Ishyaka PDP-IMANZI riramagana ishimutwa rya Bwana Aloys HARERIMANA

Ku wa gatandatu taliki ya 01 Mata 2017, Bwana Aloys HARERIMANA, umuyoboke w’ishyaka PDP-Imanzi, yashimuswe n’abantu bambaye sivili, bamusanze iwe mu rugo, mu mudugudu wa Rukukumbo, akagari ka Kabirizi, umurenge wa Rubavu, intara y’iburengerazuba ; bamutwara mu modoka ya « pick-up » y’umweru, ifite numero ya pulaki RAC 456 R, itwawe n’umusirikare. Iyo modoka yerekeje mu mujyi wa Rubavu.

Ishyaka PDP-Imanzi riramagana rikomeje iri ishimutwa rya Bwana Aloys HARERIMANA, wari umaze iminsi ahamagarwa kuri telefoni ye igendanwa n’abantu atazi bamusaba kutongera kuvugana kuri telefoni na Bwana KAYUMBA Jean Marie Vianney, Visi-Perezida n’Umuvugizi w’ishyaka PDP-Imanzi.

Rirasaba inzego z’umutekano za Leta y’u Rwanda gushakisha Bwana Aloys HARERIMANA, kumucungira umutekano no kumusubiza iwe nta yandi mananiza, mu gihe yaba afite ibyo akurikiranyweho, agashyikirizwa ubutabera binyuze mu nzira ziteganywa n’amategeko. Rirasaba kandi imiryango mpuzamahanga, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’itangazamakuru gukurikirana iki kibazo kugeza igihe Bwana Aloys HARERIMANA abonekeye.

Ishyaka PDP-IMANZI ririzeza Abanyarwanda ko ritazacibwa intege n’urugomo rukomeje kugirirwa abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda kandi ko rizakomeza guharanira ibiganiro bisesuye kandi bidaheza hagati y’Abanyarwanda b’ingeri zose ku bibazo by’urudaca byabibasiye uko ingoma zagiye zisimburana mu Rwanda.

Harakabaho Demokarasi, Leta yubahiriza amategeko, ubwisanzure no kwishyira ukizana kwa buri wese mu Rwanda.

Bikorewe i Kigali ku wa 01 Mata 2017

KAYUMBA Jean-Marie Vianney

Visi-Perezida n’Umuvugizi w’ishyaka PDP-Imanzi (sé)