Ishyaka ISHEMA ryandikiye inteko nshingamategeko risaba ko itegeko nshinga ritahindurwa!

Paris taliki ya 1 Nyakanga 2015.

 

Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite

P.O Box 352

Fax 🙁 +250)0252594619

Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abasenateri;

Ba nyakubahwa Ntumwa za rubanda,

P.O. Box 6729

Fax 🙁 +250)0252594538

Kigali -Rwanda

 

  1. Twebwe Abanyarwanda bibumbiye mu ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda tumaze imyaka irenga ibiri dukurikiranira hafi ibibera muri politiki y’u Rwanda. Twabonye akarengane abaturage bagirirwa mu buzima bwabo bwa buri munsi cyane cyane gashingiye ku byemezo bibafatirwa batabanje kubazwa icyo babitekerezaho. Twabonye n’aho abaturage bashyirwaho iterabwoba kugira ngo bemere ibyifuzo by’intumwa za Leta iyobowe na FPR-Inkotanyi, bityo binyujijwe mu gisa n’ikinamico, hakagaragazwa ko ibyemezo byafashwe bishingiye ku gushaka kwa rubanda. Twagaye bidasubirwaho uburyo Intumwa za rubanda zitabashije guhagarara zemye ngo zivuganire abaturage.
  2. By’umwihariko muri iyi minsi hagaragaye inkubiri idasanzwe yo guhatira abaturage gusinya ku mabaruwa yateguwe n’abambari ba FPR asaba ko Itegekonshinga ryo mu 2003 ryahindurwa cyane cyane ingingo yaryo ya 101 ivuga ku byerekeye umubare wa manda umukuru w’igihugu atagomba kurenza.
  3. Twebwe nk’Abanyarwanda bagaragaje ko bafite igitekerezo cyo gukora umurimo mwiza wa politiki ishingiye ku kubungabunga inyungu rusange z’abenegihugu  n’iz’u Rwanda, tugaharanira ko u Rwanda rwagira demokarasi isesuye igendera ku bitekerezo binyuranye bityo buri wese akihitiramo umuyobozi ufite umurongo w’ibitekerezo we yibonamo,
  4. Dushingiye kandi ku ndangagaciro twagize intego arizo UKURI, UBUTWARI no GUSARANGANYA ibyiza by’igihugu,
  5. Tubandikiye iyi baruwa mwe mugize Inteko nshingamategeko imitwe yombi ngo tubagezeho, tubibutse kandi tunabateguze ibi bikurikira:

A.    Impamvu zatumye ingingo y’101 y’itegekonshinga ijyaho ntizisaza

 Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite

Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abasenateri;

Ba nyakubahwa Ntumwa za rubanda,

  1. Dukeneye kubaka igihugu cyiyubashye gifite inzego z’ubuyobozi zikomeye kandi giha buri mwenegihugu amahirwe angana n’ay’undi bityo ntihakongere kubaho igice cy’indobanure z’abavukiye gutegeka bonyine n’igice cy’abaremewe kubabera abagaragu no kuyoboka buhumyi. Ibi kugira ngo bigerweho,hateguwe Itegekonshinga ryatowe na rubanda mu mwaka wa 2003. Ingingo yaryo ya 101 igira iti:“Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”.
  2. Iyi ngingo yagiyeho mu rwego rwo kwitoza no gutoza buri munyarwanda ko gusimburana ku butegetsi mu mahoro ari inkingi ya mwamba mu kubaka igihugu kiyoborwa, kigendera kandi kikubaha amategeko. Ikigamijwe ni ukwirinda ibyo u Rwanda rwakomeje kwigaraguramo nk’uko amateka yacu abitwereka aho buri mutegetsi w’u Rwanda yagiye avaho ari uko yishwe, ndetse bigakurikirwa n’imvururu zasigaga n’abenegihugu benshi bishwe abandi babaye impunzi.
  3. Iyi ngingo kandi yagiyeho hagamijwe kubaka ubuyobozi bwubahiriza inshingano kandi bukabazwa ibyo butatunganyije (accountability). Ni ukuvuga ko nyuma ya manda ebyiri aba ari igihe gikomeye cyo kureba icyo umuyobozi yagezeho , mbere y’uko ajya mu kiruhuko. Bityo yaba yarakoze neza akabishimirwa, yaba yarakoze nabi akabigayirwa ndetse akaba yanakurikiranwa n’amategeko. Ni igihe kandi cyo kwitoramo umuyobozi mushya wo kwakira ucyuye igihe, gukosora ibyakozwe nabi no kumwuzuza ku bitararangiye.
  4. Iyi ngingo si igihano cyagiriyeho guhabwa umukuru w’igihugu wakoze nabi. Bityo bikwiye kumvikana neza ko umukuru w’igihugu waba arangije manda ze ebyiri, yaba akiri mutoya, yaba ashaje, yaba afite ingufu, yaba se afite uburwayi ubwo ari bwo bwose, yaba yarakoze neza cyangwa se nabi, iyi ngingo iramureba kuko icyo yagiriyeho ari ukwimika ugusimburana ku butegetsi mu mahoro, kwigisha no gusigasira imyumvire y’uko nta muntu kamara ubaho, nta muntu ukwiye kuba hejuru y’inzego, no kwibutsa ko umuntu acyura igihe ariko inzego z’igihugu zigahoraho. Izi ni impamvu zidasaza. Dushingiye kuri “la lettre et l’esprit de la loi” tumaze gusobanura haruguru turabibutsa ko guhindura ingingo y’ 101 y’Itegekonshinga ngo  “kuko Bwana Pahulo Kagame ari we wenyine ushoboye kuyobora u Rwanda ”ari amahano,  kandi ko uzabigerageza wese azabibazwa n’amateka.

B.     Ubwinshi bw’Abanyamakosa ntibutuma ikosa ritaba ryo

Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite ;

Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abasenateri;

Ba nyakubahwa Ntumwa za rubanda ;

  1. Dukurikije ibiri gukorwa muri iyi minsi tubona neza ko intumwa za FPR hirya no hino mu gihugu ziherekejwe n’inzego zakagombye gucunga umutekano wa rubanda, zahawe ubutumwa bwo gushakisha impamvu yatuma haboneka uburyo bwo guhindura itegekonshinga hakoreshejwe uburiganya n’iterabwoba. Guhindura Itegekonshinga kugira ngo umunyagitugu Pahulo Kagame abashe kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, ngo kuko yakoze byinshi byiza biciye ukubiri n’amahame agenga ishyirwaho ry’itegekonshinga. Rimwe muri ayo mahame ni uko itegekonshinga rigomba kuba ribungabunga inyungu rusange z’abenegihugu, rikaba  ridashyirirwaho kurengera  inyungu z’umuntu umwe ku giti cye.
  2. Tuzi neza ko hari abaturage bagize ubutwari bwo kwamagana iyi gahunda yo guhindura itegekonshinga cyane cyane ko nta mpamvu ifatika ihari. Nyamara abo benegihugu bashyizweho iterabwoba rikaze, bagategekwa gusinya ku mpapuro zateguwe n’intumwa za FPR. Iki kikaba ari ikimenyetso cy’ingoma ziyobowe n’abanyagitugu.
  3. Ibitangazamakuru bitandukanye bikomeje gutangaza ko amabaruwa menshi ashyikirizwa Inteko ishinga amategeko ashyirwaho umukono n’abaturage babihatiriwe. Gushaka kwerekana ko iri vugururwa ridasobanutse risabwa n’abantu benshi si impamvu ihagije cyane cyane ko n’ubwinshi bw’abanyamakosa butabuza ikosa kuba ikosa.

Mushishoze cyane kandi mube intwari zibungabunga koko inyungu za rubanda maze mwange gutora uyu mushinga w’ivugururwa ry’itegekonshinga rigamije kwimika ingoma y’igitugu ku buryo budasubirwaho. Nimuramuka muwutoye, muzaba mutesheje ishema u Rwanda n’abanyarwanda kandi buri wese muri mwe rubanda izamufata nk’uwahisemo gushora u Rwanda mu mwiryane, kandi amaherezo muzabibazwa.

C.    Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rizitabira amatora yo mu mwaka wa 2017

Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite;

Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abasenateri;

Ba nyakubahwa Ntumwa za rubanda;

Duhereye kubyo twababwiye haruguru, twe twasezereye kuba indorerezi, dufata icyemezo cyo  guhagurukana n’Abanyarwanda tukabafasha guharanira uburenganzira bwabo bityo bagasubirana amahirwe yo kwitorera abayobozi bifuza . Niyo mpamvu:

  1. Twamaganye twivuye  inyuma igitekerezo gitindi cyo guhindura ingingo ya 101 y’itegekonshinga iteganya umubare wa manda perezida wa repubulika adashobora kurenza. Tubaye tubateguje kandi ko dufatanyije n’ABATARIPFANA bose ndetse n’abanyarwanda benshi bamaze kugaragaza ko batifuza ko itegekonshinga ritobwa, tuzakoresha uburyo bwose twemererwa n’amategeko n’amahame agenga ikiremwamuntu kugira ngo tuburizemo ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mugambi mubisha.
  2. Turagaya cyane umuntu wese wishora mu cyaha gikomeye cyo gushishikariza abaturage igikorwa cyo guhindura iriya ngingo kimwe n’ugerageza kubatera ubwoba ngo nibadashyigikira umugambi wo kurihindura bazicwa cyangwa birukanwe ku kazi;  kandi tuributsa ko uwo ibyo byaha bizahama amaherezo azabihanirwa n’amategeko.
  3. Nta gisibya, Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rizitabira amatora ya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka wa 2017 ndetse n’ay’abagize Inteko nshingamategeko azakurikiraho kugira ngo ABATARIPFANA dusangiye umugambi mwiza wo kuyobora igihugu muri demokarasi izira igitugu nabo binjire mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu  no mu myanya y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Nyakubahwa Perezida w’Inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite ;

Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abasenateri;

Ba nyakubahwa Ntumwa za rubanda;

Kuri iyi taliki twizihizaho ubwigenge bw’u Rwanda, turabifuriza kugaragaza ubutwari mwanga gutora umushinga w’ivugururwa ry’ingingo y’101 y’itegekonshinga. Turasaba buri wese muri mwe gutega amatwi ijwi ry’umutimanama we umubwira ko ineza y’u Rwanda n’abanyarwanda izaturuka mu kubaha amategeko no gusimburana ku butegetsi mu mahoro. Kunyuranya n’ibi, ni ugukora amahano buri wese muri mwe azaryozwa igihe kigeze.

 

Bikorewe i Paris, taliki ya 1 Nyakanga 2015

 

Mu izina ry’ABATARIPFANA b’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda,

Padiri Thomas Nahimana

Umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka wa 2017.

Madamu Nadine Claire Kasinge

Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’andi mashyaka

Bwana Nkurunziza Venant

Umunyamabanga ushinzwe amategeko no gukemura impaka

Bimenyeshejwe:

  1. Nyakubahwa Pahulo Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda
  2. Abahagarariye mu Rwanda ibihugu bikurikira:
  • Leta Zunze ubwumwe z’Amerika
  • Ubuholandi
  • Ubwongereza
  • Ubufaransa
  • Vatikani
  • Ubudage
  • Ububirigi
  • Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi
  • Tanzania
  • Uburundi
  • Uganda
  • Kenya

 

INTEKO