Ishyaka PDP-Imanzi turasaba ivugururwa rya politiki y'imishahara y'abakozi ba Leta mu Rwanda

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU 2014/0019

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda,

Ku wa gatatu,tariki ya 18 Kamena 2014, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul KAGAME, yashyize umukono ku iteka rivugurura imishahara y’abayobozi bakuru b’igihugu. Aha twavuga Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’umutwe w’abadepite, Minisitiri w’ Intebe n’aba Minisitiri muri rusange.

Iri teka rikaba rigena ko umushaharafatizo w’aba bayobozi uba hagati ya miliyoni eshatu (3.000.000) na miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda (6.000.000 Frw) buri kwezi. Aba bayobozi kandi bagenerwa buri kwezi andi mafaranga aruta umushahara wabo, uretse aba Minisitiri. Aba bo bahabwa icyarimwe miliyoni eshanu zo kugura ibikoresho byo mu nzu kandi buri kwezi bagahabwa ibihumbi magana atanu (500.000 Frw) byo kwishyura inzu. Aba bayobozi bakuru bose b’igihugu nanone bemerewe ibindi bintu byishyurwa na Leta nk’imodoka, ibikoresho binyuranye by’itumanaho rigezweho, amazi n’amashanyarazi. Iryo teka Perezida wa Repubulika yasinye riteganya ko iyi mishahara izajya izamurwaho 10% buri myaka itatu(3).

Reka dukore igereranya ry’iyi mishahara n’iyo mu zindi nzego za Leta nk’Uburezi, Ubuzima, Ubutabera, Ingabo z’igihugu, Polisi y’igihugu n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze za Leta:

– Umwarimu A2 Umushahara Fatizo ni 27.154 Frw, ay’urugendo (Transport) ni 3.327Frw, ay’ icumbi (Logement) ni 5.324 Frw, ibindi birimo agahimbazamusyi ni 16.233 Frw. Amafaranga yose ahembwa buri kwezi (salaire net) ni 44.032, tubariyemo n’ayo akatwa kubere ubwishingizi, imisoro n’ibindi.

Umusirikari muto P6: Ayo abona kuri Konti ye buri kwezi ni 30.000 Frw, Ibindi yemerewe: Ifunguro ni 22.000 Frw, Amenshi yemerewe yose hamwe (salaire net) ni 52.000 Frw tubariyemo n’ayo akatwa kubere ubwishingizi, imisoro n’ibindi.

.Umupolisi muto S3: amenshi yemerewe yose hamwe buri kwezi (salaire net) ni 60.000 Frw tubariyemo n’ayo akatwa kubere ubwishingizi, imisoro n’ibindi.

– Gitifu w’akagari A2: amenshi yemerewe yose hamwe buri kwezi (salaire net) ni120.000 Frw tubariyemo n’ayo akatwa kubere ubwishingizi, imisoro n’ibindi.

– Umukozi wo mu buzima A2: Umushahara fatizo ni 97.750 Frw, ay’urugendo ni 13.964 Frw, ay’icumbi ni 13.964 Frw, Ayo ahabwa kuri Konti ni 92.315 Frw, agahimbazamusyi ni 64.500 Frw, amenshi yemerewe yose hamwe (salaire net) ni 156.815Frw tubariyemo n’ayo akatwa kubere ubwishingizi, imisoro n’ibindi.

– Umukozi wo mu bucamanza A2 : amenshi yemerewe yose hamwe (salaire net) ni 232 .000 Frw tubariyemo n’ayo akatwa kubere ubwishingizi, imisoro n’ibindi.

Igereranya ry’iyi mishahara y’ababayobozi bakuru n’iy’abakozi bato bose bakorera Leta imwe rigaragaza ko hari ubusumbane bukabije mu mishahara yo mu gihugu cyacu. Ibi bikaba bituma kugabanya ubusumbane mu baturage bitoroha uhereye no ku bakozi ba Leta.

Dore zimwe mu ngero zifatika :

– Nk’uko twabivuze haruguru, umwarimu A2 agenerwa buri kwezi 5.324 Frw y’icumbi na 3.327 Frw y’urugendo ajya ku kazi. Nyamara uyu munsi wa none, ntaho uyu mukozi yabona mu Rwanda inzu akodesha 5. 324 Frw ku kwezi habariwemo amazi n’amashanyarazi.

– Tuvuge ko bibayeho nubwo nyine bidashoboka, wasobanura ute impamvu Minisitiri yagenerwa amafaranga y’icumbi akubye inshuro ijana ayo mwarimu agenerwa ?

– Iyo mwarimu agenewe 3.327 Frw y’urugendo ku kwezi bishatse kuvuga ko buri munsi agendera 119 Frw (ni ukuvuga ko iyo ajya ku kazi agenerwa 59,5 Frw yo kugenda na 59,5 Frw yo kugaruka). Nyamara Leta yashyizeho ariya ni nayo yemeje ko urugendo rugufi rwishyurwa 200 Frw.

– Bishoboka bite ko Leta ihemba umukozi umwe amafaranga atagera ku 45.000 buri kwezi undi ikamuhemba arenga 12.000.000 Frw, ni ukuvuga inshuro hafi 300, kandi bose bagahurira ku isoko rimwe, bagategerezwaho umurimo ushishikaza uwukora kandi unoze n’ibindi tutarondoye?

Kubera izo ngero nke dutanze mu ngero nyinshi Abanyarwanda bose babona, ubuyobozi bw’ishyaka PDP-IMANZI burasanga hari ubusumbane bukabije hagati y’imishahara y’abakozi ba Leta mu Rwanda, kwikubira no kwirengagiza nkana ko “ikirima ari ikiri mu nda”.

Ishyaka PDP-IMANZI rirasaba ivugururwa rya Politiki y’imishahara mu Rwanda. By’umwihariko rirasaba kuvugurura iteka rigena imishahara y’abayobozi bakuru b’igihugu hagahagarikwa iyongezwa ryayo iryo ariryo ryose mu gihe nibura cy’imyaka 15. Muri icyo gihe, Leta igahagurukira guhuza imishahara mito n’isoko kuko kuri ubu itagishoboye gutunga abayihembwa nk’uko bigaragazwa na ziriya ngero nkeya twashingiyeho. Bityo buri mukozi akanezezwa n’umurimo akora, akarangwa n’umurimo unoze ufasha uwukora n’igihugu muri rusange.

Harakabaho Ubwisanzure, Ukuri n’Ubufatanye.

Bikorewe i Kigali, ku wa 18 Kanama 2014

KAYUMBA Jean-Marie Vianney

Komiseri ushinzwe urubyiruko akaba n’Umuvugizi w’agateganyo wa PDP-IMANZI.

Tél: 00250722481057 Email: [email protected]