Isesengura ku kibazo cy'i Burundi na Padiri Nahimana, Ambasaderi Ndagijimana, Dr Marara

Muri iyi minsi, abategetsi b’Urwanda n’ab’Uburundi ntibacana uwaka. Uburundi burashinja Urwanda gutoza bamwe mu mpunzi kugira ngo bazajye guhirika ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza. Abategetsi b’Urwanda barabihakana bivuye inyuma.

Hari impuguke z’Umuryango w’abibumbye (ONU) zivuga ko ubwo zari mu karere k’ibiyaga bigari, begereye bamwe mu bashyizwe muri icyo gikorwa kigamije guhungabanya Uburundi, babatangariza ko iyo myitozo bayihawe koko n’ingabo z’Urwanda. Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) zivuga ko zifite na zo ibimenyetso ko koko ibyo bikorwa byabayeho.

Ese koko iyo ni yo mpamvu yonyine yabaye intandaro y’uwo mwuka mubi cyangwa hari n’izindi mpamvu?

Ingaruka z’uyu mubano wajemo igitotsi no kurebana nabi, ni izihe?

Ese hari irirarenga ngo ibintu bigarurirwe hafi? Umuti nyawo, igisubizo kirambye kuri iki kibazo byaboneka bite?

Muri iki kiganiro, abatumirwa baratubwira icyo babitekerezaho.

Abo ni:

– Ambasaderi Jean Marie Vianney Ndagijimana
– Docteur Christian Marara
– Padiri Thomas Nahimana

Namwe kandi ibitekerezo byanyu byubaka birakenewe.

Abanyamakuru:

– Jean-Claude Mulindahabi
– Tharcisse Semana