ISHYAKA PMR/MRP – ABASANGIZI RIRAMAGANA AMATORA Y’ABADEPITE MU RWANDA YO KU ITARIKI YA 16/09/2013

Kuva FPR – Inkotanyi yatangira intambara yo yise iyo kubohora u Rwanda, mubyatumye itera u Rwanda n’abanyarwanda harimo guharanira demokarasi bigamije ku gusubiza no guha abanyarwanda uburenganzira bwo kwihitiramo ababayobora nta gahato n’igitugu bikoreshejwe. Ikibabaje ni uko kuva FPR yabaho ihame rya demokarasi itarikozwa, haba mu banyamuryango bayo bwite cyangwa mu bayobozi b’Igihugu, abayirimo n’abayibayemo.Abanyarwanda bahora bahabwa ku ngufu ababayobora, bahatirwa gutora abo badashaka, batubera abagabo bo kubihamya.

Igihe kirageze  kugirango abanyarwanda twigire ku mateka y’ibyabaye, uburyo abayobozi bayoboye u Rwanda bagiye bitoresha kandi bagatoresha abo bashaka ku nyungu zabo gusa cyangwa z’agatsiko n’utuzu barimo. Igihe kirageze ngo abanyarwanda tureke guhatirwa abatuyobora nk’uko byagenze mu myaka yashije na nubu akaba ariko bikimeze. Abanyarwanda dukwiye kwisubiza uburenganzira twambuwe n’abanyapolitiki bagamije inyungu zabo gusa aho gushyira imbere inyungu za rubanda.

Kuva mu mwaka wa 1994 FPR – Inkotanyi ifata ubutegetsi ku ngufu ku ngufu za gisilikare, abanyarwanda bavukijwe kandi bakomeza gupfukiranwa n’ubuyobozi bwa FPR n’ingirwamashyaka bafatanije, ntibigeze bahabwa uburenganzira bwo kwihitiramo ababayobora  kubera ko FPR – Inkotanyi ikoresha politiki yayo yo gutekinika ikiba amajwi. Ibi byarabaye mu matora y’inzego z’ibanze yo mu 2001, byarabaye mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu 2003 biviramo ndetse Dr. Niyitegeka Theoneste wari wagize igitekerezo cyo kwiyamamariza kuba Umukuru w’Igihugu gufungwa none aheze mu buroko,  no mu matora ya 2003 aho abantu bakubiswe, bagafungwa, bagashyirwaho iterabwoba rikabije ndetse bamwe bakanicwa.

Muri iki gihe  FPR – Inkotanyi ikomeje politiki yo gutera ubwoba abaturage ngo badatora uwo babona w’ingirakamaro, batavuga ibitagenda neza. FPR ikomeje gufunga no gukubita abafite igitekerezo cyo kwiyamamaza, kuburizamo ubwisanzure bw’ andi mashyaka hakoreshejwe cyane abayobozi b’inzego z’ibanze na bamwe mu bashinzwe inzego z’umutekano, gutoteza no kurenganya abaturage bagaragaje ko bafite inyumvire itandukanye n’iya FPR – Inkotanyi no gushyiraho amategeko agamije gusa kurengera ubuyobozi bwa FPR – Inkotanyi aho kugira ngo ashyirweho mu nyungu za rubanda.

Ishyaka PRM/MRP – Abasangizi rimaze kubona akarengane ka buri gihe abanyarwanda bahura nako, rimaze gusesengura ibibi abanyarwanda bakorewe kandi bakomeje gukorerwa, ryasanze FPR – Inkotanyi irimo ubu ibasaba amajwi ngo muyitore yararanzwe n’ibibi bikurikira mu myaka 19 ishize  ifashe ubutegetsi ku ngufu:

  1. Ubwicanyi bwateguwe kandi bugakorwa na FPR- Inkotanyi hirya no hino mu gihugu (Byumba, Kibungo, Kigali Ngali, Gitarama, Butare, Kibeho Gisenyi, Ruhengeri, Gakurazo n’ahandi) kugeza ubu abiciwe bakaba barimwe uburenganziziza bwo gukurikirana iby’ababo bishwe, kubashyingura mu cyubahiro no kubibuka;
  2. Kwima no guhagarika bourses z’abanyeshuri biga muri kaminuza n’amashuli makuru mu Rwanda, ibi bigakorwa hakurikije ivanguramoko n’uturere;
  3. Abanyarwanda ntibahabwa uburenganzira busesuye kandi buciye mu mucyo bwo kwihitiramo abayobozi babo kuva ku rwego rw’Igihugu kugera ku nzego z’ibanze, kubera ko komisiyo y’amatora iriho kugeza ubu yagizwe umuyoboro w’ishyaka FPR- Inkotanyi riri ku butegetsi n’ingirwamashyaka ziyiri mu kwaha.

Ibyo bikaba bikorwa kugira ngo Ishyaka rimwe rukumbi ariryo  rya FPR- Inkotanyi ryishyirireho abayobozi ryishakiye, rigabire ndetse rinanyage uwo rishaka mu nzego zose z’igihugu;

  1. Nta rubuga rusesuye rwagenewe amashayaka ya politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi n’abanyapolitiki bayahagarariye ngo bemererwe gukora politiki ku mugaragaro kuko byahariwe ku ngufu FPR-Inkotanyi yonyine;
  2. Inzego z’umutekano (ingabo, polisi, iperereza n’urwego rugenzura abinjira n’abasohoka mu gihugu) zikorera umutwe umwe wa politiki  ariwo  FPR –Inkotanyi aho gukorera abanyarwanda bose ;
  3. Gufunga abanyapolitiki n’abanyamakuru bazira  ko bagaragaje ibitekerezo byabo ku miyoborere mibi y’Igihugu byabaye nk’umuco karande;
  4. Itangazamakuru ntirikorera mu bwisanzure kandi Ishyaka FPR-Inkotanyi rikora ibishoboka byose ngo rinige kandi ribuze Itangazamakuru ryigenga kubaho mu gihugu;
  5. Ubutabera ntibwigenga na gato kuko buvugirwamo n’ubutegetsi nyubahiriza tegeko ;
  6. Inteko ishinga amategeko ,umutwe w’abadepite n’umutwe wa sena ntibikorera abaturage, ahubwo bikorera FPR- Inkotanyi gusa, hagamijwe inyungu zayo yonyine, dore ko n’itorwa ry’abadepite n’abasenateri ridakorwa mu mucyo kandi ridakurikiza amahame ya demokarasi;
  7. Gusahura umutungo w’igihugu, ukiharirwa n’umuryango  wa FPR – Inkotanyi ukoresheje abantu ku giti cyabo n’inzego za leta ; urugero rukaba nk’ ibiro bishinzwe kugurisha umutungo wa leta (privatization)  byahindutse ibiro bishinzwe kunyereza umutungo wa Leta;
  8. Ubureganzira bw’ikiremwa muntu burahutazwa ku buryo bukabije kandi bugaragarira buri wese (gufungwa binyuranyije n’amategeko, ubwicanyi bukorerwa abanyarwanda hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo, kudaha abanyarwanda urubuga rwo kugaragaza uko babona imiyoborere y’igihugu cyabo, kutarenganura abafunze kandi ntacyo bashinjwa, akarengane gakabije gakorerwa abaturage mu buzima bwabo bwa rusange nko mu bucuruzi,mu burezi n’ahandi ;
  9. Amacakubiri ashingiye ku moko n’uturere hakurikijwe inkomoko ya buri munyarwanda  yimakajwe mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu no mu baturage;
  10. Kwambura abanyarwanda imitungo yabo (imirima, amazu, amasambu, n’ibindi…) no kudafata kimwe impfubyi n’abapfakazi ba jenoside n’intambara byabaye mu Rwanda no muri Congo;
  11. Igitugu cyahawe intebe mu nzego zose za leta kugera no ku rwego rwa nyumbakumi ;
  12. Ruswa ikomeje kumunga igihugu kuburyo buteye isoni n’agahinda ;
  13. Itangwa ry’akazi rikorwa hashingiye ku moko, uturere n’ubundi buryo bw’ivangura budakwiye ;
  14. Kubangamira ubumwe n’ubwiyunge niwo muco waranze Leta iyobowe na FPR-Inkotanyi kuva muri 1994 aho yakomeje kwimakaza ibikorwa biryanisha abahutu n’abatutsi  kugirango irambe ku buyobozi (Divide and Rule);
  15. Politiki  y’ububanyi n’amahanga ya Leta ya FPR ikomeje kuba ikibazo kuko u Rwanda kuva mu 1996 kugeza ubu rwabaye gashozantambara mu karere k’ibiyaga bigali kubera ubutegetsi bubi bwa FPR – Inkotanyi ;

Ibi bibazo byose tumaze kuvuga haruguru byakomeje kwirengagizwa na FPR- Inkotanyi ndetse n’inteko zayo zishinga amategeko zikaba zitigera zigira icyo zibivugaho kuko abazigize bakorera uwabashyizeho ariwe Perezida Kagame na FPR ye. Muri iki gihe mu Rwanda hitegurwa amatora y’abagize inteko nshinga mategeko umutwe w’abadepite, ikigaragaraga ni uko nta wakwirengagiza biriya  bibazo byose bikomereye abaturarwanda kubera ubuyobozi bubi, kandi inteko zishinga amatageko za FPR ntizigere zigira ubushake bwo kurenganura rubanda bari mu kaga. Kubera iyo mpamvu  ishyaka PRM/MRP – Abasangizi rirasaba abarwanashyaka baryo by’umwihariko n’abanyarwanda bose muri rusange ibi bikurikira:

  1. Kutitabira amatora y’abadepite ateganijwe tariki ya 16/09/2013 kuko ntacyo amaze;ni ay’umuhango gusa kuko FPR yarangije kubitekinika umugani wayo abazatorwa bakaba bazwi mbere y’uko izo ngirwamatora ziba;
  2. Kurushaho guharanira uburenganzira bwa buri muturarwanda mukwishyiriraho abamuyobora nta gitugu ashyizweho cyangwa agahato;
  3. Kwamagana ubuyobozi bubi bwa FPR – Inkotanyi aho buva bukagera no guharanira ko inzego z’umutekano(ingabo, polisi, inzego z’iperereza, urwego rugenzura abinjira n’abasohoka) zibamo abanyarwanda bo mu moko uko ari atatu agize igihugu cyacu, aho kwiharirwa n’ubwoko bumwe no gukorera ishyaka rimwe rya FPR n’umuntu umwe ariwe Perezida Paul Kagame;abatekinika amatora abenshi muri bo baturuka muri ziriya nzego z’umutekano.
  4. Guharanira ko mu Rwanda habaho ukwemerwa n’ ubwisanzure bw’amashyaka atavuga rumwe na FPR Inkotanyi, n’itegeko rigenga amashyaka hamwe n’andi mategeko   bigakorwa mu nyungu z’abanyarwanda bose;
  5. Guharanira ko komisiyo y’amatora itakomeza kuba igikoresho cya FPR- Inkotanyi kandi ikaba ihagarariye ingeri zose z’abaturage n’amashyaka atavuga rumwe na FPR Inkotanyi;
  6. Guharanira ko Intumwa za Rubanda zitorwa hakurikijwe ihame rya demokarasi, kandi bagatorwa hakurikijwe uturere kuko byagaragaye ko abadepite bitwa ngo baratorwa bataba bazwi n’abaturage kandi byitwa ngo batorewe ku rwego rw’Igihugu.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ritangarije u Rwanda, abanyarwanda n’amahanga ko ritazemera ibizava muri ariya matora afifitse yateguwe na Leta ya FPR Inkotanyi yonyine yirengagije ko hari andi mashyaka atavuga rumwe nayo abanyarwanda bifuza ko nayo yagira uruhare mu buyobozi bw’igihugu cyabo binyuze mu nzira ya demokarasi iboneye y’ukuri. Uko FPR izabitekinika kose rero, yabigenza nkuko isanzwe ibigenza ikiha 92% andi 8% ikayagabaganya ingirwamashyaka PSD na PL bakorana, yapunguza kugirango ibeshye abanyarwanda n’amahanga ngo mu Rwanda noneho hatangiye demokarasi FPR yabonye 70% gusa andi 30% yatwawe na ziriya ngirwamasyhaka zayo, byose bizaba ari ubutekamutwe, ibihimbano, ubusuma no gutekinika kwa FPR Inkotanyi ku buryo nta gaciro habe na kamwe tuzabiha.

Ishyaka PRM/MRP – Abasangizi rirangije ryibutsa abanyarwanda bose ko rishishikajwe no kubumvisha ko icyo abanyarwanda dukeneye ari ukugera ku ngengabitekerezo ya politiki yubakiye ku mahame y’ubworoherane (moderatism ideology/ideologie du moderatisme), ubwubahane (mutual respect/respect mutual), ubwihanganirane (tolerance) ubusabane(concorde), ubufatanye (solidarite/solidarity), ubwuzuzanye (complementalite), ubuvandimwe (fellowship), ubwizerane (mutual trust/confiance mutuelle), ubwumvikane (mutual understanding/ comprehension mutelle), ubunyakuri (thruthness/verite, sincerite) , gukorera mu mucyo (transparency/transparence) no gusangira ibyiza byose by’igihugu nta munyarwanda habe n’umwe uhejejwe inyuma y’urugi(power sharing). Aya mahame niyo azatuma mu Rwanda haboneka umwuka mwiza wa demokarasi n’ubwisanzure bizaha buri munyarwanda wese kugira ijambo mu gushyiraho abayobozi b’igihugu cye nta terabwoba ashyizweho, igitugu n’agahato nk’ibyo FPR ikoresha muri iki gihe.

 

Bikorewe Savannah, Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, taliki ya 14/09/2013

 

–          Dr. Gasana Anastase, Perezida w’ishyaka ; (Se)

–          Mr Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya Politiki;  (Se)

–          Mr Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe guhuza ibikorwa by’ishyaka;  (Se)

N.B.: Aho mwageza ubutumwa, ibitekerezo cyangwa ibibazo: [email protected]