ISHEMA ry’u Rwanda 2013-2018 : Utazi iyo ava, ntamenya aho yerekera.

Nadine Claire KASINGE

Turabyibuka neza Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda ryatangijwe taliki ya 28 Mutarama 2013. Ryaje rizanye amatwara atari amenyerewe muri Opozisiyo nyarwanda.

(1)Ryabimburiwe n’ibitekerezo byatangazwaga mu kinyamakuru UMUHANUZI, www.leprophete.fr guhera mu ntangiriro y’umwaka wa 2011.

(2)Ryamenyekanye kurushaho kubera ibiganiro-mpaka n’ubuhamya abayobozi baryo batangaga kuri Radiyo Ijwi rya Rubanda .

(3) Ryatangijwe n’abasore n’inkumi bakibyiruka batari basanzwe bazwi mu rubuga rwa politiki nyarwanda. Twanyurwaga no kwiyita Abanyapolitiki ba  « Nouvelle Generation ».

(4) Twihaye izina ry’ubuhizi ry’ « ABATARIPFANA » (Ijambo) kandi koko nyuma gato biza kugaragariraga  ko  « GUTINYUKA », kuva mu mwobo no gukorera ku mugaragaro twari tubifite nk’intego.

(5) Gahunda yacu yari iyobowe n’intego-ndangarumuri twashyize hanze rugikubita : UKURI-UBUTWARI-UGUSARANGANYA.

(6) Twavugaga mu magambo yacu ko ikibazo u Rwanda rufite ari  « Ubutegetsi bw’Agatsiko k’Indobanure z’Abasilikari b’Abatutsi baturutse Uganda(Agatsiko-Sajya), bwubakiye ku Kinyoma, Iterabwoba n’Ukwikubira ibyiza byose  by’igihugu ».

(7) Twahamagariraga rubanda kwisuganya hagamijwe kuvudukana ubutegetsi bw’Agatsiko binyuze muri REVOLISIYO ya rubanda idasesa amaraso, hagashyirwaho Leta ihangayikishijwe by’ukuri no guteza imbere inyungu z’umuturage.

(8) Twemezaga ko politiki yagira icyo ihindura ku mibereho y’ubuja abanyarwanda babayemo ari iyakorerwa mu Rwanda . Twabonaga ko igihe cy’amatora ari amahirwe abaturage baba bahawe nk’akadirishya banyuramo bagahindura ubutegetsi.

(9)Twateganyaga ko Ishyaka Ishema rigiye kwiyubaka rishingiye ku matsinda mato-mato (structure-clé ) yitwa « Ikipe Ishema ». Buri Kipe Ishema  ikaba yaragombaga kugirwa n’abarwanashyaka nibura batandatu.

(10) Amakipe Ishema yari agiye gutangizwa imbere mu gihugu yagombaga gukorera mu ibanga kugeza igihe Abalideri b’Ishyaka Ishema bazinjirira mu gihugu , bakandikisha Ishyaka kugira ngo ritangire gukorera ku mugarago.

(11) Twateganyaga kuzajya mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017.

None dore imyaka 5 irashize ! Ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma, kwibaza no kwisubiza. Ngo utazi iyo ava ntamenya n’aho yerekera.

  1. Ese Ishyaka Ishema ry’u Rwanda hari igishya ryazanye mu rubuga rwa Opozisiyo nyarwanda ?
  2. Ese hari umuganda wihariye ryatanze ?
  3. Ibyo ryasezeranyije abaturage rigitangira ryaba rigeze he ribishyira mu bikorwa?
  4. Ese intego ryihaye yo guhirika ubutegetsi bw’Agatsiko-Sajya rizashobora gufasha Abanyarwanda kuyigeraho ?
  5. Ese Abanyarwanda bakiriye bate Ishyaka Ishema ?
  6. Ishyaka Ishema rizahimbaza rite iyi Sabukuru y’imyaka itanu?
  7. Ni iyihe ntambwe ikurikiraho Ishyaka Ishema ryiteguye gutera ?

Ibi bibazo hamwe n’ibindi buri wese yakwibaza bizahabwa ibisubizo mu nyandiko zacu zitaha.

BIRACYAZA…..

 

Nadine Claire KASINGE,

Umunyamabanga mukuru wungirije

w’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda.