ISHAKWE-Rwanda Freedom Movement:IMYAKA 25 TWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Dr Théogène Rudasingwa

Isi yose iribuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata kugeza Nyakanga 1994. N’ubwo imyaka ishize ari myinshi, Abanyarwanda ntiturashobora kwigobotora ingoyi y’ivangura ry’abazima n’abapfuye. Kubera inyota yo kwikanyiza ku butegetsi, inyungu za politiki no guhunga ubutabera, Leta ya FPR Inkotanyi yahinduye jenoside yakorewe Abatutsi iturufu iyifasha kuzimangatanya iyakorewe Abahutu.

Guhera ku wa 6 Mata 1994 indege y’uwari Perezida wa Repubulika imaze guhanurwa ku mategeko y’uwayoboraga ingabo za FPR Inkotanyi, Bwana Paul Kagame, iyicwa ry’Abatutsi ryafashe intera ya jenoside amahanga arebera. Icyo gihe abahezanguni bo mu bwoko bw’Abahutu biyise Interahamwe n’Impuzamugambi za MRND/CDR bishe Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bafite umugambi wo kubamara burundu. Ubushakashatsi bwinshi bwakozwe kimwe n’ubuhamya bugikomeza gutangwa bigaragaza ko abahezanguni bo muri FPR/DMI nabo bakoze jenoside yibasiye Abahutu mu gihugu no muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

Nk’uko muri 1994, amahanga yakomeje kurebera n’ubu ntacyahindutse. Kuri uyu munsi wo kwibuka, ibihugu by’ibihangange bisa n’ibirushanwa kuvuga amadisikuru meza no kohereza ubutumwa bwiza ariko mu mikorere bigakomeza gushyigikira ubutegetsi bushyir’imbere ivangura n’irondakoko kandi ari bwo burozi bwatumye Abanyarwanda bica abandi. Birumvikana ko ibisubizo ku bibazo byacu ari twe ubwacu tugomba kubyishakamo.

Dukeneye ubutegetsi butavangura abazima n’abapfuye kugira ngo bufashe abenegihugu kugera ku bwiyunge nyabwo bityo abantu bose bakagira uburenganzira bumwe bwo kwibukira hamwe no kuririra ababo.

Abanyarwanda twese dukwiye kubigira indahiro ko jenoside itazongera ukundi mu gihugu cyacu. Kurwanya icyakumira jenoside ni uguharanira ubumwe nyakuri bw’abagituye, ni ukwirinda no kurwanya ivangura iryo ariryo ryose, ni ukwirinda kuyishakamo inyungu za politiki, ni uguharanira ubutabera butavangura abicanyi na ba ruharwa, ni ukwirinda gukubira ibyiza by’igihugu mu maboko y’udutsiko twitwikiriye amoko, ni ukugira igihugu kigendera ku mategeko kandi kigaha ubwisanzure buri wese.

Umuryango Ishakwe Rwanda Freedom Movement wifatanije n’Abanyarwanda bose mu kwibuka ababo bishwe bazira ubwoko bwabo cyangwa ibitekerezo bya politiki. Turashishikariza bose kwamagana umuco wo kubafungira mu mfuruka z’amoko yabo kugira ngo mu bihe biri imbere twese twese, Abahutu, Abatutsi n’Abatwa, tujye twibukira hamwe Abahitanywe na jenoside bose. Koko kandi igihe amoko yose azafatana urunana yibuka amarorerwa yahekuye igihugu, nibwo ya ndahiro ivuga ngo ntibizongere ukundi izaba ibaye impamo koko, ikaba ipfundo ribumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Twese twese twibuke duharanira kurwanya icyagarura jenoside mu gihugu cyacu.

ISHAKWE-Rwanda Freedom Movement
Umuyobozi mukuru
Dr. Theogene Rudasingwa

1 COMMENT

  1. Comment:sinifuza ko hari umwirondoro wanjye wajya ahagaragara,nahira ngo mvuge mpere kukiganiro cyatambutse ejo bundi kuri RTV ahavuzwe ko inganga bitekerezo ya genocide yakorewe abatutsi yigishijwe mu mashuri cyane cyane ahavuzwe ko umugabe kazi yahagurukiraga kubyuma bishinze ku bahutu!ni ukubiba urwango rwose!ariko ndibaza ubu ko byicuritse hakaba hari kwigishwa ko abahutu bakoreye genocide abatutsi babishe urw’agashinyaguro bizagsrukira he!?ese nta gihe abazakomoka kubatutsi bazihimura!!?ubu igishimisha abasesenguzi nuko abana bavutse nyuma ya genocide bagaragaza ihungabana bigaragaza ko bumvise ububi n’ubukana genocide yakoranywe !ariko se ntabwo bizagera aho bikabarenga bagakora ibitarigeze bitekerezwa!!!?ndumva mfite impungenge nyinshi kuko guharanira ko genocide itazongera kubaho iwacu bisaba ubwenge kuko amoko arakigambwa bitandukanye n’iya banya israel kuko bobo bayikorewe n”abandi badahuje igihugu!!!

Comments are closed.