Ishyaka Green Party noneho ryemerewe gukora inama!

Bwana Frank Habineza yaba yahisemo gutererana umwe mu bayobozi b'ishyaka rye kubera ubwoba cyangwa inyungu za politiki? Aho ejo bundi ntazahabwa umwanya akajya muri ya mashyaka baringa abana na FPR muri forumu?

Nyuma y’imyaka ine rishinzwe ariko ritaremerwa n’amategeko, ubu noneho Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda –DGPR ryatangijwe ku mugaragaro, mu nama rusange yabaye kuri uyu wa 21 Kamena 2013.

Iyi  nama rusange y’ishyaka Green Party ni intambwe ya mbere mu z’ibanze ziba zikenewe ngo ishyaka ryemerwe mu mategeko. Iyi nama rusange (Congress) yitabiriwe n’abantu bakabakaba igihumbi bari baturutse imihanda yose y’igihugu, baje gutera ingabo mu bitugu ishyaka Green Party bihitiyemo, no kugaragaza ko batigeze bacika integer nyuma y’imyaka ine rirwana urugamba rwo kwemerwa.

Abanyamuryango ba Green Party baje baturutse mu tara zose no mu turere twose 30 tugize u Rwanda. Cyakora, hari uturere twagaragayemo abarwanashyaka benshi basaga 40 baturutse muri kamwe, mu gihe hari n’utundi twabaga dufite bake, ariko muri rusange buri karere kari gahagarariwe. Abahageze batinze, ni abaturutse i Nyagatare, bitewe n’urugendo rurerure bakoze ku munsi nyirizina w’inama rusange. Abanyamakuru basaga 30 nabo barikurikiranye igikorwa cy’itangizwa ku ugaragaro ry’Ishyaka “Democratic Green Party of Rwanda – DGPR”. Habonetse na bamwe mu bakozi b’imiryango y’uburenganzira bwa muuntu, n’abo muri za Ambasade zinyuranye.

N’ubwo inama rusange yabaye ndende, mu gihe cy’amasaha 12, kuva isaa tatu za mu gitondo kugeza isaa tatu za nijoro, Abarwanashyaka ba Green Party bakomeje gutegereza imyanzuro ya nyuma, ariko gusinyirwa na Noteri wa Leta ko ishyaka ryabo ritangijwe. Noteri wa Leta wahageze ahagana mu ma saa yine za mu gitondo, yakurikiranye ibikorwa byose by’ishyaka, kugeza bishojwe ku mugoroba.

Mu byakozwe, abanyamuryango ba Green Party bagejejweho amategeko-shingiro (Statut) y’ishyaka, amategeko ngengamikorere (Reglement d’Ordre Interieur), yose yemezwa n’inteko rusange ku bwiganze busesuye. Kongere yemeje kandi Komite Nyobozi y’Ishyaka isanzweho, iyobowe na Dr Frank Habineza. Abanyamuryango bemeje kandi ibirango by’ishyaka ryabo, birimo intego, ikirangantego n’ibendera.

Inama y’Inteko Rusange y’Ishyaka Green Party yabaye mu mutuzo n’umutekano wuzuye, nta ntugunda cyangwa umuvundo byahabonetse. Hakurikiyeho igikorwa cyo gusinya kw’Abanyamuryango, byakorerwaga imbere ya Noteri w’Akarere ka Gasabo, aho batanu nibura baturutse muri buri Karere bagombaga gusinya nk’Abanyamuryango Shingiro b’ishyaka. Uwemererwaga gusinya ni uwabaga afite indangamuntu igaragaza aho akomoka, afite imyaka itari munnsi ya 18, kandi akaba ari Umunyarwanda. Bake bahageze bakererwe nibo batabashije gusinyira imbere ya Noteri, ariko bakazasinyira imbere ye ku Karere ka Gasabo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru inama y’inteko rusange irangiye, Dr Frank Habineza yavuze ko yishimiye intambwe itewe, kuko nibaramgiza kuzuza ibisabwa mu nyandiko, ikizaba gisigaye ni uko ishyaka ryemezwa burundu na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu – MINALOC.  Frank Habineza yashimiye cyane MINALOC n’akarere ka Gasabo babafashije iyi nama ikaba yabashije guterana nk’uko bari babisabye, ashimira Polisi y’igihugu yabarindiye umutekano, ashima abanyamakuru bakomeje gukurikirana mu bihe binyuranye no gutangaza ibikorwa by’ishyaka, yashimiye kandi by’umwihariko abarwashyaka ba Green Party batahwemye kuyiba inyuma.

Ishyaka Green Party nirimara kwemezwa burundu, rizaba ari irya cumi na rimwe, kuko rizaba risanze andi mashyaka icumi asanzwe yemewe mu Rwanda. Ku gipimo cy’aho urugendo rwo kwemerwa burundu rugeze, Dr Frank Habineza yavuze ko ibimaze kugerwaho bingana na 70%, akaba yizeye ko na bike bisigaye bizarangira vuba.

NTWALI John Williams

 

www.ireme.net