ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI RIRAMAGANA ITERABWOBA RISHOBORA KUBA RYASHYIZWE KURI PEREZIDA WA IBUKA NGO AVUGURUZE IBYIZA YAVUZE

Perezida wa IBUKA, Dr Jean Pierre Dusingizemungu, akurikije umutimanama we hamwe n’icyo bagenzi be bagize umuryango ayobora batekereza ku mbabazi z’agahato abahutu bose basabwa gusaba abatutsi, yatangaje kuri BBC Gahuzamiryango ku ya 17/07 2013 amagambo yuzuye ubushishozi agira ati: “Uwo dufitanye ikibazo nawe ni uwakoze ibyaha. Ujya kumusabira imbabazi rero sinzi ibyo aba yivangamo; kuko uwo dukeneye ko adusaba imbabazi ni uwaduhemukiye. Hari abahutu bagize n’uruhare mu kugirango banafashe n’abantu! Kugirango haze ikintu cy’ihururu, ntabwo bidufasha rwose, ntabwo twumva y’uko byagira ikintu cyagira icyo kimarira abanyarwanda”  (http://jkanya.free.fr/ibukagusabimbabazi170713.html).

Aya magambo ya Dr. Jean Pierre Dusingizemungu yavuze mw’izina ry’umuryngo IBUKA ahagarariye, biragaragarira buri wese ko ari ayubaka igihugu, ko ari amagambo yubaka sosiyete nyarwanda, bityo ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rikaba ryarishimiye kandi rishyigikiye uburyo umuryango IBUKA wigaragaje  muri iki kibazo cy’itotezabwoko gihangayikishije abanyarwanda n’isi yose.

Ishyaka PRM/MRP-Abasangizi ryatangajwe no kumva ko uyu muyobozi mukuru wa Ibuka, Dr Dusingizemungu Jean Pierre, yivuguruje mu kiganiro yagiranye  n’ikinyamakuru Igihe.com, ikinyamakuru kizwiho kuba umuyoboro FPR n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame banyuzamo ibitekerezo byabo, kikaba ali nabo bonyine gikorera. Muli icyo kiganiro rero nk’uko bigaragara mu nkuru yatangajwe n’urubuga Veritasinfo ku ya 19/07 2013 (http://www.veritasinfo.fr/article-rwanda-ibuka-na-fpr-bashyize-abanyarwanda-mu-rujijo-no-mu-gihirahiro-119150705.html), Perezida wa Ibuka arivuguruza mu buryo bwumvikanira buli wese. Umugabo w’umunyabwenge mu bya Psychologie, wigishije Kaminuza igihe kirekire, ntibyumvikana ko yavuga ibintu uko abyumva we n’abo ahagarariye, hanyuma nyuma gato cyane y’amasaha 24 akaba yivuguruje. Ibi biragaragaza ko uyu muyobozi ashobora kuba yatewe ubwoba akotswa n’igitutu n’ingoma y’igitugu ya FPR itsikamiye abanyarwanda hakaba hagiye gushira imyaka makumyabili. Iterabwoba nk’ili ni ikimenyetso cyo kunanirwa k’ubutegetsi, aho buhatira umuturage na sosiyete sivili kuvuga ibyo bushaka aho kuvuga ibintu uko babibona. Ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI buboneyeho kwihanganisha Umuyobozi wa Ibuka n’umuryango w’abacitse ku icumu rya jenoside ayoboye, no kubashimira ubutwari bagize bagaragaza ko batishimiye ihutazwa ry’uburenganzira bwa bagenzi babo b’abahutu basangiye u Rwanda. Abanyabyaha nibashyikirizwe inkiko, kandi bahanwe, aliko inzirakarengane n’abana b’imicuko ntibahatirwe kuba abanyabyaha ku gahato k’umunyagitugu ufite ibibi yakoze  ashaka guhunga mu maso y’abanyarwanda n’amahanga.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rero ryamaganye iterabwoba rikomeje gushyirwa ku banyarwanda, hakoreshejwe kotsa igitutu, ubuhotozi, gukanga, nk’ibishobora kuba byabaye kuli  Perezida wa IBUKA ngo yisubireho avuguruze ibyiza yavuze, ibi bikaba byamuviramo kujya mu nzira igana ahantu habi Ingoma y’igitugu n’iterabwoba rikabije iliho iyobora abanyarwanda muri iki gihe. Icyiza ni uko abanyarwanda bazi gushishoza, kandi batazarenganyiriza Dr. Dusingizemungu ndetse n’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muli 1994 muli rusange ibi bihe bikomeye banyuzemo muli iyi minsi ibili, kubera iterabwoba ridafite umunyarwanda n’umwe rituma agoheka yaba umuhutu, umututsi, umutwa, imvange z’amoko, ababuhawe baravutse ari abanyamahanga, ndetse n’abashyitsi b’u Rwanda (urugero: umunyamerika w’inzobere mu by’amategeko no kuburanira abantu Profeseri Peter Erlinder wahohotewe mu myaka yashize).

Nkuko twabitangaje mu Mahame Remezo y’ishyaka ryacu no mu nyandiko y’ingengabitekerezo yaryo, abatutsi bacitse kw’icumu rya jenoside ya 1994 bari mu mubare w’ibyiciro cumi na bibiri bigize sosiyete nyarwanda twitaho kandi tuzirikana ku buryo bw’umwihariko. Kandi bari mu banyarwanda bafashwe nabi cyane na Leta ya FPR-Inkotanyi, ibacunaguza no mu mvugo ibafata nk’abatutsi ngo bandujwe no kubana n’abahutu, ibita amazina ngo ni za mbwa z’abatutsi bahoze mu Rwanda, ndetse bakaba barigeze no kubwirwa n’umuyobozi wa FPR ali nawe Perezida w’Igihugu ubu ngo agahinda kabo nibagashyingure mu kabati. Kugeza ku munsi wa none ikibazo cy’indishyi ku barokotse jenoside yakorewe abatutsi cyabaye agatereranzamba, kubera ko abambari ba  leta y’igitugu ya FPR birira ibyagahereweho mu gutanga izo ndishyi, imirimo nsimburagifungo abahutu benshi baciriwemo ku bw’amaherere ikaba ibereyeho kuzamura imiturirwa y’abategetsi aho kubakira abacitse ku icumu. Aka kaga kose n’ agashinyaguro kakorewe abatutsi bacitse ku icumu, hamwe  n’akarengane  kali gukorerwa abahutu bose iyo bava bakagera mu kubagira abicanyi ruharwa bagomba gusaba imbabazi kuzageza ku buvivi n’ubuvivure, kakanakorerwa abahutu biciwe ababo n’ingabo za FPR-Inkotanyi na leta y’u Rwanda kugeza ubu bakaba barimwe ubutabera, ahubwo bagacecekeshwa gusa, ako karengane kose  niko ishyaka ryacu rirwanya. Aha byumvikane ko iyo tuvuze ko abahutu baciriwe mu mirimo y’ingufu ku bw’amaherere tutaba duhakana ko hali abahutu batari bake bakoze amahano, ahubwo turashaka kugaragaza ko mu bafunzwe hagwiriyemo abakene, abarengana, ababeshyewe, n’intamenyekana, mu gihe abifite batanga agatubutse kandi bakoze ubwicanyi bibereye ku muvinyo basangira na Afandi n’abandi bategetsi, kimwe n’abandi Leta y’igitugu yifashisha ikabaha imyanya ikomeye, naho ba nyakugorwa badafite icyo bashakwaho ntibagire n’icyo batanga gitubutse ku mufuka akaba alibo baborera mu muli gereza no ku ngoyi y’imirimo nsimburagifungo.

Mu Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rero, twamaganye Ingoma y’igitugu, iterabwoba n’ubuhotozi, ingoma ishaka  kugira umuryango IBUKA igikoresho cyayo, binyuze cyane mu guteranya abatutsi bahoze mu Rwanda n’abahutu  kugirango bose bahorane urwango, inzigo n’inzika bidashira maze FPR ibone uko isarurira mu nduru z’amoko yiyita umutabazi n’umucunguzi w’abatutsi kandi nabo itarigeze iborohera na gato mu kubatoteza, kubica, kubima uburenganzira bwabo, n’ibindi…, no mu kubumvisha ko itariho batabaho kandi atari byo.

Turabamenyesha ko hirya ya FPR naho hari ubuzima batutsi mutarakanguka kugeza ubu, mukaba mugihakirizwa ku cyishi cyanyu. Murabwirwanamwe bahutu mugikomera amashyi ingoma isenya, yica, yiba, ibeshya muli byose. Nta mpamvu yo kwiyahura rero mwihambira ku nyamaswa izabimarira kandi muzi ko n’ubu ibagerereye, inyamaswa idashaka ibiganiro byaguye ku bana b’u Rwanda bose n’amashyaka yifuza impinduka nziza no gusangirira ku meza amwe kw’abanyarwanda bose. Ndetse kuyihambiraho buhumyi birababuza amahirwe yo gufatanya n’abandi banyarwanda bababaye nkamwe mu kuyishishikariza guhinduka no kureka imigenzereze mibi y’iterabwoba ariko ikanga igakomeza kunangira umutima.

Ishyaka PRM/MRP-Abasangizi rirafasha abanyarwanda gusobanukirwa n’ibyihishe inyuma y’iyi nkubiri yo gusaba imbabazi mu gutanga imwe mu mpamvu yaba ibitera kandi itari mu nyungu za rubanda: Iyo mpamvu ni uko muli iyi minsi amajwi yabaye menshi cyane asakuza ndetse anabaza iby’iyicwa ry’abahutu mu Rwanda no muli Zayire na Congo, ubwicanyi bwakozwe n’ingabo za APR ndetse n’iza leta iyobowe na FPR-Inkotanyi na Kagame. Ayo majwi yatumye amahanga n’abantu impande zose z’isi n’imbere mu gihugu bamenya koko ko iryo yicwa ry’abahutu ryabayeho, kandi ko Perezida Kagame na leta ayoboye badashaka ko ibyaryo bijya ahagaragara, ngo ubushakashatsi bwuzuye bukorwe maze ababuze ababo bafatwe mu mugongo n’abakoze ayo mahano ndengakamere bafatirwe ibyemezo bikwiye n’inkiko zibyemerewe. Ubutegetsi bwa Perezida Kagame, bumaze kugotwa n’ayo majwi yose imbere n’inyuma, bigeretseho ubuhubutsi n’ubushotoranyi buri gushoramo akarere kose mu ntambara z’urudaca, burareba bugasanga amaherezo atari meza niba ibintu bikomeje kubushyuhana. Ubutegetsi bwa Kagame na FPR bwamenyereye gukora ibyaha bukabihisha, bukabeshya hose bikemerwa, none urushinge rwa ya minsi mirongwine y’igisambo rwaguye mu karongo neza byararangiye, uburiganya bwamaze gutahurwa. Ingoma y’igitugu ya Kagame rero mu gutekereza ku mayeri yo kwivana aho umwana arira nyina ntiyumve, no kwivana mu mazi abira yo ubwayo yishyizemwo, yahisemo gukanga abahutu bose no kureba uko yashyiraho gahunda yo gutuma bitwa abanyabyaha bikabije bo n’urubyaro rwabo n’abazabakomokaho, kugira ngo za nduru zo kubaza ababo bishwe n’ingabo zayo ziceceke. Aliko iyi leta yiyibagiza ko n’abatutsi badashimishijwe no gupfukirana ubwicanyi bwakorewe bagenzi babo b’abahutu. Abatutsi bakomeje kubeshywa na FPR na Kagame ko ntabyabayeho, ko Inkotanyi nta muhutu zishe, bituma batifatanya n’abahutu mu kwamagana ikibi no guharanira uburenganzira bw’abanyarwanda mu gihe kirekire, aliko ubu abatutsi benshi cyane bamaze kuvumbura ko ibyo babwirwaga byali ikinyoma cyambaye ubusa, ko abahutu nabo bishwe, none Ingoma y’iterabwoba yabuze aho ikwirwa, ivumbukanye akaga ko kwita abahutu bose abicanyi ngo irebe ko yakwivana mu kangaratete yishyizemo mu kuyoboza rubanda ubugome, iterabwoba, inda nini n’ubuhotozi. Uyu munsi ni abahutu, ejo izasaba n’abatutsi b’imicuko gusaba abahutu imbabazi kubera ababo bahitanywe n’abasilikali bari bayobowe na Kagame na leta ye, bityo babe barusimbutse babyite ko ali icyaha cy’abatutsi bose. Aliko ngo umutego mutindi ushibukana nyirawo, iyi ngoma y’igitugu ya Paul Kagame yarawuteze none niyo ushibukanye.

Mu rwego rwo kubaka u Rwanda rw’ejo n’ejobundi n’urw’ibihe bizaza, u Rwanda rw’abanyarwanda bose twifuza, mu buyobozi bukuru bw’Ishyaka PRM/MRP-Abasangizi turasaba abatutsi bagize umuryango w’abacitse kw’icumu IBUKA  ndetse n’abanyarwnda bose muri rusange, kugaragaza ko bashyigikiye ibitekerezo bizima Perezida wa IBUKA yatangarije kuri BBC Gahuzamiryango, no kwamaganira kure abakoresha iterabwoba ngo ibitekerezo nk’ibyo bisibangane, cyangwa ngo ababivuze bivuguruze mu nyungu z’agatsiko gatoya cyane kamaze kuzengereza abanyarwanda n’abaturage b’uturere tubili tunini muli Afurika, Akarere k’ibiyaga bigari n’akarere k’umuryango w’uburasirazuba bwa Afurika.

Dushoje twifuriza abanyarwanda bose kwihanganira ibi bihe bikomeye bashowemo n’ubutegetsi bw’iterabwoba rikabije burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, kandi tubizeza ko tuzakora ibishoboka byose ngo tubabere abavugizi mu moko yose abaranga no mu myemerere yose babarizwamo, kandi ko tuzarwanya ivangura ryabakorerwa uko ryaba risa kose n’icyo ryaba rishingiyeho cyose, tubinyujije mu kwigisha no gusaba bose kwitabira amahame meza y’ubworoherane, ubwubahane, ubusabane, ubunyakuri, ubwuzuzanye, no gusangira ibyiza by’igihugu cyabo nta munyarwanda habe n’umwe uhejejwe inyuma y’urugi.

 

Bikorewe i Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Taliki ya 21/07/2013

 

Perezida w’ishyaka: Dr. Gasana, Anastase; (Sé)

Visi-Perezida Ushinzwe ibya Politiki: Mukeshimana, Isaac (Sé)

Visi-Perezida Ushinzwe umutekano: Bamara, Prosper (Sé)

Visi-Perezida Ushinzwe Ihuzabikorwa: Batungwanayo, Janvier (Sé)