Ishyaka IPAD-Umuhuza rirahamagarira Abanyarwanda bose gufatanya kubaka ISEZERANO RISHYA

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Washington DC, kuwa 1 Mutarama 2020 Mu ijambo ryo kwifuriza Abanyarwanda umwaka mwiza wa 2020, Umuyobozi w’ishyaka IPAD-Umuhuza, Bwana Gilbert MWENEDATA, yageje ku Banyarwanda bimwe mu migambi iryo shyaka ryitegura kugaragariza Abanyarwanda mu rwego rwo gusohoka mu kigaragara nk’ISEZERANO RISHAJE, bakinjira mu « ISEZERANO RISHYA ». 

Muri iryo jambo, Ishyaka IPAD-Umuhuza rigaragaza ko kuva ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwajyaho, n’ubwo hari ibyagezweho byo gushima, nk’ibyerekeye ubwisungane mu kwivuza, gutanga serivisi kimwe no kugabanya ruswa mu nzego zo hasi, hari byinshi bigize ubuzima bw’igihugu kandi by’ibanze ubutegetsi butagezeho haba mu bukungu, mu burezi, imibereho myiza, kimwe no mu kwishyira ukizana mu Banyarwanda. Muri ibyo, ishyaka IPAD-Umuhuza rigaragazamo ibyerekeranye n’imiyoborere itanogeye Abanyarwanda, cyane cyane kuba igihugu kitagendera ku mategeko, kikaba kirangwamo igitugu gikabije. Muri IPAD-Umuhuza dusanga Umukuru w’igihugu uriho ubu, Paul Kagame, ubwe ari ikimenyetso cyo kutubaha amategeko.

Mu birebana n’ubukungu by’umwihariko, IPAD-Umuhuza dusanga icyiswe ICYEREKEZO cya 2020 ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwari bwasezeranije gukura u Rwanda mu bihugu bikennye ku isi rugahinduka igihugu kibarirwa mu bifite ubukungu buciriritse, byabaye nka cya cyizere kiraza amasinde. Ibibazo by’ingutu icyo « Cyerekezo » cyagombaga gukemura, cyane cyane ibirebana no guhindura imibereho y’Abenegihugu ikaba myiza, ibyinshi byasubiye irudubi (urugero ni nk’igipimo cy’abana bagwingira bari 30% mu mwaka wa 2000, none ubu hasozwa cya cyerekezo cy’iterambere bakaba barageze kuri 38%). Uburezi ni kimwe mu byadindiye kurusha ibindi, aho usanga amashuri yariyongereye n’abayagana bakaba benshi, ariko ireme ry’ibyo bakurayo riba ribi cyane. Kugeza magingo aya kandi, ibibazo by’ubushomeri, ibibazo byo kugwatiriza ahazaza h’igihugu mu gufata amadeni akabije, atanafasha abariho guteza imbere umibereho yabo no kwihaza mu biribwa, bimaze kurenza urugero. Ibyo byose bigakurikirwa no kudaha agaciro umwenegihugu kimwe n’akarengane gakabije (urugero rw’abasenyewe muri izi mpera z’umwaka wa 2019 nta kubahiriza amategeko ku birebana n’integuza ndetse n’ingurane). 

Mu bibazo bikomeye ishyaka rigamije gukemura ribihereye mu mizi, harimo gusesengura ibibazo bya politiki byabaye inkomoko ya genocide, bityo abarigize tukaba twifuza gushimangira imibanire irambye hagati y’Abenegihugu binyuze mu kuri no guharanira ubutabera butabogama, ari byo byageza igihugu ku bwiyunge nyakuri.

Muri IPAD-Umuhuza dusanga ibyo FPR-Inkotanyi yasezeraniye Abanyarwanda mu myaka 20 ishize, itarashoboye kubisohoza. Niyo mpamvu uyu munsi tubyita ISEZERANO RISHAJE. Tugeze uyu munsi igihugu kitarashobora byibuze no kwibonera ingengo y’imari ikwiye hatageretseho inkunga y’amahanga! Ku bw’ibyo rero, muri IPAD-Umuhuza twiteguye kugeza ku Banyarwanda icyo twise ISEZERANO RISHYA. Ni isezerano ribumbatiye ICYEREKEZO GISHYA cyo “GUHINDURA U RWANDA IGIHUGU CY’AMAHORO N’UBURUMBUKE.”. Tugamije kwegera Abanyarwanda bose mu gufatanya icyi cyerekezo cyo kurema icyizere, kimwe no kwandika ISEZERANO RISHYA rikenewe cyane mu miyoborere y’igihugu. 

Tugamije kuzana umwuka mushya n’impinduka zidahutaza, atari ibi byo gushyeshya mu mvugo zo kubeshya, ngo IMVUGO NI YO NGIRO, nyamara bigakurikirwa no guhutaza umuturage no kumukenesha, akarengane no kwicwa, ubushomeri no kubuza buri wese umudendezo n’ubwisanzure mu gihugu cye! Muri IPAD-Umuhuza tugamije kuzanira igihugu umutekano utari uwo guhoza igihugu mu gisa n’intambara y’ubutita, kwangana n’abaturanyi no gutera ubwoba ndengakamere abenegihugu, ahubwo ukaba umutekano uha buri wese umudendezo n’ubwisanzure mu byo amategeko anoze kandi aboneye amwemerera.

Muri IPAD-Umuhuza twifuza gusasa inzobe no kuganira ku nkomoko y’inzika hagamijwe kurandura inzigo mu Banyarwanda, kubaka igihugu cy’ubuvandimwe, kirangwa n’ubwumvikane, ubwubahane n’ubufatanye bwa bose. Turahamagarira Abanyarwanda biyumvamo iyi ntego, gufatanya urunana mu kwimakaza ukuri mu miyoborere y’igihugu. Twimakaze UKURI, UKURI GUKURE IKINYOMA KU NTEBE, kandi kwirukane burundu igitugu mu gihugu cyacu!

Ishyaka IPAD-Umuhuza ryashinzwe kuwa 4 Kanama 2018, rikaba rifite intego yo guhindura u Rwanda igihugu cyuje amahoro, kirangwamo imiyoborere ishingiye kuri demokarasi no guha agaciro uburenganzira n’ubwisanzure Abenegihugu.

Charles Musabyimana,

Umunyamabanga Mukuru.

Ijambo ry’umukuru w’Ishyaka IPAD-Umuhuza, Bwana Gilbert Mwenedata yagejeje ku banyarwanda kuri uyu munsi twinjira mu mwaka wa 2020 murarisanga hano hasi.