Ishyaka FDU-Inkingi ryakiriye ubutumwa bwo kwegura bw’uwari Présidente waryo Madame Victoire Ingabire Umuhoza.

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Nk’uko yabivuze mu butumwa bwe yagejeje ku banyarwanda, kuri uyu wa 8 ugushyingo, ni icyemezo yafashe adahubukiye kandi yasobanuriye neza ubuyobozi bw’ishyaka muri rusange. Bitewe n’uko  abayeho, adafite ubwinyagamburiro buhagije bwo kuba yashobora guhura no kuganira mu bwisanzure n’ubuyobozi bw’ishyaka, bityo abe  yakuzuza neza inshingano ze, yasanze nta yandi mahitamo.

Ubuyobozi bw’ishyaka bwongeye gushima byimazeyo ubwitange Madame Victoire Ingabire Umuhoza yagaragaje igihe cyose amaze ku buyobozi bw’ishyaka n’intambwe yariteje, kugeza aho yiyibagirwa we ubwe, mu buto bwe, akemera gusiga umuryango we mu mahanga kugira ngo ajyane ishyaka mu gihugu. Ingorane zose yagiye ahura nazo turazizirikana kandi ntituzahwema kubimushimira. tuzakomeza kumufata nk’intangarugero mu kwitangira demokarasi binyuze mu nzira y’amahoro.

Ubuyobozi bw’ishyaka buramenyesha abarwanashyaka ba FDU-Inkingi by’umwihariko, n’abanyarwanda bose muri rusange, ko Vice-Président wa kabiri, Bwana Justin Bahunga, ari we ubaye umuyobozi w’agateganyo w’ishyaka FDU-Inkingi mu gihe hategerejwe ko urwego rukuru rw’ishyaka ruterana kugira ngo rwemeze imiterere y’ubuyobozi bushya na gahunda-shingiro ijyanye n’ibihe bishya ishyaka FDU-Inkingi ririmo. 

Twese hamwe dukomeze inzira yo guharanira ubuyobozi bunogeye kandi buhumuriza abanyarwanda bose.

Justin BAHUNGA

Umuyobozi mushya w’agateganyo