ISHEMA RY’U RWANDA MURI POLITIKI Y’IBIHE BIDASANZWE

    Benshi mu bakina politiki kimwe ndetse na bamwe mu nararibonye zikurikiranira hafi ibya politiki n’uko ikinwa (politiciens et politilogues) bemeza neza ko ku munyapolitiki uwo ariwe wese inzira zose zigamije kugera ku butegetsi utiyushye akuya cyangwa se unyuze iy’ubusamo zishoboka. Muri iyi nyandiko nise ” ISHEMA RY’U RWANDA MURI POLITIKI Y’IBIHE BIDASANZWE” ndagaruka kuri bimwe nsanga ari umwihariko mu ishyaka ” ISHEMA RY’U RWANDA” ritavuga rumwe na Leta y’U Rwanda iyobowe na FPR-Inkotanyi ugereranije n’andi mashyaka akorera mu gihugu cyangwa se hanze yacyo.

    Bimwe muri ibyo nifuza kugarukaho ku buryo bw’umwihariko ni uburyo ukwegura kwa bamwe mu bari barigize kandi bakomeye mu buyobozi bw’ishyaka ISHEMA RY’URWANDA bitarihungabanyije cyangwa se ngo wumve hari abaterana amagambo nk’uko twari tubimenyereye mu yandi mashyaka atavuga rumwe na Leta y’U Rwanda.

    Ubusanzwe iyo umuntu umwe, babiri cyangwa se batatu… mubari bagize ubuyobozi bukuru bw’ishyaka runaka (l’un ou l’autre des membres du comité exécutif du parti d’opposition) asezeye ku bwende bwe cyangwa se yirukanywe mu ishyaka kubera impamvu izi n’izi bikunze guteza imvururu mu ishyaka ndetse rimwe narimwe bikanavamo no guterana amagambo hagati y’abasezeye/uwasezeye cyangwa se abasezerewe/uwasezerewe n’abagize ubuyobozi nyirizina by’ishyaka.

    Ibi akenshi na kenshi nibyo biranga amashyaka y’abakeba, y’aba ay’atavuga rumwe na Leta yanze gusangira ubutegetsi n’ishyaka ryatsinze amatora (partis d’oppositions ayant carrément renoncé au partage du pouvoir avec le parti qui a remporté les élections) cyangwa se amashyaka yemeye gusangira ubutegetsi n’iryatsinze amatora. Ingero za hafi umuntu yatanga k’U Rwanda ni ibiherutse kubera mu ishyaka IHURIRO-NYARWANDA RNC aho rimariye gucikamo ibice bibiri hanyuma abari barikuriye bakaba bakomeje guterana amagambo no gusebanya hagati yabo, bamwe bita abandi abicanyi cyangwa se intasi z’ubutegetsi bw’i Kigali buyobowe na FPR-Inkotanyi.

    Ibindi twafatiraho ni ibyabereye no mu yandi mashyaka akorera mu buhungiro ndetse n’akorera mu gihugu atavuga rumwe na Leta y’U Rwanda. Aha twavuga nka FDU-INKINGI yacitsemo ibice abari bayikuriye mu buyobozi bakagenda birukanana ariko no gusebanya cyangwa guhangana bigikomeje n’ubwo ubu bitakiri ku ntera yo hejuru; twavuga PS IMBERAKURI aho ifungwa rya Me Bernard Ntaganda ryabaye icyanzu cyo kunyuramo ngo ishyaka riteshwe umurongo; twavuga kandi nk’amacakubiri yaranzwe muri PDP-IMANZI ya Déo Mushyidi, PARTENARIAT-INTWARI ya Général Emmanuel Habyarimana, n’andi n’andi…

    Ibi mbikomojeho kugirango nerekane ko muri iki gihe havugwa ukwegura kwa bamwe mubayoboke b’imena b’ishyaka ISHEMA RY’U RWANDA kugeza ubu abataripfana, haba abasezeye haba n’abakiri mu ishyaka, basa n’abadashaka kwivananamo nk’inopfu. Aha twakwibaza ariko niba ari umukino bakina w’igihe gito cyangwa se niba ari kubera ko ishyaka riri mu bihe bidasanzwe; ibihe by’amahina aho bitegura kujya gukorera politiki mu Rwanda.

    Twibutse ko ubuyobozi bukuru bw’ishyaka bwemeje ko bitarenze ukwezi kw’Ugushyingo 2016 bamwe mu bayoboke b’ishyaka barangajwe imbere na Padri NAHIMANA Tomasi bazaba basesekaye i Kigali. Muri urwo rugendo rwo kujya gukorera politiki mu Rwanda bazaba baherekejwe kandi n’abayoboke b’amwe mu mashyaka atavuga rumwe na Leta y’U Rwanda bibumbiye mu mpuzamashyaka bise ”NOUVELLE GÉNÉRATION”. Amwe muri ayo yandi mashyaka agize ”Nouvelle génération” ni: FPP Urukatsa na UDFR Ihamye.

    “Nasezeye mu ishyaka ariko ubu si igihe cyo guterana amagambo; byongeye si n’uburere natojwe”

    Kugeza ubu mu ishyaka ISHEMA RY’URWANDA haravugwa iyegura rya Dr Déogratias Basesayabo na Bwana Sixbert Bitangisha wari umuyobozi mukuru w’ishyaka mu ntara y’ibihugu by’i Burayi by’amajyaruguru bugizwe ahanini n’ibihugu bine bita mu rurimi rw’igifransa ”scandinavie” aribyo: Norvège, Danmark, Finland na Suède. Mu nkuru yasohotse kuri The Rwandan ku itariki ya 12/09/2016, haravugwamo kandi ko no mu minsi iri imbere haba hari abandi bashobora kuba bakwegura, muri bo hakaba havugwa Madamu Jeanne Mukamurenzi, Marie Claire Akingeneye n’abandi…

    Mu buryo bwo gucukumbura neza inkuru no gushakisha ukuri nyako, twahamagaye buri muntu ku giti cye mu bavugwa mu nkuru yanyuze maze agira icyo adutangariza.

    Duhereye kubavugwa ko beguye, Bwana Sixbert Bitangisha yabitweruriye muri aya magambo: «Nibyo koko nasezeye mu ishyaka kandi kugeza ubu nta rindi shyaka mbarizwamo nta n’iryo numva nzajyamo. […] kubyerekeranye n’impamvu zanjye zo kwegura, ntacyo rwose nabatangariza ubu. […] ubu si igihe cyo guterana amagambo; byongeye si n’uburere natojwe ».

    Mubajije niba hari icyo yaba azi kuri bagenzi be bandi bavugwa mu nkuru ya The Rwandan yo ku itariki ya 12/09/2016, Bwana Sixbert Bitangisha yanyemereye ko na Dr Déogratias Basesayabo nawe yeguye. Ibi kandi byashimangiwe n’umuyobozi mukuru w’ishyaka Padri Thomas Nahimana ubwe.

    Mu mvugo iterura kandi wumvamo ikinyabupfura no gushyigashyira ubumwe bw’abayoboke b’ishyaka Padri Thomas Nahimana yatubwiye ko buri wese afite uburenganzira bwo kwinjira no gusohokera igihe ashakiye cyose mu ishyaka.

    Padri Thomas Nahimana ati: « Kwinjira mu ishyaka iryo ari ryo ryose kimwe ndetse no kurisezeramo ni uburenganzira-ntayeganyezwa bya buri muntu. Ku buryo bw’umwihariko mu ISHEMA RY’U RWANDA, ibi biri muri amwe mu mahame ya demokarasi twe abataripfana twiyemeje kugenderaho no gutoza abanyarwanda. […] aba bagabo rero uko ari babiri aribo Dr Déogratias Basesayabo na Bwana Sixbert Bitangisha basezeye mu ishyaka ku mpamvu zabo bwite kandi igihe cyose bazatugarukira ngo dufatanye urugamba rwa demokarasi twatangiranye, twiteguye kubakira no gukomezanya urugendo tudasigana. […] ibyerekeranye n’impamvu zatumye basezera, twabasaba kubibariza bakabibatangariza bo ubwabo kuko twe twubaha icyifuzo cyabo no kutajya ku karubanda ngo dutangaze amabanga y’ishyaka n’abarwanashyaka bacu, baba abadusezeyeho cyangwa se abo dukomezanye urugendo ».

    Tumubajije ku bandi bavugwa ko bari mu nzira zo kwegura, Padri Thomas Nahimana yadushishiburije atubwira ko ibyo ari ibihuha kandi ko atazi aho bituruka.

    Mu gushaka ku menya ukuri k’UKURI twivuganiye n’umwe muri abo badamu bavugwa mu nkuru ya The Rwandan. Madamu Jeanne Mukamurenzi yunze mu rya Padri Thomas atubwira ko ibyo bihuha bidashobora kumurangaza na gato kuko ngo ashishikajwe mbere na mbere no gutegura urugendo rw’i Kigali aho bazajya gukorera politiki.

    Yaragize ati: «Ibyo bihuha bihutera hose ni ibigamije kurangaza abataripfana mu myiteguro yo guherekeza umukandida wacu Padri Thomas Nahimana mu rugendo rwo kujya kuvana abanyarwanda ku ngoyi no guhindura ibintu mu Rwanda. […] kwirirwa umuntu ajya mu bitangazamakuru gusakuza ngo arabeshyuza ni uguta igihe […]; ntitugomba kurangazwa n’ibihuha ngo dupfushe ubusa umwanya wacu twari twarageneye imyiteguro yo kujya guhangana n’ubutegetsi bw’igitugu bw’i Kigali ».

    Tumubajije niba ari mu b’inkwakuzi bazajyana na Padri Thomas mu ikubitiro, Madamu Jeanne Mukamurenzi yaduhishuriye ko we kugeza ubu ataramenya neza niba azagenda kubera gahuda ze bwite binatewe kandi n’uko ishyaka ryabiteguye. Cyakora yatwijejeko we ari mu itsinda rya kabiri ry’abagenywe kuzagenda basangayo Padri Nahimana Thomas b’abo bazaba barajyanye.

    Tumubajije ku icyo atekereza ku barimo kwegura kandi ibintu bigeze mu mahina, Madamu Jeanne Mukamurenzi yatubwiye ko ari uburenganzira busesuye bwabo kandi ko bugomba kubahwa.

    Yabivuze muri aya magambo: « Sixbert Bitangisha uherutse kwegura, twakoranye neza kandi ni inyangamugayo. Niwe wansimbuye ku mwanya w’ubuyobozi bw’ibihugu bya scandinavie; ni umuntu witanga kandi ndizera ko niyo yaba atari mu ishyaka ryacu azakomeza gushyigikira impinduka ya politiki twafatanije guharanira n’ubu tugiharanira. Ubwitange bwe buracyakenewe […], kandi burya umuntu ashobora no kwitangira igihugu atari mu ishyaka rya politiki rukaka ».

    Uyu Sixbert Bitangisha usezeye ku munota wa nyuma mu ishyaka ISHEMA RY’URWANDA, mbere y’uko yerekeza inzira y’amahanga aho abarizwa nk’impunzi ya politiki, yakoreraga ishyirahamwe ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu muryango witwaga LIPRODHOR waje kubuzwa amahwemo na FPR-Inkotanyi ubwo abari bawugize hafi yabose bahungiraga hanyu y’u Rwanda mu bihugu by’i Burayi n’Amerika. Icyo rero twakwibaza kuri iyi mpirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu yari yarayobotse inzira ya politiki ni ukumenya niba koko asezeye mu ishyaka ISHEMA RY’URWANDA ku mpamvu ze bwite cyangwa se niba hagati mu ishyaka hari ibitagenda akaba aribyo bitumye avanamo ake karenge. Ikindi umuntu yakwibaza ni aho noneho agiye kwerekeza aharanira uburenganzira bwa muntu yamye aharanira na mbere yo kwinjira muri politiki. Ese maye azatuza akore ibikorwa bisanzwe cyangwa azashinga irye shyaka? Yaba se atanze umwitangirizwa kugirango arebe aho umuhengeri utera uganisha ngo nyuma azafatire Gali ya Moshi aho izaba igeze?

    Tubitegereze tutarambiwe kuko ngo burya mucya bucyana ayandi!

    tharcisse-semana

    Tharcisse Semana