Ishyaka Ishema ry’u Rwanda rizitabira amatora y’umukuru w’Igihugu azaba mu mwaka w’2017

Twebwe Abarwanashyaka 32 bitabiriye Kongere ya mbere y’Ishyaka Ishema yateraniye mu mujyi wa Paris guhera taliki ya 7 kugeza ku ya 9 Gashyantare 2014,

1. Tumaze kuganira bihagije ku bibazo bikomeye bibangamiye abanyarwanda bishingiye ahanini ku butegetsi bw’igitugu bwubakiye ku kinyoma n’iterabwoba;

2. Tumaze kubona ko Ishyaka rukumbi FPR-Inkotanyi ryikubiye ryonyine ubutegetsi, ibyiza byose by’igihugu ndetse rikagerekaho no kwigabiza imitungo bwite y’abaturage;

3. Tumaze kwiyibutsa uko Perezida Paul Kagame yakoresheje inzego z’umutekano n’iz’ubutegetsi bw’igihugu mu gutoresha rubanda ku gahato no mu kwiba amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu myaka ya 2003 na 2010;

4. Twongeye kuzirikana uko Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Inkotanyi bamburwa uburenganzira bwabo, bagashyirwaho iterabwoba rihoraho, bagafungirwa ubusa, bakicwa baciwe amajosi cyangwa banigishijwe ibiziriko;

5. Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso bihagije bigaragaza ko Perezida Paul Kagame afite umugambi mubisha wo gufunga burundu urubuga rwa politiki kugira ngo abe umukuru w’igihugu ubuziraherezo, aha bikaba bigaragararira buri wese ko Paul Kagame yitiranya Repubulika n’Ingoma ya cyami;

6. Tumaze kwitegereza AKARENGANE gakabije gakomeje kugirirwa rubanda rugufi rwongeye guhindurwa inkomamashyi n’indorerezi mu gihugu cyarwo;

TWIYEMEJE IBI BIKURIKIRA :

1. Kudaheranwa n’ubwoba ngo tuzibukire urubuga rwa politiki kuko ari rwo rwonyine rwafasha gukemura ikibazo cy’ubutegetsi bubi buriho mu Rwanda;

2. Ishyaka Ishema ry’u Rwanda rizitabira amatora y’umukuru w’Igihugu azaba mu mwaka w’2017, rifatanye n’abanyarwanda bose kunoza no gushyira mu ngiro umushinga mushya wo gushyiraho ubuyobozi bushingiye ku mahame ya demokarasi isesuye kandi abanyarwanda bose bibonamo;

3. Dutoye kandi tweretse rubanda Umukandida uzahagararira Ishyaka Ishema muri ayo matora y’Umukuru w’igihugu, ari we Padiri Thomas Nahimana;

4. Dushyigikiye icyifuzo cy’itsinda ry’Abataripfana biyemeje kuzajyana na we mu gihugu muri gahunda yo kwegera no gufatanya n’abarwanashyaka bacu bakorera imbere mu gihugu;

5. Twemeje ko itariki ntarengwa yo kuba basesekaye mu Rwanda ari iya 28 Mutarama 2016.

KUBERA IYO MPAMVU :

I.TURASABA ABANYARWANDA IBI BIKURIKIRA :

1. Kumva neza ko ingoyi y’ubutegetsi bw’igitugu ibarembeje nta wundi uzayibakiza, keretse bo ubwabo bemeye guhaguruka , bakisuganya, bakagira uruhare rugaragara mu kuyisezerera;

2. Kwemera badashidikanya ko Inzira y’Amatora yo mu 2017 ari akadirishya Imana ibakinguriye kugira ngo bihutire kukanyuramo bityo barengere bidasubirwaho uburenganzira bwabo bumaze igihe buhonyorwa;

3. Kwanga guheranwa n’ubwoba baterwa n’Agatsiko ahubwo bakiyemeza gukurikiranira hafi no kwitabira gahunda nziza Ishyaka Ishema rizabagezaho muri aya mezi ari imbere .

II. Mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kuva ku ngoyi y’ingoma y’igitugu gikabije, kwirinda kongera kugwa mu makimbirane asesa amaraso no kwishyiriraho ubutegetsi abaturage bibonamo, TURASABA DUKOMEJE LONI N’UMURYANGO MPUZAMAHANGA MURI RUSANGE IBI BIKURIKIRA:

1. Kugena no kohereza Komisiyo izahagararira amatora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017

2. Kohereza “Brigade” y’ingabo zizarindira umutekano abakandida batavuga rumwe na FPR-Inkotanyi no kurinda abaturage kugira ngo bashobore gutora mu bwisanzure.

MU GUSOZA:

Turasaba abandi banyapolitiki batavuga rumwe na Leta y’umunyagitugu Paul Kagame ko basuzumana ubushishozi ibi bihe turimo bakemera ko igihe cyo kuzanira Abanyarwanda impinduka nziza ari iki ngiki kandi ko Inzira y’amatora yo mu 2017 idakwiye gusuzugurwa cyangwa gupfushwa ubusa, bityo bagashishikariza abayoboke babo kuyitabira bivuye inyuma.

Harakabaho u Rwanda ruhumeka ituze n’amahoro Harakabaho abategetsi bakunda rubanda kandi bashyizweho na rubanda.

Mu izina ry’abagize Kongere y’Ishyaka Ishema,
Chaste Gahunde, watorewe kuba Umuvugizi wa Kongere.