“ISHYAKA FPR INKOTANYI RIRABYINA INTSINZI ITAGIRA IKUZO!”: Me Bernard Ntaganda

Me Bernard Ntaganda

ITANGAZO N°006/PS.IMB/NB/2018

Rishingiye ku majwi yavuye mu ngirwamatora y’Abadepite yabaye kuwa 02 no kuwa 03 Nzeri 2018 aho ISHYAKA FPR INKOTANYI ryikubiye intebe zose maze rigaha imisigire twa dushyaka tuyigaragiye ari two PSD,PL,Green Party na PS Imberakuri ishami FPR INKOTANYI;

Rimaze kubona ko FPR INKOTANYI yadadiye urubuga rwa politiki mu Rwanda maze ikiyemeza gukorana n’udushyaka twemeye gukorera mu bwato yise FORUM;

Rishingiye ko utwo dushyaka tutari imitwe ya politiki ahubwo ko ari udushyirahamwe tw’abantu baharanira inyungu zabo bwite maze bagakeza FPR INKOTANYI kugira ngo bibonera imyanya ya politiki;

Ishyaka PS Imberakuri riratangariza abarwanashyaka bayo,Impirimbanyi za Demokarasi ndetse n’amahanga ibikurikira:

Ingingo ya mbere:

Amajwi yavuye mu matora y’Abadepite mu Rwanda yabaye ku italiki ya 02 n’iya 03 Nzeri 2018 yongeye gushimangira bidasubirwaho ko ishyaka FPR INKOTANYI rikomeye ku umugambi waryo wo kwikubira imyanya yose yo mu Nteko Ishingamategeko mu Rwanda.

Ingingo 2:

Umugambi wa FPR INKOTANYI wo kwikubira imyanya yose yo mu Nteko Ishingamategeko mu Rwanda uragaragaza neza ko iri shyaka rititeguye namba gufungura urubuga rwa politiki kugira ngo ikomeze gukorana n’udushyaka iragiye buka turi muri FORUM ari nako ikumira amashyaka ya politiki atavugarumwe nayo ari mu Rwanda ndetse no hanze.

Ingingo ya 3:

Ishyaka PS Imberakuri ryongeye gushimangira ko PSD,PL,Green Party na PS Imberakuri ishami rya FPR INKOTANYI atari imitwe ya politiki itavugarumwe na FPR INKOTANYI ahubwo ko ari udushyirahamwe tw’abantu badafite akayihayiho ka politiki biyemeje gukorera mu kwaha kwa FPR kugira ngo bibonere imyanya ya politiki.Ibi birashimangirwa n’ukuntu abakandida bari mu myanya ya mbere ku ntonde z’utu dushyaka ari abakada ba FPR INKOTANYI ndetse no kuri gahunda n’ubutumwa bw’utu dushyaka mu gihe cyo kwiyamamaza kuko twatinyaga kuvuga ingingo zikomeye zirebana n’imiyoborere mibi ya FPR INKOTANYI ahubwo tugashimangira kandi tugashima imigambi yayo.

Ingingo ya 4:

Ishyaka PS Imberakuri rirashimira ibihugu by’amahanga ndetse n’imiryango mpuzamahanga cyane cyane Ubumwe bw’Ubulayi bitigeze bitera inkunga iyi ingirwamatora ndetse ntibyoherereze n’indororezi.Riboneyeho kandi kumenyesha amahanga ko nta shyaka rya politiki ritavugarumwe na FPR INKOTANYI ryinjiye mu Nteko Ishingamategeko mu Rwanda nyuma y’iyi ingirwamatora y’Abadepite yabaye ku mataliki ya 2 n’iya 3 Nzeri 2018.

Bikorewe i Kigali,kuwa 05 Nzeri 2018

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri was PS Imberakuri (Sé)