Isano iri hagati ya Mudende, Gatumba na Kiziba

Isano ry’ubwicanyi bwa Mudende mu Rwanda muri 1997, Gatumba mu Burundi muri 2004, n’ubu bwicanyi burimo gukoregwa impunzi z’Abanyekongo(Abanyamulenge, abagogwe, abanyamasisi n’Abanyejomba) I Kizaba/Karongi mu Rwanda kuva ejo 22/02/2018

Imiborogo yongeye kumvikana mu mpunzi z’abanyekongo nyuma y’ubwicanyi bwa Mudende muri 1997 mu Rwanda bukorewe abagogwe, abanyamasisi n’Abanyejomba ndetse na Gatumba yakorewe abanyamulenge mu Burundi muri 2004 ikozwe n’abafatanyabikorwa ba Kagame ndetse n’abasirikari be. Iyo witegereje neza ubona ubu bwicanyi bwose bufitanye isano.

I Mudende ya Gisenyi mu Rwanda muri 1997

Ubu bwicanyi bwakorewe abagogwe, abanyamasisi n’Abanyejomba bwahitanye abarenga 271 nk’igitambo kugira ngo Kagame abone uko atera Congo yitwaga Zaire. Abishwe benshi bari abana, abagore ku buryo abarokotse benshi aribo bongeye kwicwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu mujyi wa Karongi no mu nkambi ya Kiziba.

Itandukano ubu bwicanyi bwombi (Mudende na Karongi) ni uko noneho aba bacikacumu ba Mudende bishwe ku manywa y’ihangu n’abasirikari b’u Rwanda bitandukanye na Mudende abicanyi baje biyita abacengezi.

Ikindi kandi ni uko icyo gihe leta ya Bizimungu nako Kagame yasohoye amatangazo ko abacengezi ari bo bishe izo mpunzi, ubu noneho Theos Badege umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda yiyemereye ko aribo barimo kwica izi mpunzi n’ubwo yarimanganyije ku mubare w’abishwe.

Ikigaragara ni uko ubu bwicanyi bwombi bwateguwe mu buryo bwenda gusa, muri 1997 leta y’u Rwanda yarimaze gutera Zaire noneho mu rwego rwo gutanga ubusobanuro “yishe impunzi” bishimangira “impamvu yateye Zaire”.

Muri bino bihe umwuka utameze neza mu karere yongeye gukoresha uburyo bwenda gusa ni ubwo muri 1997 ariko noneho agamije ko hagira impunzi nke zitaha zagera muri Congo, akareba uko yakwica abakongomani bo mu yandi moko basanzweyo bikaba byakwitirirwa izo mpunzi bigatuma basubiranamo akabona uburyo yinjirira muri ako kavuyo cyane ko aharwaye.

Abakurikiranira hafi iki kibazo bibaza impamvu abasirikari bahisemo kwirara mu bana n’abagore bakabarasa mu kivunge nyuma y’imyaka irenga 20 nta kibazo izi mpunzi zigeze zigiranira na leta ya FPR.

Hari uburyo bari gukoresha mu kubatatanya badakoreshe amasasu dore ko bari bazi neza ko nta ntwaro zifite.

Amakuru dufie agaragaza ko byari byateguwe n’uburyo uwaraswaga bihutiraga kumwiba mu buryo ubona buteguwe neza, hari abari bashinzwe kurasa n’abandi bashinzwe gutwara imirambo cyangwa se inkomere.

Abarokotse ubu bwicanyi n’ubwo butararangira bavuze ko hari imirambo n’inkomere barwaniraga n’abasirikare ariko bikarangira babarushije imbaraga cyangwa babishe nabo mu rwego rwo kuzimangatanya ibimenyetso.

I Gatumba mu Burundu muri 2004

Ubwicanyi bwakorewe impunzi z’abanyamulenge mu Gatumba mu Burundi muri 2004 bwahitanye abarenga 166 abenshi bari abana, abasaza, abagore. Ubu bwicanyi bwabaye mu gihe leta ya RFR yari yatangije intambara I Bukavu ikoresheje Jules Mutebutsi na Laurent Nkunda bigumura kuri leta ya Congo bituma impunzi nyinshi zihungira I Cyangugu no mu Gatumba I Burundi.

Mu by’ukuri ntabwo byoroheye abicanyi kutegura ubwicanyi I Cyangungu bitewe n’intera ihari hagati ya Congo n’u Rwanda niyo mpamvu yahisemo gufasha abicanyi gutera inkambi ya Gatumba kubera ko yari ku mupaka na Congo ku buryo byari byoroshye Mai mai, bamwe mu basirikari ba Congo na FNL ya Agato Rwasa bakoreraga muri plaine de Rusizi byaboroheye kwambuka bakica bakongera bakisubirira hakurya muri Congo.

Ikindi gitera kwibaza n’uburyo hafi aho hari inkambi ya gisirikari y’u Burundi icyo gihe cyasaga n’ikiyobowe na leta ya FPR, ubwo inkambi yaterwaga baratabajwe ariko biba iby’ubusa kugeza abicanyi bisubiriyeyo.

Ibi byose byatumaga leta ya FPR nk’uko bisanzwe itera induru ko abatutsi bo muri Congo barimo kwicwa bityo bagomba gutabara kandi ababahungiye ho aribo bakoresha gutera iwabo.

Bamwe mu barokotse ubwo bwicanyi bwabaye mu Gatumba bahungiye mu nkambi ya Kiziba muri Karongi none nibo bongeye kwicwa. Itandukanyirizo rito riri hagati ya Gatumba na Kiziba/Karongi ni umubare w’abishwe ndetse n’uko abicanyi bateye inkambi ya Gatumba mw’ijoro ku buryo batamenyekanye neza ariko abishe impunzi za Kiziba bamenyekanye yewe n’amajwi n’amashusho yabo arahari. Kandi bakaba basa n’ababateguje mbere y’uko ubwicanyi butangira. Usibye iri tandukaniro rito ubundi intego n’imwe: ugushaka gutera Congo.

Umwanzuro

Birasa n’ibimaze kumenyerwa ko iyo leta ya FPR ishaka gutera Congo ikora ibisa n’ibyo yaraye ikoreye ku mugaragaro impunzi z’abanyekongo. Ibi birashimangira ko mu gihe leta ya FPR ikiyoboye u Rwanda nta mahoro impunzi z’abanyekongo zizagira amahoro.

Ndasaba abantu bose by’umwihariko bakomoka muri Sud na Nord Kivu ko noneho bashyira ubwenge ku gihe bakamagana ubu bwicanyi hato aba bicanyi batazakomeza kwica uko bashatse n’igihe bashakiye.

Ndabashishikariza kandi ko bakwitandukanya na leta igiye kutumaraho abacu, cyane cyane ndabwira bariya (abanyamulenge, abanyejomba, abanyamasisi n’abagogwe) bibwira ko bafite imyanya myiza haba muri leta, abikorera ndetse no mu nzego z’umutekano ko igihe cyarenze cyo kwihambira ku bicanyi. Kandi nibinangira amaherezo bazabibona bibagezeho.

Muribeshya ko mukunzwe ariko sibyo kandi ubu noneho bagiye kubagendaho by’umwihariko kubera ko benshi mu banyamulenge n’abagogwe bashiritse ubwoba bakaba batangiye kwamagana ubu bwicanyi.

Niba udashoboye kuvuganira bene wanyu hitamo guhunga. Ndabwira kandi abanyamulenge n’abagowe bari hanze ariko bakigoswe n’ubwoba butewe gusa ngo n’uko bafite imitungo na bene wabo mu Rwanda rwa Kagame. Mushirike ubwoba muvuge ntawe uzabavugira.

Impuruza mu rwa Gasabo

1 COMMENT

Comments are closed.