwiza ukuri ko hari icyo bizafasha muri dynamics ziri muri ibi bibazo by’u Rwanda, kandi ntitwibagirwe ko ari ubutwari kuba ari kwiyemeza biriya, kuko twese tuziko ntakiza kimutegereje kandi nawe arabizi, ashaka kwitanga, NIMUMUREKE ATANGE UMUSANZU WE ashoboye, namwe mwishyire hamwe, then you when the opportunity presents itself, you strike!
    To draw a conclusion, mwishyire hamwe kandi mureke ushaka kugenda agende, abasigara inyuma nabo basigare bitegura, nubundi haba frontline na backline kurugamba, kandi bose bagira akamaro.

    NGAYO NGUKO MINANI WE, NUGIRA IKINTU KIGARAGARA UVUNA NZABIMENYA KANDI I LL JOIN YOU.
    GOD BLESS OLD FRIEND.

  3. nibagiwe kurangiza byibura ntavuze uko mbibona, ndavuga ibyakorwa:
    -biriya umusaza Rukokoma yavuze nabyo byakorwa, ndavuga inyandiko yavuzemo ko abanyamashkaka bose bagira mu Rwanda rimwe, kuko byagira impact nini cyane, ariko ibyo byakorwa hamaze kunozwa neza uko indi nzira yahita ikoreshwa nka support y’ababa bagiye mu Rwanda; kuko twese tuzi icyaba kibategereje, bivuga ko hagomba igitutu kitoroshye cyahita gishyirwa kuri leta ya KGL mugihe abo bantu baturutse mumashyaka yose baba bari guhangana na leta mu Rwanda.
    Make no mistake, ntabwo wagenda ujyanye umunwa gusa ugiye kuvugisha KAGAME. Aha nkuko ntahwema kubivuga, nubwo nzi ko hari abavuga ngo ntibakorana nabo, RNC ifite abantu bashobora gufasha kandi bafite determination mu cyakorwa nka support kubaba bari mu Rwanda, nimwongere mwicare mwagure P5 , mwese muyigemo maze monoze ingamba zihamye, ntabwo tuzahora twandika kumbuga nkoranyambaga kuko tumaze two decades aribyo turimo; gusa muzirinde FDRL kuko isigaye ari FPR nsasa, bayikoresha icyo bashatse, ntabwo wayizera, ngira ngo mubona uko bataha buri munsi, kandi make no mistake, KAGAME nibo azashyira imbere ngo murwane!

    ngayo nguko, nimureka imikino murebe ko mutabona support, naho ibyo mubamo byaratumarishije gusa! Mubajya mu Rwanda ntabwo hagomba kuburamo umusaza Rukokoma, iriya ntambara arayizi cyane; naho support, burya umusaza Maj. Gen. Kayumba atarimo abenshi ntabwo twaza, he has what it takes to defeat that lunatic.

    PS: DEAR THE RWANDAN, FEEL FREE TO PUBLISH ANY OF THIS.

Comments are closed.