ISHYAKA ISHEMA : HASHYIZWEHO ABAYOBOZI BAKURU BUNGANIRA KOMITE NSHINGWABIKORWA

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Nk’uko byashyizwe ahagaragara mu itangazo No Ishema 2018/05/001 ryo kuwa 04/05/2018 n’Itangazo N° Ishema 2018/05/002 ryo kuwa 06/05/2018, Ishyaka Ishema Ry’u Rwanda ryiyemeje kuvugurura inzego zaryo mu rwego rwo kugera ku ntego ryiyemeje yo “gutinyura RUBANDIGOKA igahagurukira kwigobotora ingoyi y’igitugu cy’Agatsiko k’ABANYAMURENGWEBAGASHIZE barangajwe imbere n’umunyagitugu Jenerali Paul Kagame”.

Mu nama yaryo isanzwe yateranye tariki ya 23/09/2018, bashingiye ku Itegekonshingiro ry’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda cyane cyane mu ngingo zaryo za 42 (II) na (III), 43, 44 na 45, Abagize Komite Nshingwabikorwa y’Ishyaka Ishema bashyize abayobozi mu myanya mu buryo bukurikira:

I) ABAYOBOZI BA KOMISIYO NKURU Z’ISHYAKA

  1. Emmanuel MUGENZI: Komiseri Mukuru ushinzwe Imari, Iteganyabikorwa n’Imishinga
  2. Valens MANIRAGENA: Komiseri Mukuru ushinzwe Amategeko no Gukemura amakimbirane
  3. Jeanne MUKAMURENZI: Komiseri Mukuru ushinzwe Ubukangurambaga, Uburinganire n’Iterambere ry’Abari n’Abategarugori
  4. Joseph NAHAYO: Komiseri Mukuru ushinzwe kwita k’Urubyiruko n’Uburezi
  5. Ernest NSABIMANA: Komiseri Mukuru ushinzwe Ubumwe n’Ubwiyunge, Impunzi n’Abanyarwanda baba hanze
  6. Bosco HABIYAREMYE: Komiseri w’Ishyaka Ishema ushinzwe ibihugu bya Scandinavie (Suède, Norvège, Danemark, Islande na Finlande)
  7. Protais RUGARAVU: Komiseri w’Ishyaka Ishema ushinzwe Ububiligi

II) UMUJYANAMA MUKURU W’ISHYAKA

Padiri Thomas NAHIMANA 

Turasaba abanyarwanda bose gufatana urunana no gushyigikira Inzira ya Revolusiyo (Marche de la Revolution) nk’uko Abataripfana babyiyemeje.

Abataripfana babijeje ko batazaruhuka hadashyizweho ubutegetsi bushyize imbere inyungu rusange za Rubanda kandi bushingiye ku mahame ya demokarasi binyujijwe mu ndangagaciro z’ukuri, ubutwari n’ugusaranganya ibyiza byose by’igihugu.

Harakabaho ubutegetsi bwa Rubanda, Bushyizweho na Rubanda kandi kukorera Rubanda

 

Bikorewe i Paris Tariki ya 28/09/2018

Venant Nkurunziza

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda

1 COMMENT

  1. Comment:ABA BASHAKA GUKANGURIRA ABARIHANO MURWANDA REVOLUTION BAGOMBYE KUBANZA BAKATUVANA MUCURABURINDI RYOKUTABONA AMAKURU ;BAGASHIRAHO RADIO YO KURI SHORT WAVE(SW) KUKO HANO TURIMFUNGWA

Comments are closed.