Ishyaka PDP-IMANZI ryifurije abanyarwanda umwaka mwiza wa 2016

ITANGAZO No 01/PDP-IMANZI/2016

Banyarwanda,
Banyarwandakazi,

Nshuti z’u Rwanda.Manzi dusangiye intumbero,ishyaka PDP-IMANZI ribifurije umwaka mwiza wa 2016,uzababere uwo kwandikamo amateka menshi kandi meza haba mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.Hamwe n’ibyo, ishyaka PDP-IMANZI riboneyeho kubamenyesha ibi bikurikira:

INGINGO YA MBERE:Ishyaka PDP-IMANZI rirashimira byimazeyo abanyarwanda bamaze kurenga gukorera ku nyungu za bamwe rinakangurira abataratera iyo ntambwe gukurikiza urugero rwiza n’inzira bagenzi babo bafashe,ifasha u Rwanda kubaka amateka adakoza isoni bene Kanyarwanda haba muri ibi bihe no mu bihe bizaza.

INGINGO YA KABIRI:Ishyaka PDP -IMANZI rirashimira byimazeyo ibihugu byanze findi findi bikerura bikamagana ku mugaragaro icyemezo cya Nyakubahwa Paul KAGAME cyo kwoyongera manda ya gatatu ihabanye n’amahame ya Demokarasi u Rwanda rugomba kugenderaho.

INGINGO YA GATATU:Ishyaka PDP-IMANZI rirasaba inshuti z’u Rwanda zose gutera ikirenge mu cya biriya bihugu ndetse bikava mu mvugo bikajya mu ngiro Leta y’u Rwanda igafatirwa ibyemezo bikomeye kugira ngo isigeho gukomeza guhonyora amahame ya Demokarasi no kwishyira ukizana kw’abanyarwanda.

INGINGO YA KANE:Ishyaka PDP-IMANZI ryongeye gusaba rikomeje ishyaka FPR-INKOTANYI n’umuyobozi wayo kuzirikana amahame ya Demokarasi bagiye bizeza abanyarwanda kuva bagitangira urugamba mu Kwakira 1990 kugeza magingo aya.Iki nicyo gihe cyo guhigura ibyo bijeje Abanyarwanda none amaso akaba yaraheze mu kirere.Bitabaye ibyo abanyarwanda bazabereka ko kwikiriza bitabuza uwanga kwanga ,maze bigobotore ingoma y’igitugu bitorere abayobozi bababereye kandi badahinduka ku ijambo.

INGINGO YA GATANU:Nkuko tutahwemye kubisaba twongeye gusaba Leta ya FPR-INKOTANYI n’umuyobozi wayo ,ibihugu by’inshuti n’imiryango mpuzamahanga ko hakwiye gutangizwa ibiganiro hagati y’abanyarwanda tugasasa inzobe ku mateka yaranze u Rwanda bityo tukubaka u Rwanda rubereye buri wese.

INGINGO YA GATANDATU:Ishyaka PDP-IMANZI ryongeye gusaba Leta ya FPR-INKOTANYI gufungura urubuga rwa politiki n’abanyapolitiki bafunzwe bazira ibitekerezo byabo .Urutonde rw’abo banyepolitiki rukaba rumaze kuba rurerure cyane.Muri abo twavuga Bwana MUSHAYIDI Deogratias,Madame INGABIRE UMUHOZA Victoire,Dr NIYITEGEKA Theoneste,ICYITONDERWA Jean Baptiste na bagenzi babo basangiye ako karengane .Ibiganiro bivugwa mu ngingo ya gatanu bigomba kubanzirizwa n’ifungurwa ry’izi mpirimbanyi za Demokarasi.

Harakabaho Demokarasi ,ubwisanzure,ubwubahane n’ubufatanye mu Rwanda.

Bikorewe i Kigali ku wa 03 Mutarama 2016
KAYUMBA Jean Marie Vianney
Visi Perezida w’agateganyo n’Umuvugizi w’ishyaka PDP-IMANZI(Se)