ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI MU KWIBUKA GENOCIDE TUTSI NA GENOCIDE HUTU

Kimwe mu mahame-remezo agenga ishyaka Parti Rwandais des Moderes/Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI, ni ukuvugisha ukuri no gukorera mu mucyo. Taliki ya 07/04/2014, leta ya FPR Inkotanyi izizihiza mw’izina ry’abanyarwanda bose yitwa ko ihagarariye, imyaka 20 jenoside yakorewe abatutsi izaba imaze ibaye. Nyamara abanyarwanda bose, baba abatutsi, baba abahutu, bazi ukuri ko ari uko habayeho na jenocide hutu ariko yo ntivugwe ngo nayo yibukwe kuko yakozwe na leta ya FPR Inkotanyi iri ku butegetsi mu Rwanda kuva mu kwezi kwa karindwi 1994 kugeza ubu.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ryemera ko mu 1994 mu Rwanda habaye genocide tutsi. Aha turashimira abasilikare bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda za kera ex-FAR batabogamiye ku bwoko bwabo bw’abahutu bakandika itangazo taliki ya 06/07/1994 bemeza ko bakurikije ibyo babonye, iyicwa ry’abatutsi ryakorwaga mu gihugu ari genocide. Abo basilikare ni General Rusatira Leonidas, General BEM Gatsinzi Marcel, General BEM Habyarimana Emmanuel, Colonel BEM Musonera Venant, Lieutenant Colonel Dr Mugemanyi Froduald, Major Habyarabatuma Cyriaque, Major Ndamage Martin, Major Rwabukwisi Alexis, Major Ndamage Jeanne. Ntibategereje ko ari l’ONU/UN igomba kwemeza niba ubwicanyi bwabaye ari genocide, ahubwo nibo babibwiye l’ONU/UN.

Tukaba dusaba abasilikare bo muri FPR/APR Inkotanyi n’abatari abasilikare babonye genocide hutu irimo ikorwa gutobora bakavugisha ukuri bakandika bagatanga ubuhamya bwabo. Turashimira nyakwigendera Lieutenant Ruzibiza wa APR wanditse mu mwaka wa 2005 igitabo kigaragaza ukuntu FPR/APR yagendaga ikora genocide hutu hirya no hino ku misozi yo mu Rwanda mu buryo bwizwe neza buteguye.Turashimira Major Furuma wahoze muri FPR/APR wanditse mu mwaka wa 2009 inyandiko igaragaza ukuntu FPR/APR Inkotanyi zakoze genocide ku bahutu aho zageze hose mu Rwanda. Turashima Adjudant Chef Mugisha Salim umaze gutangaza inshuro ebyeri(2012 na 2014) kuri radio Itahuka ibyo azi yiboneye yahagazeho kuri genocide hutu yakozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Zaire-Congo. Turashimira Radio Inyabutatu Nyarwanda n’umunyamakuru wayo Jackson Munyeragwe mu kiganiro kitwa “AKARI IMURORI” aho bagira bati ntituzazuyaza kandi ntituzasubira inyuma mu kuvugisha ukuri ku mabi yose yakorewe abanyarwanda mu Rwanda n’ahandi, maze ubundi bagaha ijambo uwo ari we wese ufite icyo azi ku mabi yose yabaye mu Rwanda akakivuga.

Turashima Radio Ijwi rya Rubanda n’umunyamakuru wayo Musengimana Simeon muri gahunda yayo nayo yo kuvugisha ukuri, cyane cyane kuri gencocide hutu yakozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Zaire-Congo. Tukaba dushimira kandi umuhanzi w’uririmbyi w’icyamamare Kizito Mihigo umaze gusohora indirimbo ye yise “igisobanuro cy’urupfu” aho aririmba ati: “…abazize kwihorera n’urugomo rutiswe genocide[kandi mu by’ukuri ari genocide yabakorewe nabo], abo bavandimwe nabo ni abantu ndabasabira, ndabakomeza, nabo ni abantu ndabazirikana”.

Birazwi ko FPR Inkotanyi yafashe genocide yakorewe abatutsi ikayigira igikoresho cya politiki cyo gucecekesha abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu ibita abajenosideri bose uko bakabaye, inabategeka gusaba abatutsi imbabazi z’agahato z’icyaha kibi nka kiriya cya genocide batakoze kandi nayo yarakoze genocide hutu. Kubera izo mpamvu, turasaba amashyaka ya politiki atavuga rumwe na FPR yose guharanira ko iriya genocide hutu nayo yemezwa n’abanyarwanda n’amahanga ko yabaye kuko ari ukuri. Abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bayirokotse mu Rwanda no muri Zaire-Congo n’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi bayibonye ikorwa bose bakaba babizi, ni cyo bategereje. Hari n’abatutsi batari bake batangiye kwinubira icyunamo cyabo bonyine kandi bazi neza ko na bagenzi babo b’abahutu bagikeneye kuko nabo bakoreweho genocide.

Turamenyesha abanyarwanda bose ko muri gahunda mbisha ya “ndi umunyarwanda” aho FPR igira genocide tutsi icyaha cy’inkomoko ku bahutu bose n’uwavutse uwo munsi n’utaravuka, ikihishe inyuma ni uko FPR ishaka kugaragaza ko mu bwicanyi bwabaye mu Rwanda abatutsi ari inyange zera de abaziranenge, naho abahutu bose bakaba abicanyi, abajenosideri, kugirango batazava aho babaza FPR/APR ababo yishe. FPR ishaka gusisibiranya buri gihe iriya genocide hutu yakoze, ariko abanyarwanda muri rusange ntibazabibemerera. Kuko uretse n’abahutu, n’abatutsi ubwabo bazi biboneye iriya genocide hutu ikorwa ntibazabibemerera. Nabo barashaka ko ukuri kose kuvugwa uko kwakakabaye kuko bakuzi, ubundi bakicara hamwe na bagenzi babo b’abahutu bakivugutira umuti usharira bakawunywa hanyuma bagatangira urundi Rwanda rushya buri wese yisangamo, buri wese yibonamo, buri wese afitemo ijambo.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ryiteguye kwifatanya n’andi mashyaka mu kwandika no gusinya ibaruwa yo koherereza Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) tuyimenyesha ko mu Rwanda habaye na genocide hutu, ko iyo genocide nayo ikwiye kujya yibukwa buri mwaka, bityo abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bagahabwa uburenganzira bwabo nabo bwo kumenya aho ababo bajugunywe, kubaririra, kubunamira, kubashyingura mu cyubahiro, kubibuka, no kuvuga ibyo bazi byose bahuye nabyo igihe iriya genocide hutu yakorwaga mu Rwanda no muri Congo.

Bikorewe i Savannah Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tailiki ya 28/3/2014

Dr. Gasana Anastase, perezida w’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI;
Mr. Mukeshimana Isaac, Visi Perezida ushinze ibya politiki;
Mr. Batungwanayo Janvier, Visi Perezida ushinzwe ihuzabikorwa.
Niba ushaka kutwandikira ugira icyo utubaza cyangwa se utwungura inama, email yacu ni
[email protected]