Ishyaka CNDD-FDD ryatanze Perezida Nkurunziza nk’umukandida.

    Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko kongere idasanzwe y’ishyaka CNDD-FDD yateranye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Mata 2015 ku kicaro cy’iryo shyaka i Bujumbura. Muri uwo mujyi umutekano wari wakajwijwe hagaragaraga  abapolisi n’abasirikare benshi.

    Abateraniye muri iyo Kongere bemeje ko Perezida Petero Nkurunziza atangwaho umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba mu kwezi kwa 6 uyu mwaka.

    Iki cyemezo gishobora gutera impagarara dore ko hari benshi batifuza ko Perezida Nkurunziza yongera kwiyamamaza byaba mu yandi mashyaka ndetse no mu ishyaka rye CNDD-FDD ubwaryo.

    Nabibutsa ko Perezida Nkurunziza agiye kumara imyaka 10 ku butegetsi uku kwiyamamaza ntabwo kunarebwa neza n’imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’ibihugu bimwe by’amahanga.

    Uku kwemezwa kwa Perezida Nkurunziza bisa nk’ibyari byitezwe n’ubwo byatangajwe kuri uyu wa gatandatu, ku mugaragaro hari abakandida 3 bahataniraga kuzahagararira ishyaka CNDD-FDD mu matora ya Perezida wa Repubulika u Burundi azaba muri Kamena uyu mwaka. Ariko ahaberaga amatora ku ngoro y’ishyaka CNDD-FDD urubyiruko rwa CNDD-FDD ruzwi nk’Imbonerakure nta wundi rwaririmbaga uretse Perezida Nkurunziza.

    Umukuru w’ishyaka CNDD-FDD, Bwana Pascal Nyabenda yatangarije imbere y’abarwanashyaka ba CNDD FDD bagera kuri 900 bari bahagarariye abandi ko Perezida Nkurunziza yemerewe kongera kwiyamamaza.

    Mu ijambo ryavuzwe na Perezida Nkurunziza ashimira abamutoye ngo azahagararire ishyaka CNDD FDD yavuze ko ibimaze kuba ari igisubizo cy’amasengesho y’igihe kirekire.

    Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Bujumbura aravuga ko umutekano wari wakajijwe ku buryo abantu bose bitabiriye Kongere basatswe kugeza no ku bantu bakomeye nk’abaministre, bagezwaga ku cyicaro cy’ishyaka CNDD FDD mu mabisi.

    Ku cyicaro cya CNDD FDD i Bujumbura no hafi yaho hari huzuye urubyiruko rwa CNDD FDD ruzwi kw’izina ry’Imbonerakure ku buryo abashinzwe umutekano bari barengewe, ibi byatumye bamwe mu bayobozi ba CNDD FDD bafata ijambo babwira abari hanze y’ingoro y’ishyaka ko bagabanya kugaragaza ibyishimo birenze. Ibi bikaba byagaragaye nko kurenga ku mategeko kuri bamwe kuko Leta yari yashyizeho amategeko abuza imyigaragambyo.

    Iki gikorwa nta bihugu byo mu Burayi n’Amerika byabyitabiriye ariko hagaragaye abahagarariye ibihugu by’Afrika ndetse n’U Burusiya!

    Abadashyigikiye ko Perezida Nkurunziza yongera kwiyamamaza barateganya kujya mu mihanda ya Bujumbura bakigaragambya ngo mu mahoro kuri iki cyumweru tariki ya 26 Mata 2015 bamagana icyo bise coup d’Etat n’ubwo bwose Leta yabujije imyigaragambyo yose.

    Leta y’u Burundi yo yagabishije uwahirahira wese ngo ajye kwigaragambya ndetse yemeza ko nibiba ngombwa hazakoreshwa igisirikare.

    Hagati aho abantu benshi bakomeje guhungira mu Rwanda aho bivugwa ko bageze ku 11000, n’ubwo hari ubwoba mu Burundi aho abaturage bamwe bavuga ko bahunga urubyiruko rw’ishyaka CNDD FDD ruzwi nk’Ibonerakure, hari ibimenyetso bigaragara ko Leta y’u Rwanda isa nk’ishaka gukoresha iki kibazo ku zindi nyungu abantu batarabasha gusobanukirwa.

    Byakomeje kuvugwa ko uretse ibikorwa byo gukangurira abarundi guhunga, ubu Leta y’u Rwanda yahise iha impunzi z’abarundi ubuhungiro ku mugaragaro ndetse itangira kuzimura izijyana kure y’umupaka.

    Abazi iby’ubuhunzi bazi ukuntu uburyo bwo gutanga ubuhunzi inzira bicamo n’igihe bitwara, kuba Leta isa nk’aho yorohereza cyane impunzi mu guhita zihabwa ubuhunzi ndetse zikanashyirwa kure y’umupaka vuba na vuba bigaragaza ko Leta y’u Rwanda isa nk’idashaka ko hagira umuti wa vuba uboneka ngo izo mpunzi zitahe vuba. Ahubwo bisa nk’ibyateguwe ko izo mpunzi zigomba gutinda mu buhungiro kubera izindi nyungu wenda zizatangira kugaragara mu minsi iri imbere.

    Marc Matabaro

    25.04.2015