Umwiherero w’iminsi itatu w’Ishyaka ISHAKWE Rwanda Freedom Movement wabereye I Buruseli (mu Bubiligi) kuva ku italiki 6 kugeza ku ya 8 Ukuboza 2019 uyoborwa na Dogiteri Theogene Rudasingwa, umuyobozi mukuru w’ishyaka. Witabiriwe n’abagize Inzego ebyiri nkuru mw’ishyaka: Inama Nkuru y’Ishyaka hamwe na Komite Nyobozi ya ryo.

Mu ngingo zikomeye uyu mwiherero wasuzumye harimo ibi bikurikira:

– Kurebera hamwe imitunganirize y’ibikorwa by’ishyaka by’umwaka wa 2019, turiho dusoza, no gutegura iby’umwaka wa 2020.

– Kungurana ibitekerezo ku kaga kadasanzwe kugarije Abanyarwanda, u Rwanda n’ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari bya Afurika.

1. Ishyaka ryishimiye ko gahunda za 2019 zatunganijwe nk’uko zari zateguwe. Tukaba tubishimira Abarwanashyaka n’abayobozi bose bagaragaje ko guhurira ku bitekerezo by’ireme ry’igihugu duharanira ari yo nzira yonyine izatuma impinduka duharanira mu Rwanda ishoboka. Iri hame rishingiye ku ndoto y’igihugu cyubahiriza, kikarengera buri wese nta vangura kandi akishyira akizana, niryo ryonyine rizazahura Abanyarwanda mu mitekerereze yagiye yimakaza abategetsi b’ibigirwamana bishyira hejuru y’igihugu, bakica bagakiza, bakanyaga, bagaca uwo bashaka, bagahindura igihugu kampe nkabyinane cyangwa akarima kabo n’utuzu twabo dushingiye ku moko cyangwa ku turere. Iyo turaranganije amaso mu miryango no mu mashyirahamwe ya politiki aharanira impinduka mu Rwanda, dusanga ayashyize imbere guhuzwa gusa n’uko asangiye umwanzi umwe cyangwa n’ibindi bikorwa bidashingiye kuri politiki ifatika, bimaze kugaragaza ko bitazigera na rimwe biba igisubizo Abanyarwanda n’abatuye akarere gakikije u Rwanda bategereje. Niyo mpamvu muri uyu mwaka wa 2020 tuzongera ingufu mu kwereka Abanyarwanda ko impinduka irambye ishoboka ari ishingiye gusa ku mushinga wa politiki ushyira imbere imitekerereze-mizi y’igihugu buri wese yisanzuramo nta vangura, nta gitugu, nta buretwa. Amaraso y’Abanyarwanda n’ay’abaturanyi yamenetse kandi akimeneka mu gihugu no mu karere bikwiye kutubera inkomanga ihoraho n’imbarutso y’ivugurura-mitekerereze iturinda kuba imbata z’ubutegetsi bwimakaza intambara, igitugu n’ivangura moko cyangwa sez’imikorere ya ba serwakira mu buhungiro bibeshya ko guhuriza abantu ku nduru y’urugamba aho guhuzwa n’intekerezo remezo ari wo muti.

2. Ishyaka ISHAKWE Rwanda Freedom Movement rihangayikishijwe n’akaga gakomeye kugarije u Rwanda n’akarere, amahanga arebera nk’uko bisanzwe. Aka kaga gafite ingaruka zitaziguye ku banyarwanda bose, ku bihugu byo mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga:

  • Ubuzima bw’igihugu bugeze aharindimuka kubera ubukana bw’ingoma y’igitugu ikomeje gukandamiza rubanda. Abaturage barabangamiwe mu ngeri zose. Ntibatekanye mu gihugu cyabo kandi umwuka w’intambara ukomeje gututumba nawo umaze kugira benshi ibikange. Inzego z’umutekano zirica abaturage nta nkurikizi. Ubuhahirane n’abaturanyi bwaradindiye kubera politiki mbi y’ikirumirahabiri mu rwego rw’ubukungu, ku ruhande rumwe ikabeshyeshya ba mpats’ibihugu imibare-mpimbano y’iterambere nk’ iy’ igihugu gitengamaye mu gihe kiri mu bwigunge mu karere kandi n’abantu bicwa n’inzara.
  • Kubera guhahamuka, Abanyarwanda bahisemo guhebera urwaje bararuca bararumira.
  • Urugomo n’ubushotoranyi bya Perezida Paul Kagame byatumye umutekano w’akarere kose, imibereho n’ubuhahirane bigenda biyoyoka ku buryo Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’uburengerazuba (EAC) ushobora gusenyuka nibidahagurukira rimwe ngo bimufatire ingamba zihamye.
  • Ubusugire bw’igihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo gikomeje kuba isibaniro ry’ingabo z’ibindi bihugu n’imitwe y’nyeshyamba buhangayikishije Abaturage bo mu karere.
  • Umwuka w’intambara ukomeje gututumba ku buryo buri gihugu gituranye n’u Rwanda kiryamiye amajanja, kiteguye kwitabara mu gihe gashozantambara akomeje imihigo ye n’inyota yo gusenya akarere mu nyungu ze n’iza ba mpatsibihugu bamwoshya. Iyi ntambara ishobora guhagarikwa burundu mu gihe abayishorwamo bose bazaba bahagurukiye rimwe bakagamburuza bidasubirwaho nyirabayazana.

3. Turakangurira abaturage b’u Rwanda, n’abo mu karere kose ndetse n’ibihugu by’amahanga guhagurukira kurwanya Perezida Paul Kagame n’ingoma ye ya FPR/DMI, nyirabayazana w’amakuba yugarije u Rwanda n’akarere kose. Ntabwo gahunda yo kunoza imikorere myiza hagati y’ibihugu byo mu karere izashoboka nta mahoro ahari. Nta mahoro arambye kandi ashoboka mu Rwanda no mu karere igihe cyose umuco wo kudahana ukomeje kwimakazwa ku buryo abakoze ibyaha by’intambara, iby’ibasiye inyokomuntu, ibya jenoside yakorewe Abahutu n’ibindi bikomeye bakomeje kwidegembya nta butabera. Ni urukozasoni kubona imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bikomeye bidakurikirana Paul Kagame n’ibyitso bye ku maraso bamennye mu Rwanda no mu karere mu gihe hahanwe gusa abagize uruhare mu byaha bya jenoside yibasiye Abatutsi.

Guhubukira ibikorwa by’intambara byaba ari ku ruhande rwa Leta ya FPR/DMI, byaba ku ruhande rwa bamwe mu bayirwanya bashyiz’imbere ubwiyahuzi si cyo gisubizo. Ahubwo guhindura duhereye mu mizi imitekerereze n’imikorere mu rwego rwa politiki, rw’ubukungu butavangura kandi bugenda umujyo umwe, rw’umubano uzira amakemwa hagati y’Abanyarwanda ubwabo ndetse no hagati y’u Rwanda n’akarere ni wo musingi w’ejo hazaza heza kuri twese. Irari ryo guhubukira gushoza intambara mu karere rikomeje gutez’impunzi z’Abanyarwanda ibibazo bikomeye birimo kwicwa no kwangara mu mashyamba zidafite kirengera.

IMPINDUKA NI UBU, KANDI IRASHOBOKA, NI TWE TUZAYIHARANIRA.

Bikorewe I Buruseli ku wa 11.12.2019

Ishakwe Rwanda Freedom Movement

Dr. Theogene Rudasingwa

Umuyobozi mukuru

________________________________________________________________________

Imigambi y’Ishakwe Rwanda Freedom Movement:

1. Guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda no guca ivangura iryo ariryo ryose. Kwibuka no guhora tuzirikana jenoside yakorewe Abatutsi no guharanira ko abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abahutu nabo bashyikirizwa ubutabera mpuzamahanga n’ubwo mu gihugu.

2. Guharanira ubwisanzure bwa buri Munyarwanda mu gihugu cye;

3. Guharanira igihugu giha umutekano buri wese, kigendera ku mategeko no kuri demokarasi; hagashyirwaho ubuyobozi bwa demokarasi bushingiye ku bwumvikane Abanyarwanda bose bibonamo kandi bubarengera;

4. Gushyira imbere umuco wo kuvugisha ukuri ku mahano yabaye kandi akiri mu Rwanda;

5. Gushyira imbere inyungu z’abaturage giseseka aho kurangazwa no gusaranganya ibyiza by’igihugu, ubutegetsi n’ubukungu hagati y’udutsiko twirobanura (elites).

6. Kurangiza burundu ibibazo bitera ubuhunzi no gucyura impunzi.

7. Guharanira umubano mwiza n’ubuhahirane butaziguye mu bihugu duturanye.

8. Guharanira ubumwe, ishema n’inyungu by’Afrika.

9. Guharanira amahoro kw’isi, ubutabera mpuzamahanga no kunganirana n’abandi (solidarity) ku isi hose.

10. Gusakaza imbuto yo gukerebuka (enlightenment) n’imitekerereze mishya (renaissance) mu Rwanda, mu karere k’Ibiyaga Bigari no muri Afrika.

1 COMMENT

Comments are closed.