ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI RIRASUBIZA IJAMBO RUTWITSI RYA PEREZIDA KAGAME MU MASENGESHO Y’UMWAKA WA 2014

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ijambo nkoramaraso mu masengesho y’umwaka i Kigali taliki ya 12/01/2014 yigamba ko ari we wishe Koloneli Patrick Karegeya, kandi aha amabwiriza Leta ye ya FPR Inkotanyi n’Intore zayo kwica uwo ari we wese utavuga rumwe na Kagame na FPR ye.

Ishyaka Parti Rwandais des Moderes/Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI riramenyesha u Rwanda, abanyarwanda bose n’amahanga ibi bikurikira:

1.Perezida Paul Kagame ntagomba kwiyitiranya n’igihugu. Abanyapolitiki nka Nyakwigendera Patrick Karegeya kutavuga rumwe na Kagame na FPR ye ntibivuga habe na busa ko ari abanzi b’igihugu cyabo u Rwanda ,kuko Kagame si we gihugu nk’uko na FPR ye atari yo gihugu. Igihugu ni u Rwanda kandi ni icyacu abanyarwanda twese, ntabwo ari akarima k’umunyagitugu Kagame na FPR Inkotanyi.

2. Umunyarwanda uwo ari we wese, cyane cyane iyo ari n’Umukuru w’Igihugu, ntabwo akwiye kuvuga amagambo nkoramaraso nk’ariya yigamba ko yishe undi munyarwanda ari nako yogeza kwica abantu batemeranya nawe ku buryo u Rwanda ruyobowe nabi muri iki gihe kuko ari uburenganzira bwa buri munyarwanda kunenga Leta ivuga ko iyobora igihugu mw’izina rye, no kuyiryoza amabi abona ikorera igihugu n’abenegihugu bacyo.

3. Amadini akorera mu kwaha kwa Kagame na FPR ye akamuha urubuga nka ruriya rwo kwitwaza amasengesho ngo atangize gahunda ye yo kwica abandi banyarwnda yita abanzi b’igihugu kandi atabarusha kugikunda, abaziza gusa ko batavuga rumwe na we muri politiki kandi ari uburenganzira bwabo, ayo madini ibyo kwica abantu Kagame yatangarije hariya arimo akora kandi akomeje gukora, bitegure umunsi umwe kuzabigiramo ubufatanyacyaha hamwe na we.

4. Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI riramenyesha Perezida Kagame Paul ko aba yitesha agaciro iyo ashishikajwe no kugatesha abandi banyarwanda nka we abatuka ngo ni “imbwa, ibigarasha, ingegera, imburamukoro, inkozi z’ibibi, abanzi b’igihugu, isazi azicicisha inyundo, ibipingamizi, abajenosideri, umwanda ( pubelle), injiji zize” n’ibindi bitutsi akunze gukoresha iyo atuka abo ari bo bose batavuga rumwe na we muri politiki. Ishyaka ABASANGIZI rirasanga umuco mubi wa Perezida Kagame wo gutukana no kwica abatavuga rumwe nawe muri politiki kandi ari uburenganzira bwabo busesuye bizakururira u Rwanda n’abanyarwanda amakuba n’ingorane zikomeye bityo akaba ari ibintu bidakwiye gucecekwa na buri wese ukunda Igihugu cye.

5. Kubera ko FPR Inkotanyi n’abayobozi bayo batazi ijambo “patriotique/patriotic” cyangwa birengagiza nkana icyo bishatse kuvuga ko ari ugukunda igihugu kandi gukunda igihugu bikaba bivuga gukunda abenegihugu bose utabavanguye, ntawe urenganyije, ntawe wica ahubwo urengera bose urinda ubizima bwa buri wese, ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI risanga FPR ari umutwe w’iterabwoba w’ibyihehe by’abicanyi warangije kuzuza ibyangombwa byose byo kuba une organisation terroriste/a terrorist organization, bityo ikaba idakwiye gukomeza kuyobora igihugu cyacu cy’u Rwanda no kugita mu ryobo abantu barebera! Kuko abanyarwanda bakomeje guhezwa mu gahundwe n’iterabwoba bashyirwaho na FPR – Inkotanyi.

6. Turashima byimazeyo ibikubiye mu nyandiko y’ibaruwa Nyakwigendera Koloneli Patrick Karegeya yanditse taliki ya 28/12/2013, iminsi ibiri gusa mbere y’uko inkoramaraso za Perezida Kagame na FPR zimwica. Patrick Karegeya yerekanye ko ari umututsi udashyigikiye habe na busa gahunda ya Perezida Kagame na Perezida Museveni yubakiye kuri Havila/Tutsi International/Hima-Tutsi Empire mu Karere k’Ibiyaga Bigari bya Afurika aba bagabo bombi baziranyeho akaba ari n’imwe mu mpamvu ihatse izindi yatumye Perezida Museveni wa Uganda yima Nyakwigendera Koloneli Patrick Karegeya aho arambika umusaya bwanyuma. Patrick Karegeya ariko ahumure kuko tuzamucyura iwabo ari ho iwacu mu Rwanda.

7. Kugirango tubashe gutabara u Rwanda n’abanyarwanda n’imbaraga nyinshi zikenewe, ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirasaba amashyaka atavuga rumwe na FPR ari hanze n’ari mu gihugu ko dushyira hamwe tugakora un Front Commun de l’ Opposition Rwandaise/ Rwanda Opposition Common Front ifite gahunda ya politiki yizwe neza yo guhita isimbura ubutegetsi mpotozi bwa Perezida Kagame na FPR Inkotanyi buyobora u Rwanda muri iki gihe.

8. Mu kurangiza, ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirasaba ingabo z’ u Rwanda RDF na Polisi y’Igihugu kuzirikana ko Leta ya FPR yasuruye(bankrupt), gupanga no kuzuza vuba umugambi wo kurengera inyungu z’abanyarwanda bose nta vangura no gutabara igihugu cyacu kiri mu kaga. Ibyo bakabigeraho bakora coup d’Etat militaire, bagahita bitabaza amashyaka atavuga rumwe na Kagame na FPR ye ari hanze n’ari mu gihugu mu kubaka inzira nshya u Rwanda rugomba kuyoborwamo kugirango rube koko u Rwanda rw’abanyarwanda bose, rube mugongo mugari uheka abana barwo bose.

Bikorewe Savannah, Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 14/01/2014

Dr. Gasana Anastase, Perezida w’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI;

Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;

Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa.

 

Abifuza kutwandikira mugira icyo mutubaza cyangwa se mutwungura ibitekerezo, email yacu ni
[email protected]