ISHYAKA ISHEMA RY’U RWANDA RIRAMAGANA POLITIKI Y’ ICURAMATIKU Y’ISHYAKA PSD.

Dr Vincent Biruta

Nyuma yo kwitegereza neza imikorere ishaje ishingiye kuri politiki yo gucura amatiku, kugambana, gusebanya no kwiyoberanya y’ishyaka PSD nk’uko bigaragazwa n’ibikorwa bya Visi Perezida waryo, Bwana Olivier NDUHUNGIREHE, Komite Nyobozi y’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda yifuje gutangariza rubanda ibi bikurikira:

1.Abanyarwanda benshi bashobora kwibuka uko Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda ryatangiye taliki ya 28 Mutarama 2013, n’Indangacaciro zihanitse ryahisemo kubakiraho.

2.Ntawe uribagirwa ko kuva mu ntangiriro, Ishyaka ISHEMA ry’ u Rwanda ryerekanye ubushake bwo guca ukubiri na «politiki ishaje» ubwo ryemezaga ku mugaragaro ko ridakeneye kubakira inzego z’ubuyobozi bwaryo ku bantu bafite «ibiganza bijejeta amaraso».

3.Muri urwo rwego, abayobozi bose b’Ishyaka ISHEMA, guhera ku Makipe kugera kuri Komite Nyobozi, batoranyijwe hashingiwe ku kuba bafite «ibiganza byera» ku bibazo by’ingenzi byasenye igihugu cyacu cyane cyane jenoside yakorewe Abatutsi n’ubundi bwicanyi bwarimbuye abenegihugu batagira ingano.

4.Ibwiriza risobanutse kandi rizwi neza n’abayobozi bose b’ISHEMA ry’u Rwanda ni uko uwagaragarwaho n’icyaha cyo kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa mu bwicanyi ubwo aribwo bwose agomba «kwamburwa inshingano». Nguwo umwihariko w’ Ishyaka ry’Abataripfana.

5.Bityo rero, turamagana imikorere mibisha n’imyitwarire ya gicancuro y’umugabo witwa NDUHUNGIREHE Olivier, Visi Perezida wa PSD, udatinya gukoresha umuyoboke w’ Ishyaka rya PSD, Bwana HABIMANA Come wahinduye izina akiyita Benoit UWIMANA wigeze gutoranyirizwa kuyobora ikipe imwe y’Ishyaka ISHEMA i Buruseli. Bwana NDUHUNGIREHE ari muri gahunda yo gushuka rubanda mu kwerekana ko bwana HABIMANA Come ari umuntu w’intangarugero n’umuvugizi w’ishyaka ISHEMA atabanje kwiga ngo asobanukirwe imvo n’imvano yo kuba uwo muntu yarakuwe mu nzego z’ubuyobozi bw’ Ishyaka.

nduhungirehe

6.Koko rero Ishyaka PSD rishobora kwinjiza mu nzego zaryo abo rishatse bose rititaye ku bweramutima bwabo ariko nirimenye ko nta shyaka rikorera mu rindi. Nta jambo na rito abayobozi ba PSD bafite ku Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda, kereka niba umurongo mushya wa politiki bihaye ari « uguharabika» Ishyaka ry’Abataripfana.

7.Muri urwo rwego, turasanga ibikorwa Bwana NDUHUNGIREHE Olivier, Visi Perezida wa PSD, ahugiyemo byo « kwitwikira Ambasade y’u Rwanda iri i Buruseli », agacura kandi agakwirakwiza, mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga amavidewo «atekinitse» yuzuye ibinyoma bigamije kudusebya no kutugambanira, bikwiye gufatwa nk’ibikorwa by’ubushotoranyi n’igitero tugabweho n’Ishyaka PSD.

8.Turasaba Perezida wa PSD, Bwana Vincent BIRUTA, gutanga ibisobanuro bikwiye, Abanyarwanda bakamenya neza niba koko amatiku NDUHUNGIREHE ahugiyemo ari ubutumwa yahawe n’Ishyaka rya PSD.

9.Twongeye kandi kwizeza Abanyarwanda ko Ubushotoranyi bwa Nduhungirehe n’Ishyaka PSD bitazaturangaza cyangwa ngo bitubuze gusohoza inshingano twihaye yo gusanga Abanyarwanda bari mu gihugu ngo dufatanye kwimakaza politiki nshya yubakiye ku ndagagaciro z’UKURI, UBUTWARI N’UGUSARANGANYA ibyiza by’igihugu.

Harakabaho Repubulika y’u Rwanda,
Harakabaho Demokarasi
Harakabaho ISHEMA ry’u Rwanda.

Chaste GAHUNDE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa,
ISHEMA .