ISHYAKA ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU RISHIMA UMURYANGO IBUKA

ITANGAZO RY’ISHYAKA ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU RISHIMA UMURYANGO IBUKA WAMAGANYE IGITEKEREZO CYA KAGAME N’AGATSIKO K’ABAHUTU CYO GUSABA IMBABAZI MU IZINA RY’ABAHUTU BOSE.


Banyarwandakazi, Banyarwanda dukunda,

Ishyaka ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU rirashima ribikuye k´umutima Umuryango urengera inyungu z’Abacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) by’umwihariko Umuyobozi wayo Dr Jean Pierre Dusingizemungu kuba babashije kwamaganira kure igitekerezo cya Perezida KAGAME n’Agatsiko k’Abahutu bari mu Buyobozi ku gikorwa-rukozasoni cyabo cy’uko ngo abahutu barimo n’abana bavutse nyuma ya Jenoside bagomba gusaba imbabazi mw’izina ry’Abahutu bose ku cyaha cya Jenoside.

IBUKA yunze mu ryabandi banyarwanda barimo n’Abayoboke b’ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU bumva ko icyaha ari gatozi kandi ko uwakoze icyaha ariwe ugomba kubibazwa no kubisabira imbabazi kuko atari ubwoko bwe bwabimutumye.

Ishyaka ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU riboneyeho gusaba cyane cyane AMADINI YOSE Abanyarwanda basengeramo imbere mu gihugu, ndetse  by’umwihariko amashyirahamwe yose yaba ari mu Rwanda no hanze yarwo n’indi miryango ko niba koko yigisha abanyarwanda ibiciye mu nzira y’ukuri ko nabo batsinda UBWOBA bagatera ikirenge mu cya IBUKA mu kuburizamo kiriya gikorwa cy’urukozasoni cyo gusiga icyasha Abahutu bose.

Ishyaka ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU rirasaba kandi Umuryango IBUKA gutera izindi ntambwe nyinshi zo kwitandukanya n’ibinyoma byose bya KAGAME n’Agatsiko k’Abahutu bagamije indoke bakomeje gukoresha jenoside yakorewe Abatutsi nk’intwaro ya politiki.

Ishyaka ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU ryongeye kwibutsa Perezida Kagame, Minisitiri w’Intebe we P.D. Habumuremwi n’Agatsiko k’Abahutu ba Rucagu, Bamporiki, Mukasonga n’abandi nkabo tutarondoye ko baciye umugani ngo urusha nyina w’umwana imbabazi abashaka kumurya”. IBUKA iberetse aho ihagaze namwe nimuve kw’izima mureke umugambi wanyu kuko ubapfubanye.

Twese hamwe Banyarwandakazi Banyarwanda twamaganire kure ´´Politike y´igifu´´ y´Agatsiko Abahutu bashaka indonke, twamaganire kure kandi ´´Politiki ya mbateranye, mbayobore´´ (divide and rule) ya Kagame n´Agatsiko ke k´Indobanure.

Harakabako u Rwanda rw’Abanyarwanda bose

Harakabaho Ukuri, Demokarasi n’Amajyambere mu Rwanda rwa Twese.

Urukundo n’Amahoro!

Bikozwe tariki 18/07/2013

Jean Marie V. MINANI

Chairman w’Isangano-ARRDC ABENEGIHUGU