Isesengurampamvu na Politiki : « Menya ibintu 5 bigiye kuba kuri Padiri Thomas

« Menya ibintu 5 bigiye kuba kuri Padiri Thomas Nahimana wari ugiye gukubanga ikibuga cya politiki i Kigali akaba yahahamuye inkotanyi none zikaba zaraye zigahaze ! »

Niba abanyarwanda bakurikirana neza amateka y’igihugu cyabo ntibagendere gusa muri kirabaye, bashobora kumenya ko ibintu byabaye kuri uyu mugoroba w’italiki 23/11/2016 muri politiki y’u Rwanda bitanga bundi bushya ubutumwa kuri

buri munyarwanda wese ukunda igihugu cyacu ko perezida Paul Kagame yiyemeje kuba perezida w’u Rwanda ku gahato n’agatuza kugeza igihe Imana ishobora byose ariyo izamukanira urumukwiye.

2017 itangiye kugarika ingogo

Mu 2003 nakurikiye neza uko Paul Kagame yibye amajwi mu itora perezida ku gahato aho abaseseri bose mu gihugu bategetswe kurara batera kashi imbere y’izina n’ifoto bya Kagame umunsi w’itora wagera bakagenda bakabirunda mu masanduku yo gutoreramo akanatesha umutwe abatari bakeya bashoboraga kumurusha amajwi barimo Faustin Twagiramungu wari watsinze.

Mu 2010 nabwo Kagame yongeye gutegeka u Rwanda ku gatuza amatora arayatsindwa ariko ashyira igitutu kuri Dr. Ntawukuriryayo wa PSD ngo akuremo kandidatire ye arabyanga mu gihe Dr. Mukabaramba Alvera wa PPC we yari umuherekeza.

Abantu bamaze iminsi bicirwa i Kigali bakomeye mu mpfu zidasobanutse na busa, iminsi mikuru ya politiki irimo gutegurwa imburagihe, akaduruvayo FPR yongeye guteza muri Kiliziya Gatulika y’u Rwanda izura akaboze byose birerekana ko aya matora ya Kagame yo muri 2017 azasiga igihugu agihinduye irimbi mba ndoga sogokuru Kinyogote !

Dore nawe, FPR iravuga ko ishimira byimazeyo Kiliziya Gatulika kuko yasabye Imbabazi. Kiliziya Gatulika ihita isubiza ko ITASABYE IMBABAZI ko ahubwo YASABIYE IMBABAZI abayo bakoze ibyaha mu 1994. Minisitiri Kaboneka wa MINALOC aravuga ko batanyuzwe n’uburyo Kiliziya Gatulika yatse imbabazi kandi yo ivuga ko itasabye imbabazi ahubwo yazisabiye abandi ukagira ngo bon ta munwa wo kuzisabira bagira.

IBUKA yo iravuga ko Kiliziya Gatulika y’u Rwanda igomba gutanga indishyi z’akababaro ku batutsi barokotse. Ibi bintu murabona ko nta hanyu na hamwe bishobora kuzahurira kuko bimeze nka ya mirongo ibiri igororotse twigaga muri GEOMETRIE aho harimo ihame rivuga ko imirongo ibiri igororotse nta na rimwe ishobora kuzahura(kuzakomanaho/kuzakoranaho) n’iyo wayishushanya uhereye i Cyangugu ukagera i Kampala ukaminuka ukagera mu Misiri nta na rimwe ishobora gukoranaho.

Aka kaduruvayo kose perezida Paul Kagame na FPR barimo guteza mu gihugu no muri Kiliziya Gatulika by’umwihariko ntimukeke ko bayobewe ibyo bakora. Barabizi neza ariko bakaba bashaka gutesha umutwe abaturage no kubatatanya mu bitekerezo kuko bazi neza ko imyaka 22 bamaze ku butegetsi abanyarwanda babarambiwe bakaba barabuze aho babajugunya kubera amahano n’ibyaha bakoreye umuryango nyarwanda.

Padiri Thomas Nahimana yahahamuye inkotanyi guhera mu cyumweru gishize

Uyu munsi ni kuwa gatatu, taliki 23/11/2016. Guhera mu cyumweru gishize i Kigali hari inkuru y’uko Padiri Nahimana Thomas azajya i Kigali kwandikisha ishyaka rye rya politiki « ISHEMA RY’U RWANDA » kugira ngo nirimara kwemerwa azabone uko ahatanira kuba perezida w’u Rwanda. IBUKA ikimara kumenya iyo nkuru yahise ivuga ko Padiri Thomas Nahimana nasesekara i Kigali ashobora kuzashyikirizwa inkiko ngo kuko apfobya genocide.

Ikinyamakuru www.igihe.com nacyo cyandika ko ivanjili Padiri NahimanaThomas yigisha itubaka u Rwanda. Muri bwa bucakura bw’inkotanyi budasanzwe, zohereje abanyamakuru benshi ku kibuga i Kanombe mu rwego rwo kwereka amahanga ko bari bamwiteguye hanyuma bakamubura ariko mu by’ukuri ni FPR yagiye gutanga ruswa kwa Perezida Uhuru Kenyatta i Nairobi bamubuza kuza mu Rwanda kuko Kagame aziko yahita atsindwa.

Visa yahawe yagombaga kumwinjiza mu Rwanda

Ku ifoto iri kuri iyi nyandiko murabonaho Viza Padiri Thomas Nahimana yaherewe i Paris mu Bufaransa kuri ambasade ya Kenya kandi ko iyo Visa ifite uburenganzira bw’urugendo muri kenya, Uganda no mu Rwanda. Hejuru y’ibi, nta yindi mpamvu n’imwe yasobanura icyatumye atemererwa kuza mu Rwanda kuko ibyangombwa byo arabifite. Iyo Visa yayihawe ku italiki 28/10/2016 ikaba ifite agaciro kugera ku italiki 27/01/2017.

Iyo Visa ifite nimero 000115908. Biragaraga ko yayiherewe i Paris mu Bufaransa. Biraboneka neza ko iyo Visa yayihawe na ambasade ya Kenya i Paris. Kuri iyo Viza handitseho ko ifite ububasha bwo gukoreshwa mu bihugu 3 aribyo Kenya, Uganda n’u Rwanda. Nta rwitwazo rero rwo kumubuza kujya mu Rwanda. Ibi byongere byereke abanyarwanda ukuntu Paul Kagame ari umunyabwoba kandi atinya demukarasi n’ibitekerezo bibusanye n’ibye nk’uko umuriro utinya amazi.

Padiri Thomas: Inzirakarengane y’amateka hagati y’inkotanyi n’abafaransa?

Muri iyi minsi hagati ya Kigali na Paris ibintu byabaye ibindi. Abafaransa baremeza ko Gen. Kayumba Nyamwasa wahungiye muri Afurika y’epfo yiteguye kubaha ubuhamya bufiye ibimenyetso bihagije byemeza ko Paul Kagame ariwe wahanuye indege ya Habyarimana ku mugoroba w’italiki 06/04/1994 kandi ko guhanura iyo ndege ariyo mbarutso ya Genocide yarimbuye abatutsi mu Rwanda n’abahutu bagakurikiraho.

Twibutse ko Padiri Thomas Nahimana amaze imyaka irenga icumi atuye mu Bufaransa. Kagame wari uherutse kwikoma abafaransa bundi bushya ashobora gutekereza ko Padiri Thomas Nahimana wari usubiye mu Rwanda aturutse mu Bufaransa yaba ari igikoresho cy’abafaransa noneho agakeka/agatekereza ko byanze bikunze asubiye mu Rwanda kugira ngo abafaransa bagireyo icyitso bityo bikaba byaha Kagame ingufu zo kumubuza gukandagira ku butaka bw’u Rwanda.

Ibi mvuze hano ni igitekerezo ariko siko kuri. Ni igitekerezo Kagame n’abo muri FPR bashobora kwibyaramo kikagira ingaruka zikomeye kuri Padiri Nahimana Thomas kuko biramutse bibaye uko mbitekereza ari imwe mu mpamvu zatumye FPR imubuza kwinjira ku butaka bw’u Rwanda, ntabwo byaba bitewe n’uko Padiri Thomas Nahimana yaba yarakoze ikosa iryo ariryo ryose ahubwo byaba biturutse ku makimbirane amaze imyaka 26 hagati ya FPR n’ubutegetsi bw’Ubufaransa.

Ubusesenguzi bwanjye : Hagiye kubaho kimwe mu bintu 5 bikurikira

Padiri Thomas Nahimana yari avuye mu Bufaransa agiye mu Rwanda kugerageza kwandikisha ishyaka rye rya politiki ryitwa ISHEMA RY’U RWANDA no guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu none FPR imubujije kwinjira mu gihugu. Harakurikiraho iki? Amateka ya hafi atwereka ibintu bitanu (5) bishoboka ku banyapolitiki hafi ya bose bahuye n’ikibazo nk’icyo Padiri Thomas Nahimana ahuye nacyo i Nairobi.

ICYA MBERE: Padiri Thomas Nahimana ashobora kuva i Nairobi akanyura i Kampala muri Uganda akamanuka n’imodoka akagera kuri umwe mu mipaka itatu u Rwanda ruhana na Uganda ariyo CYANIKA, KAGITUMBA na GATUNA noneho yasohoka mu modoka akavuga ko atashye mu gihugu cye kuko abifitiye uburengaznira nk’umwenegihugu. Icyo gihe bashobora kumwakira mu gihugu bagahita bamufunga bamushinja ibyaha bihimbano nk’uko IBUKA yari yanamuhereye mbere ngo APFOBYA GENOCIDE.

ICYA KABIRI: Padiri Nahimana Thomas ashobora kubona ibya politiki bimuteye iseseme kubera amatiriganya abamo agahitamo kwisubirira m’Ubufaransa akaruca akarumira kandi agahita azinukwa politiki ingoma ibihumbi agashaka ibindi akora cyangwa agahindura icyerecyezo cy’ubuzima bwe.

ICYA GATATU: Padiri Thomas Nahimana ashobora gufata icyemezo cyo gutangiza umutwe w’inyeshyamba mu gihe yaba afite abasirikari bamuri inyuma n’amafaranga hanyuma akagira n’abaterankunga bamushyigikiye bemera umurongo we w’ibitekerezo noneho agashaka ubutegetsi akoresheje intambara kandi siwe wa mbere waba abikoze kuko mu mateka y’isi nabyo byabayeho. Ese yabishobora? Ese uwo mutwe w’inyeshyamba yawutangirira ahagana he?

ICYA KANE: Amahanga n’umuryango mpuzamahanga bashobora gushyira igitutu kuri perezida Paul Kagame bikarangira akinguriye amarembo Padiri Thomas Nahimana agasubira i Kigali. Biramutse bigenze bitya, Padiri Nahimana Thomas yaba abonye uburyo bwiza bwo kwerekana ubushongore n’ubukaka bwe mu ntyoza za politiki kuko abaharanizi b’uburengaznira bwa muntu ku rwego rw’isi bamukurikiranira hafi kugira ngo adahohoterwa n’inkotanyi.

ICYA GATANU: Padiri Nahimana Thomas DMI za perezida Paul Kagame zishobora kumunigira i Nairobi cyangwa zikahamushimutira akaburirwa irengero amagambo agashira ivuga. Birashoboka cyane kuko abantu benshi bagiye babyumva mu buryo budasa n’ubwa Kagame barigishirijwe i Nairobi kandi nta wongeye kumenya irengero ryabo ndetse bamwe barishwe. Hari n’umunyarwanda ambasaderi HABIMANA Augustin wavuye i Bujumbura akanyura Kenya ahunze inkotanyi zikamufatira i Nairobi kugeza ubu ntawe uzi irengero rye!!!

Muri ibi bintu 5 mvuze muri iyi nyandiko, kimwe kigomba kuba kuri Padiri Thomas Nahimana byanze bikunze kuko ntazahama muri Kenya cyane cyane ko atari igihugu yahungiyemo ntikinabe n’igihugu akomokamo. Biramusaba kwitonda cyane rero mu gihe cyose akiri muri Kenya kuko DMI za Kagame zo ntizigoheka zikora amanywa n’ijoro i Nairobi ziniga, zica, zishimuta, ziroga mu mahoteli cyangwa ziteza impanuka abo zishaka gucura inkumbi.

UDAHEMUKA Eric

Email: [email protected]