Ishyaka PS Imberakuri riramagana igifungo cy'imyaka 15 cyahawe Madame Victoire Ingabire

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU NO 023/PS.IMB/013

Rishingiye ku cyemezo cy’urukiko rw’Ikirenga rumaze gufata uyu munsi kuwa 13 Ukuboza 2013 mu rubanza leta iyobowe na FPR Inkotanyi yashoyemo umukuru w’ishyaka FDU Inkingi Madame INGABIRE UMUHOZA Victoire,

Rigarutse kandi ku zindi manza leta ishoramo abanyapolitiki batavugarumwe nayo igamije kwikubira urubuga rwa politiki,ishyaka ry’Imberakuri riharanira imibereho myiza ritangarije abanyarwanda,incuti z’u Rwanda by’umwihariko abarwanashyaka bifuza impinduka ibi bikurikira:

Kuba uyu munsi urukiko rw’ikirenga rwasubije ibyifuzo bya leta iyobowe na FPR maze rugakatira umuyobozi wa FDU Inkingi igihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’itanu(15) nta gitangaza kirimo kuko usibye no kuba inzego z’ubutegetsi zose uko ari eshatu zigendera ku mabwiriza y’ubutegetsi nyubahiriza tegeko,ubusanzwe nta gihe twasibye kwerekana ko ubutabera bw’u Rwanda butigenga.

Urukiko rw’ikirenga rwamuhamije ibyaha mpimbano maze rutesha agaciro imyaka umunani yari yatanzwe n’urukiko rukuru rwa Kigali rubizi neza ko arengana. Kuba na none leta iyobowe na FPR Inkotanyi ikomeje kunyura muri ubu bucamanza maze igafunga uwariwe wese ugerageje kuvuga ibitagenda mu gihugu,birashimangira neza umugambi mubisha wayo wo kwiharira urubuga rwa politiki yonyine mu Rwanda, kuko usibye no gufunga ikomeje kugaraguza agati abafunze ndetse ikaba ikomeje iterabwoba rikomeye no kubadafunze bashaka impinduka.

Ishyaka ry’Imberakuri rikomeje gusaba abifuza impinduka aho bari hose guhagurukira vuba na bwangu ikibazo cy’abanyarwanda kuko aho bigeze ntabwo ikibazo cy’uRwanda kikiri icy’umuntu runaka cyangwa icy’ishyaka iri n’iri.

Ishyaka ry’Imberakuri rikomeje gusaba amahanga kutagumya kurebera abanyarwanda bakomeje gucurwa bufuni na buhoro maze agashyira igitutu kuri leta iyobowe na FPR Inkotanyi igatanga ituze ku banyarwanda cyane cyane abayinenga.

Byumwihariko ishyaka ry’Imberakuri ryifatanyije n’umuyobozi wa FDU Inkingi rimwizeza ko ritazatezuka ku migambi myiza afitiye abanyarwanda kandi rimwibutsa ko na MANDELA yafunzwe makumyabiri n’irindwi(27) none ubu akaba atabarutse ari intwari y’isi yose.

Bikorewe I Kigali kuwa 13 Ukuboza 2013

Alexis BAKUNZIBAKE

Visi perezida wa mbere.

1 COMMENT

  1. ingabire ararengana ahubwo onu ubukoko imaziki niba ihagarariye ikiremwa muntu. byabihugu byibihangage birihe? kotwe abanyarwanda tudafite ahokuvugira

Comments are closed.