Ishema ni iryacu i Melbourne

Nitwa Suzana MWAMINI, ndubatse nkaba umubyeyi w’abana batanu,ntuye mu gihugu cya Australia. Mfashe icyemezo cyo kujya ahagaragara ngira ngo mvugire na bagenzi banjye tureba mu cyerekezo kimwe.

Twakomeje gukurikirana ibitekerezo byiza by’abashinze Ishyaka Ishema ry’u Rwanda. Ntitwahwemye kugenzura gahunda bageza kuri rubanda n’ukwitanga kwakomeje kubaranga. Mu cyumweru gishize twagize amahirwe yo gusurwa na Padiri Thomas Nahimana, Umuyobozi w’Ishyaka Ishema akaba n’umukandida Kongere y’ishyaka yatoranyije ngo azarihagararire mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu mwaka w’2017.

Twaganiriye nawe, tumubaza ibibazo byose twari dufite ndetse tubona n’umwanya wo kumugezaho ibitekerezo byacu n’ibyifuzo byacu. Twashimye uko we na mugenzi we Ernest Senga baduhaye ibisobanuro twabasabaga n’uko bakiriye neza ubushake bwacu bwo gutinyuka maze natwe tukaba Abataripfana nyabo bashishikajwe no gutanga umuganda mu mpinduka nziza izageza igihugu cyacu ku buyobozi bukorera inyungu za rubanda rugufi .

Kimwe n’abandi banyarwanda benshi, turambiwe ubutegetsi bw’Agatsiko kigaruriye ibyiza byose by’igihugu , abaturage bakaba bakomeje gusuzugurwa, kuvangurwa, gufungirwa akamama, kwamburwa ibyabo no kuraswa ku manywa y’ihangu !

Twebwe Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Melbourne ho muri Australia twafashe icyemezo cyo gutangiza Ikipe Ishema kugira ngo idufashe kuva mu bwoba , mu bwigunge no mu burangare bityo tugire icyo natwe dukora kiri mu bushobozi bwacu kugirango impinduka ishoboke mu gihugu cyacu kandi ku buryo bwihuse.

Turasanga kandi kimwe mu bituma politiki ya opozisiyo nyarwanda yarakomeje guhura n’inzitizi nyinshi ari uko abari n’abategarugori batitabiriye cyane gukora politiki kubera ahari ko politiki babonye ishingiye ku kinyoma, ku gusahura umutungo w’igihugu no kwica abaturage yabakuye umutima cyangwa se kubera ko bakomeje guheezwa. Turashishikariza abari n’abategarugori ko igihe kigeze ngo nabo bahagurukane ishema maze barengere igihugu cyabo uko bishoboka kose.

Mu izina ry’Ikipe Ishema mbereye umuyobozi, nsezeranyije Abanyarwanda batuye Melbourne ko twiteguye kubafasha mu gutsinda iterabwoba, kwihugura mu bya politiki, kubagezaho amakuru anyuranye no kubahuza hagamijwe kungurana ibitekerezo ku cyagarura amahoro mu gihugu cy’u Rwanda.

Kuko bamwe muri twe banyuze mu nzira ndende z’amashyamba ya Kongo, ntidushobora kwibagirwa abavandimwe bacu twasizeyo bakihahurira n’ingorane nyinshi kugeza n’uyu munsi . Turifuza ko hakorwa ibishoboka byose nabo bagafashwa, intambara zenda kongera kubarimbura zigakurwaho ahubwo twese tukazabona amahirwe yo kongera guhurira mu gihugu cyacu, tugafatanya kucyubaka ntawe uhejwe, kandi ntihazagire igice cy’abanyarwanda cyongera kwiyemera ko gifite uburengenzira ku byiza by’u Rwanda kurusha abandi.Turasaba Abanyarwanda benshi ko bashyigikira gahunda z’Ishyaka Ishema kuko dusanga zisobanutse kandi zishobora kuzahura igihugu cyacu.

Mu matora y’umukuru w’igihugu yegereje(2017) , turifuza ko Umukandida w’Ishyaka ryacu mwazamuhundagazaho amajwi bityo abishuka ko aribo bonyine bavukanye imbuto bakamenyeraho neza ko “Ubutegetsi bwose buturuka kuri rubanda , ikaba ariyo yihitiramo abayobozi bayinyuze biciye mu matora adafifitse”.

Harakabaho u Rwanda rwa twese,

Harakaramba Ishyaka Ishema ry’u Rwanda,

Mwese muhorane ishema

SUZANA MWAMINI,

Umuyobozi w’Ikipe ISHEMA ya MELBOURNE.