Ishyaka ISHEMA ry'u RWANDA: Gutanga inshingano : Komiseri ushinzwe Ubushinwa na Aziya.

Seburanga Jean Léonard

1. Inshingano

Inama ya Komite Nyobozi y’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda yateranye kuri iki cyumweru taliki ya 18 Nzeli (9) 2016 yashimye ubutwari n’umurava by’Umutaripfana Jean Leonard SEBURANGA . Twamushimye by’umwihariko ubuhanga mu gusobanura neza ibibazo by’ingutu bibangamiye Abanyarwanda kandi bishingiye ku bushake bwo kwikubira ibyiza byose by’igihugu bw’Agatsiko k’abiyita « Intore butore » .  Niyo mpamvu iyi nama yafashe icyemezo cyo kumwinjiza muri Komite Nyobozi y’ Ishyaka mu kumuha inshingano zikurikira:

*Komiseri ushinzwe Ubushinwa na Aziya

*Umuyobozi wita ku mubano n’Amashyirahamwe mpuzamahanga .

2. Seburanga Jean Leonard ni muntu ki?

Seburanga Jean Leonard ni umunyarwanda wavukiye mu mujyi wa Kigali mu mwaka w’1974. Arubatse, afite abana babiri. Kuva afite imyaka itandatu y’amavuko, ababyeyi be bagiye gutura mu cyahoze ari Komini Gituza, perefegitura ya Byumba (ubu ni mu karere ka Gatsibo) aba ariho akurira.

Afite impamyabushobozi mu bumenyi bw’ibinyabuzima yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda n’iyo mu rwego rwa masters mu bumenyi bw’ibimera bikoreshwa nk’imitako mu mazu, insisiro n’imijyi, yakuye muri Kaminuza y’Amashyamba y’i Pékin mu gihugu cy’u Bushinwa.

Yari umwalimu n’umunyeshuri ku rwego rwa PhD muri Kaminuza y’u Rwanda kugeza mwaka wa 2015, ubwo yiyemezaga bidasubirwaho gutanga umuganda we mu guharanira ku mugaragaro demokarasi n’uburenganzira bwa rubanda mu Rwanda.

Benshi bamuzi kubw’inyandiko ze z’ubushakashatsi ziboneka muri za revues mpuzamahanga no kubw’ibitekerezo bye bya politiki atangaza, cyane cyane abinyujije ku rubuga rwa internet «www.muriho.blogspot.be». Yubakiye ubuzima bwe ku ndangagaciro eshatu z’ingenzi: ubwigenge (indépendance), ubwiyoroshye (modestie) n’ubwiyemeze (détermination).

Yari atuye i Musanze mu ntara y’amajyaruguru kugeza ahagana mu mpera z’umwaka wa 2015. Ubu aba mu buhungiro i Liège mu gihugu cy’ u Bubiligi ari naho yinjiriye mu Ishyaka Ishema ry’u Rwanda.

 

Tumwifurije gusohoza neza inshingano ahawe.

logo

Padiri Thomas Nahimana,

Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka ISHEMA RY’U RWANDA.